Umunsi w’abagore: Perezida Kagame yavuze ko ari inkingi zikomeye mu kubaka igihugu

Perezida Paul Kagame yifurije abagore umunsi mwiza wabo, anavuga ko ari inkingi zikomeye mu mibereho myiza, ububukungu, Isi yose imaze gutera intambwe ndende, kandi u Rwanda rwateye intambwe mu guha abagore n’abakobwa ubushobozi mu uruhare rwarwo. Perezida Kagame yavuze ko ntagihombo giterwa n’uburinganire . Ati “Nta gihombo giterwa n’uburinganire hagati y’abagore n’abakobwa n’abasaza babo, kandi […]

Alain Muku yanze ko abana be bazasigara babazwa kurenganya Ingabire Victoire, yandika igitabo

Uwahoze ari umushinjacyaha, Alain Mukurarinda, ubwo yamurikaga igitabo cye yise (QUI MANIPULE QUI ), yabwiye abanyamakuru ko yanditse iki gitabo ku mpamvu z’uko yahozwaga ku nkeke, aho yinjiraga hose yabazwaga akarengane bagiriye Ingabire Victoire, bityo akaba ari uburyo bwo kugaragaza ukuri n’ibimenyetso byari mu rubanza, hatazagira n’ubibaza abana be. Kuri uyu wa kane, Tariki ya […]

Rulindo: Abageze mu zabukuru bakuwe mu bafashwa baratabaza

Mu Murenge wa Rukozo mu karere ka Rulindo hari umuryango ugeze mu zabukuru uvuga ko ubayeho nabi nyuma yo gukurwa ku rutonde rw’abatishoboye, bahabwa inkunga y’ingoboka. Abaturanye n’uyu muryango bavuga ko utishoboye koko kuko ngo bakuwe ku rutonde hagendewe ko bafite umusore mu rugo ariko nabo bemeza ko uwo musore nawe ari uwo gufashwa. Umunyamabanga […]

Ali Kiba arasaba abahanzi ba kera gukanguka kuko umuziki warahindutse

Nk’umuhanzi umaze igihe mu muziki mu gihugu cya Tanzania, wamenyekana cyane muri Afurika y’uburasirazuba, Ali Kiba yavuze ko abahanzi bamaze igihe muri uyu mwuga bagomba guhindura uburyo bahangamo ngo kuko umuziki wahindutse. Kuri Clouds FM, “Abatangiye umuziki mbere nibo bawuzamuye ariko warahindutse. Birabasaba rero guhindukana na wo kugira ngo barye ku musaruro wawo.” Ali Kiba […]

Urwanda rwivanye mu bihugu bihatanira kwakira igikombe cy’isi cy’abatarengeje imyaka 17

Kuri uyu wa 8 Werurwe, FERWAFA (Federation Rwandaise de Football Association) yatangaje ko u Rwanda rwikuye mu bihugu bishaka kuzakira igikombe k’isi cy’abatarengeje imyaka 17, kizaba mu 2019. “Biragoye kuba twaba twarujuje ibisabwa mbere y’uko irushanwa ritangira kuko hasigaye igihe gito. Ni yo mpamvu twivanye mu bahatana.” Nzamwita Vincent, umuyobozi wa FERWAFA. Nzamwita kandi yavuze […]

Niba hari umukobwa mukundana ukaba utaramukorera ibi bintu menya ko uri mu marembera

Nkuko bisanzwe Abakobwa benshi mu miterere yabo ntibakunda kwerekana  amarangamutima yabo murukundo usanga babigira ubwiru(ibanga) bukomeye  Hari ibintu rero abakobwa mu rukundo baba bashaka ko umuhungu amenya ndetse akabibakorera. Ibi bintu bihora mu ndoto ,ibitekerezo by’abakobwa benshi ndetse hafi ya bose bari mu rukundo(Bafite abahungu bakundana). Ndagukunda ubimubwire kenshi gashoboka  Nubwo abenshi batabiha agaciro cyangwa […]

Isoko Rusange Nyafurika AFCTA riratangrizwa I Kigali muri uku kwezi

Nyuma y’ibyumweru bibiri abahanga mu by’ubukungu bateraniye i Kigali aho biga ku buryo hashyirwaho Isoko Rusange Nyafurika AfCTA, aho bigeze ni ku rwego rw’Abaministiri bafite ubucuruzi mu nshingno zabo, ngo babyemeze mbere y’uko bizashyikirizwa abakuru b’ibihugu na za Guverinoma. Iyi nama y’impuguke n’inzobere yatangiye kuwa 26 Werurwe 2018 I Kigali, ikaba iteranye ku nshuro ya […]

