Mpimba: Abantu 450 bafunzwe bazira kwamagana manda ya gatatu ya Perezida Nkurunziza bafunguwe

Imfungwa 740 zari zifungiye muri gereza ya Mpimba mu gihugu cy’u Burundi, zirimo izafunzwe zizira kwigaragambya zamagana manda ya gatatu ya Perezida Nkurunziza, zafunguwe. Muri izi mfungwa 740 zafunguwe, 450 zafashwe muri Mata 2015, ubwo zigaragambyaga zamagana manda ya gatatu ya Perezida Nkurunziza, manda Abarundi bose batavugagaho rumwe. Umwe mu bafunguwe, Niyongabo Egide, avuga ko […]

Ngoma: Ubuyobozi bw’akarere bwakoze itekinika bubeshya ko abaturage 80% bafite amazi meza

Abaturage bo mu karere ka Ngoma, Intara y’i Burasirazuba, bavuga ko batunguwe no kumva ko abayobozi babwiye Abasenateri ko muri ako Karere bafite amazi ku gipimo cya 80% kandi bamwe bakivoma ibiziba. Ku wa Gatatu tariki ya 14 Werurwe 2018,  nibwo ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma bwatangarije Abasenateri  ko muri Ngoma bafite amazi meza, ko abaturage bayafite […]

Uganda: Umupolisikazi wifotoye yambaye ubusa ari mu mazi abira

Umupolisikazi, Esther Akol ukomoka mu gihugu cya Uganda, yatangaje benshi ubwo yifotozaga yambaye ubusa igice cyo hasi, hejuru yambaye imyenda y’akazi. Iyi foto ya Esther Akol yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga kuva ku wa Gatatu tariki 7 Werurwe 2018, ubu polisi yo muri iki gihugu ikaba iri gushakisha uyu mugore ngo abazwe impamvu yifotoye iyi foto […]

Amajyaruguru: Mu rwego rwo guca amavunja hagiye kujyaho gahunda yo kuvugurura amazu y’abatishoboye

Kuri uyu wa Kane, itariki ya 15 Werurwe 2018 nibwo mu Cyumba cy’inama cy’Akarere ka Burera hateraniye Inama y’Umutekano yaguye y’Intara y’Amajyaruguru, iyobowe na Guverineri w’iyi Ntara, Hon Gatabazi Jean Marie Vianney. Iyi nama yitabiriwe n’abagize Inama y’Umutekano yaguye y’Intara hiyongereyeho Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge 89 igize iyi   Ntara. Abitabiriye iyi nama bagaragarije ko umutekano wifashe […]

RDC: Umupolisi ufite ipeti rya Captain yiciwe mu nkambi y’abavanwe mu byabo

Capt. Sarkozy Shindano, komanda wa station ya polisi ya Mudzi Pela mu Mujyi wa Bunia, muri Ituri, kuri uyu wa Kane, itariki 15 Werurwe nyuma ya saa sita yiciwe mu nkambi y’impunzi zavanwe mu byazo iri ku bitaro bikuru, ubwo yari agiye gutabara minisitiri w’intara witwa Didi Angaika, wari wafashwe bugwate n’impunzi zo muri Djugu. […]

Nibura 37 % by’imyenda iri mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata imaze gutunganywa no kubikwa neza

Kuri ubu nibura metero kibe cumi n’eshanu (15m3) zingana nibura na  37.5% bya metero kibe mirongo ine ( 40 m3) z’imyenda iri mu rwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata mu Karere ka Bugesera zimaze gutunganywa no kubikwa neza ku buryo burambye. Ni umushinga, CNLG ifatanya n’inzobere zo muri Kaminuza ya Pennsylvaniayo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Umushinga watangiye […]

Anne Rwigara avuga ko cyamunara yo kugurisha imwe mu mitungo yabo idakurikije amategeko

