Dr Munyakazi Leopold yahanaguweho icyaha cya jenoside

Urugereko ruburanisha imanza mpuzamahanga rwa Nyanza rwakuyeho igifungo cya burundu cyari Cyarahamijwe Dr Leopold Munyakazi waregwaga ibyaha birimo jenoside, ariko ahamwa no kuyihakana. Urukiko rwa Nyanza rwasanze Munyakazi adahamwa n’ibyaha 3 muri 4 yari yarahamijwe n’urukiko rwisumbuye rwa Muhanga. Uyu mugabo w’imyaka 67 yahanaguweho ibyaha byose birebana n’uruhare muri jenoside. Gusa, urukiko rwasanze Munyakazi ahamwa […]

Perezida Trump yifuje kongera guhura na Putin Abademokarate bamutera utwatsi

Mu gihe ukuri kutarajya ahabona ngo byemezwe neza niba koko u Burisiya bwarafashije Perezida Trump gutsinda amatora, kuri ubu yifuje kongera guhura na Vladimir Putin, Abademokarate barabyamagana. Perezida Trump na Putin babonaniye muri Finland muri iki cyumweru, Trump ngo akaba yashakaga ko bazongera guhura imbonankubone bakagirana ibiganiro mu mpera z’uyu mwaka. Nk’uko BBC ibitangaza, Senateri […]

Muhanga: Ubutabera bukurikiranye umugabo wishe mugenzi we basangiraga mu kabari

Ubutabera mu Karere ka Muhanga bukurikiranye umugabo ushinjwa icyaha cy’ubwicanyi  yakoreye mugenzi we basangiraga mu kabari bakaza kurwana bikarangira amwishe. Kuwa 12 Nyakanga 2018 nibwo Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Muhanga bwaregeye mu Rukiko Rwisumbuye rwa Muhanga  dosiye iregwamo  uwitwa Ngabonziza Laurent utuye mu Karere ka Ruhango ukurikiranyweho icyaha cy’ubwicanyi. Ngabonziza  ashinjwa kuba ku itariki […]

Umusomyi: Ese umukobwa watakaje ubusugi hari icyo yakora bukagaruka?

Mu gihe usanga abantu benshi bibaza ibibazo byinshi birebana n’ubuzima bwabo, cyane cyane uburebana n’ubw’imyororokere, usanga benshi badasobanukirwa. Umusomyi wa Bwiza.com, ikibazo yabajije nyuma y’indi nkuru yari amaze gusoma kuri iki kinyamakuru, yagize ati “Ese umukobwa yaratakaje ubusugi hari icyo yakora bukagaruka? Ese ubusugi ni iki? Twifashishije imbuga zitandukanye, ‘ijambo’ ubusugi’ ntirifite igisobanuro mpuzamahanga kuko […]

Burundi: Guverinoma iravuga ko igiye kurega u Rwanda gutandukanya imiryango

Guverinoma y’u Burundi iravuga ko u Rwanda rugomba gutanga ibisubizo ku byaha byo gutandukanya abana n’ababyeyi babo, n’abagore bagatandukanywa n’abagabo babo. Ibi bikaba ari ibyatangajwe n’Umuvugizi wa Guverinoma, Philippe Nzobonariba avuga ku bibazo by’Abarundi baherutse kwirukanwa mu Rwanda bahabaga mu buryo bunyuranyije n’amategeko barimo abari barashakanye n’Abanyarwanda. Ubuyobozi bw’Intara ya Kirundo mu majyaruguru y’u Burundi […]

Min. Busingye arasaba abahesha b’inkiko kwitandukanya n’abakomisiyoneri bagambanira imitungo y’abantu

“ Abiyita abakomisiyoneri ni udutsiko tw’abagambanyi bahemberwa kugambanira imitungo y’abantu kugira ngo iteshwe agaciro. Aba nabo mukwiye kwitandukanya nabo kuko umwuga wabo ntaho uhurira n’uwanyu mwarahiriye. ”, ubu ni bumwe mu butumwa minisitiri w’ubutabera, Johnston Busingye yageneye abahesha b’inkiko ubwo kuri uyu wa gatanu, itariki 20 Nyakanga yatangizaga ku mugaragaro Inama Rusange y’Urugaga rw’Abahesha b’Inkiko […]

Umusore w’imyaka 23 yambitse impeta umukunzi we w’imyaka 78

Umusore w’imyaka 23 y’amavuko ukomoka mu gihugu cya Nigeria, yambitse impeta y’urukundo umukunzi we w’imyaka 78 y’amavuko, iby’uru rukundo rwabo bikaba byavugishije abatagira ingano ku mbuga nkoranyambaga. N’ubwo amazina y’aba bombi atatangajwe, amakuru avuga ko uyu musore yari asanzwe afite abandi bagore, ariko ngo kubera agasuzuguro bamugaragarizaga, afata icyemezo cyo gushaka undi, akaba yahisemo uyu […]

Rusizi: Umugore yishe mugenzi we amutemye

Umugore witwa Nyiraminani Jaqueline w’imyaka 31 y’amavuko yishe mugenzi we witwaga  Yozabela Nazaleta Dastani ukomoka muri Tanzania w’imyaka 57, amutemesheje umupanga. Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Kamurera umurenge wa Kamembe, ubu bwicanyi bwabereyemo, Kamanzi Callixte, yabwiye Bwiza.com ko bwabereye mu mudugudu wa Cyapa muri aka kagari mu gitondo cyo ku wa 19 Nyakanga 2018. Nyiraminani asanzwe […]

Ruth yakatiwe igihano cy'urupfu nyuma yo kwica umukunzi we -Amafoto

Umunyakenyakazi Ruth Kamande wari  umaze imyaka 2 afunzwe yakatiwe igihano cy’urupfu nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwica umukunzi we Mohammed Farid amucyebesheje icyuma muri 2016. Urukiko rukuru  rwa Milimani rwamukatiye  igihano cy’urupfu nyuma yuko umucamanza Jessie Lesiit Alhamisi, yemejeko Ruth yicishije umukunzi we Mohammed Farid icyuma nyuma yo kubigerageza inshuro 20 zose agambiriye kumukomeretsa no […]

Nyaruguru: Abasigajwe inyuma n’amateka bahangayikishijwe nuko umwuga w’ububumbyi uri mu marembera

Bamwe mu basigajwe  inyuma n’amateka bo mu karere ka Nyaruguru  bari batunzwe n’umwuga w’ububumbyi bahangayikishijwe nuko umwuga barazwe n’ababyeyi ukababatunga ubu uri mu marembera, kuko bimwe mu bikoresho bibumbye byifashishwaga mu ngo ubu bitakigezweho. Mukasekeru  Triphine ni umubyeyi w’abana batanu ari mu kigero cy’imyaka 50 avuga ko umwuga w’ububumbyi mu bice by’icyaro uri marembera kuko […]

Green Party irasaba leta kuzaha abakandida depite uburenganzira bungana mu kwiyamamaza

Ishyaka Democratic Green Party of Rwanda rirasaba leta kubahiriza amategeko abakandida mu matora y’abadepite bakazahabwa uburenganzira bungana bwo kwiyamamaza ntibizabagendekere nk’uko byagenze ubushize mu matora y’umukuru w’igihugu ahantu hatandukanye nka za Nyagatare aho ngo bagiye bitambikwa bakabuzwa kwiyamamaza. Ibi Umuyobozi w’iri shyaka, Dr Frank Habineza yabitangarije kuri uyu wa Kane, itariki 19 Nyakanga ku cyicaro […]