Inyubako ya ‘Rwamagana Pension Plaza’ yitwa iy’icyitegererezo itagira abayikoreramo

Bamwe mu bikorera bo mu mujyi wa Rwamagana, bavuga ko inyubako ya “Rwamagana Pension Plaza” ifatwa nk’iy’icyitegerereza ariko kuba idafite abantu bayikoreramo bakabibonamo nk’igihombo kuri Leta. Ni umuturirwa uri mu kagari ka Cyanya, umurenge wa Kigabiro, ho muri aka karere ka Rwamagana, ku muhanda mukuru wa kaburimbo [Kigali-Rwamagana -Kayonza]. Abakorera muri uyu mujyi bavuga ko […]

Kigali: Hateraniye inama ihuza ba Minisitiri b'ubucuruzi bo mu bihugu bya Afurika

Ba minisitiri b’ubucuruzi muri Afurika guhera kuri uyu wa Kane, itariki 08 kugeza ku wa 09 Werurwe, barateranira i Kigali bungurane ibitekerezo ku mahame azifashishwa mu mushinga wa ZLEC ugamije koroshya urujya n’uruza rw’ibintu na za serivisi hagati y’ibihugu bya Afurika. Iyi nama ikaba ibaye ibanjirije indi nama iteganyijwe kuwa 21 Werurwe ya Afurika Yunze […]

RDC: Inkambi icumbikiye Abahoze ari ingabo za FDLR igiye gufungwa

Repubulika iharanira demukarasi ya Congo (RDC), Ikigo cy’igihugu gishinzwe impunzi,NRC, na MONUSCO basabye izari ingabo za FDLR ziba mu nkambi ya Lt. Gen. Bahuma zigera kuri 822, gusubira mu gihugu cyazo (Rwanda). Ni ubutumwa bwatangiwe i Kisangani ku munsi w’ejo. Repubulika iharanira demukarasi ya Congo itanze ubu butumwa mbere y’uko mu minsi ya vuba iteganya […]

Ibisambo byibye imodoka mu masegonda 40 bikoresheje ikoranabuhanga

Mu burengerazuba bwa Midland, ibisambo byakoresheje ibikoresho bifungura umuryango n’amadirishya, byiba imodoka. Ibi bikoresho bitanga ibimenyetso bigira umumaro nk’uw’iminara ya radio, byatwaye amasegonda 40 gusa ngo bifungure imodoka. Iri koranabuhanga ryohereza ibimenyetso mu ngufuri y’umuryango w’imodoka cyangwa inzu hifashishijwe agakoresho bashyira hafi y’icyo bagambiriye kwiba. Ingufuri yakira ibimenyetso, ikabifata nk’iby’urufunguzo rwayo nyakuri, yamara igafunguka. Nta […]

Impunzi z’Abarundi hafi 3,000 zahungiye muri Congo zimukiye mu Rwanda

Impunzi z’Abarundi zari muri Congo zikabakaba 3,000 kuri uyu wa Gatatu, zambutse umupaka zivuye mu Nkambi ya Kamanyola zinjira mu Rwanda nk’uko umwe mu bayobozi yabyemeje. Izi mpunzi zabaga muri Congo kuva mu 2015, ziganjemo abagore n’abana, zageze mu Rwanda zinjiriye mu Karere ka Rusizi. Nk’uko byemejwe na Jean Claude Rwahama, ukuriye ishami rishinzwe ibibazo […]

Zimbabwe: Abanyemari barasaba Guverinoma kwigira ku Rwanda mu bijyanye no gutangiza bizinesi

“Guverinoma ikwiriye gukura amasomo ku Rwanda, igihugu cya kabiri nyuma ya Mauritius mu koroshya ibijyanye na business muri Afurika,”iyi ni inama abanyemari bo muri iki gihugu bagira guverinoma yabo nk’uko tubikesha urubuga, newsday.co.zw Igihugu cya Zimbabwe kiri ku mwanya wa 159 mu bihugu 190 mu bijyanye no koroshya ibijyanye na business nk’uko byemezwa n’icyegerayo ngarukamwaka […]