Umuyobozi w’uruganda rukora itabi “Premier Tobacco Company”, avuga ko itangazo ryasohowe ryo guteza mu cyamunara bimwe mu bikoresho byarwo, ridakurikije amategeko. Itangazo ryasohowe ku wa Gatatu tariki ya 14 Werurwe 2018, umuhesha w’inkiko w’umwuga, Me Habimana Vedaste abisabwe na Rwanda Revenu Autority, akaba amenyesha ko ku wa Gatatu tariki ya 28 Werurwe 2018, hazatezwa cyamunara […]

Mu bihugu 10 bya mbere bikize muri Afurika ibikoresha Igifaransa ni 2 nabyo by’Abarabu

Hashingiwe ku mibare ya Banki Nyafurika y’Iterambere, BAD yo mu mpera z’umwaka ushize wa 2017, Agence ECOFIN yakoze urutonde rw’ibihugu 10 bya mbere bikize muri Afurika hagendewe ku bukire bwabyawe n’ubukungu bw’ibyo bihugu. Ikintu gisa nk’igitangaje n’uko muri ibi bihugu uko ari 10 ibikoresha ururimi rw’Igifaransa birimo ari bibiri gusa kandi nabyo by’Abarabu. Dore uko […]

Imihanda izaba ifunze n’izaba yemerewe gukoreshwa mu gihe cy’Inama Idasanzwe ya A.U i Kigali

Itangazo ry’Umujyi wa Kigali ryashyizweho umukono n’umuyobozi wawo, Nyamulinda Pascal, kuri uyu wa 15 Werurwe riravuga imihanda izaba yemerewe gukoreshwa n’abafite ibinyabiziga ubwo mu Rwanda hazaba habera Inama Idasanzwe y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe. Iri tangazo rikaba rikomeza rivuga ko ibi bitewe na gahunda y’inama idasanzwe y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe iteganyijwe I Kigali kandi […]

Gicumbi: Abari abakozi b'akarere 3 bakatiwe igifungo cy'imyaka 6

Ku wa 28 Gashyantare 2018  Ubushinjacyaha  Urwego rwisumbuye rwa Gicumbi bwatsinze Urubanza rwaregagamo abagabo batatu  barimo uwitwa BIHEZANDE Bernard Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gicumbi, NTEZURUNDI Jacques Umuyobozi w’ishami ry’imiyoborere myiza mu Karere ka Gicumbi, bafatanije na  MUKUNZI Phocas umukozi ushinzwe imiyoborere myiza mu Karere ka Gicumbi. Abo bagabo bose uko ari batatu bakaba barahamwe n’icyaha bahanishwa  […]

Ubutumwa bwa Neymar kuri Prof. Stephen Hawking witabye Imana bwakuruye impaka

Nyuma y’urupfu rw’umuhanga mu by’ubumenyi bw’isi n’isanzure, Stephen Hawking ku wa 14 Werurwe 2018, Umukinnnyi w’umupira w’amaguru wavukiye muri Brazil, Neymar Junior yahise ashyira ifoto ku rubuga rwe rwa Instagram, ari mu gare ry’abafite ubumuga. Uyu mukinnyi ngo yabikoze aha icyubahiro uyu musaza ariko abamukurikira n’abamukunda ntibabyakiye kimwe. Muri izi mpaka zurudaca, abakunzi b’uyu mukinnyi […]

Ngoma: Polisi yafatanye umusore ibihumbi 324 mu bihumbi 850 akekwa kwiba i Kigali

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Ngoma yafatanye uwitwa Bihoyiki Theogene amafaranga y’u Rwanda  324,000 mu bihumbi 850 by’amafaranga y’u Rwanda akekwa kwiba uwo yacururizaga mu Mujyi wa Kigali.  Uyu musore w’imyaka 23 y’amavuko yafatiwe  kwa mukuru we  utuye mu kagari ka Ruhinga, mu murenge wa Zaza. Yafashwe ku itariki 13 z’uku kwezi ahagana saa […]