Imyambarire ya Diamond yatumye bamwita umutinganyi -Amafoto
Umuhanzi Diamond Platnumz akomomeje kwibasirwa nyuma y’uko agaragaye aririmba mu gitaramo yambaye umukufi  (anklet) wabagore ku kaguru benshi bakibaza ko asigaye ari umutinganyi. Abamukurikira kuri Instagram ye bamwibasiye bamusaba kubaha ibisubizo kuri iyo ngingo yo kwambara imikufi isanzwe yambarwa n’abagore ndetse banagaragaza ko iyo ngeso yadukanye ati nziza cyane ko hari umubare mu nini w’urubyiruko […]
Habonetse ingona y’ibiro 600 imaze imyaka isaga 60
Ingona y’ibiro 600 yabonwe mu Majyaruguru ya Australia, nyuma y’imyaka umanani abahigi bayishaka barayibuze. Mu mwaka wa 2010, nibwo iyi ngona yabonwe bwa mbere, ariko nyuma ihizwe irabura, bitangazwa ko ifite ibiro 600, uburebure bwa metero 4,7 by’umwihariko ngo ikaba ari imwe mu bwoko bw’ingona zabayeho mu myaka 60 ishize, ntiyishwe ahubwo yajyanwe aho izindi […]
Tariki 25 Nyakanga, umunsi intwari y’igihugu Mutara III Rudahigwa yatangiyeho
Tariki 25 Nyakanga ni yo Umwami w’u Rwanda, Mutara III Rudahigwa, yapfiriyeho agapfa urupfu rudasobanutse benshi mu Banyarwanda bakemeza ko yishwe agambaniwe n’abakoloni b’Ababiligi. Iyo aza kuba akiriho aba ageze mu myaka 117. Umwami Mutara Rudahigwa, Abanyarwanda bafata nk’Intwari y’Igihugu, yavutse muri Werurwe 1911, yitaba Imana kuwa 25 Nyakanga 1959. Niwe mwami wa mbere w’u […]
RDC: Ikindi gice cy’ishyaka UDPS nacyo cyemeje Felix Tshisekedi nk’umukandida wacyo mu matora yo mu Ukuboza
Mu nama y’ishyaka UDPS/Kibassa ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa perezida Kabila yateranye guhera kuwa 23 kugeza kuwa 24 Nyakanga, hemerejwemo ko Felix Tshisekedi ari we uzahagararira iri shyaka mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe kuwa 23 Ukuboza 2018. Muri iyi nama yari yateranye mu rwego rwo kugena umukandida w’iri shyaka nk’uko itangazo ryasomewe imbere y’itangazamakuru kuri uyu […]
Amajyaruguru: Ubuyobozi bwahumurije abaturage baturiye Pariki y’Ibirunga benda kwimurwa ngo yagurwe
Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru bwahumurije abaturage baturiye Pariki y’Ibirunga, iri mu nzira zo kwagurwa, nyuma y’ibihuha bivuga ko bazabimura bakabajyana ahantu ha kure, ko bazabimura batabahaye ingurane, ko abo mu cyiciro cya mbere batazahabwa amazu yo guturamo n’ibindi. Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere ushize, itariki ya 23 Nyakanga 2018, nibwo Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Hon […]
Burundi: Abantu bitwaje intwaro barasanye n’abasirikare ba Leta
Abantu bitwaje intwaro bikekwa ko bari baturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, barasanye n’abasirikare ba Leta mu gace ka Buringa, Komini Gihanga, Intara ya Bubanza. Amakuru aturuka mu gihugu cy’u Burundi avuga ko iyi mirwayo yabaye ku Cyumweru tariki ya 22 Nyakanga 2018, muri aka gace kari hafi y’ishyamba kimeza rya Rukoko, amasasu ngo […]
Yagerageje gutanga umwana we w’imyaka 2 ngo bamusambanye bamwishyure 12,000$ ntibyamuhira
Umubyeyi wo mu mujyi wa Houston muri Leta ya Texas ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yashinjijwe kugurisha umwana we w’imyaka 2 ngo asambanywe ku madolari 12,000. Uyu mugore w’imyaka 25 witwa Sarah Marie Peters yemeye ibyaha ashinjwa birimo guteza imbere ubusambanyi, akatirwa igifungo cy’imyaka 40. Nk’uko inyandiko z’urukiko zibigaragaza, uyu mugore ngo yafashe […]
Uganda: CMI irashinjwa kugwatira telephone y’Umwamikazi wa Rwenzururu
Abayobozi b’Ubwami bwa Rwenzururu mu gihugu cya Uganda baravuga ko Urwego rw’Ubutasi mu gisirikare (CMI) cyagwatiriye telephone zirimo iy’Umwamikazi, Agnes Ithungu n’izindi 2 z’abakozi be bo mu rugo. Ubwo yavuganaga n’itangazamakuru ku rukiko Rukuru rwa Jinja, Intmwa Nkuru y’ibwami, Alfred Makasi, yavuze ko izo telephone 3 zagwatiriwe n’abakozi ba CMI kuwa gatatu w’icyumweru gishize. Aba […]
Kamonyi/Kayenzi: Imashini yapfiriye mu muhanda ibangamiye cyane abawukoresha
Abaturage bo mu murenge wa Kayenzi mu karere ka Kamonyi, bavuga ko bahangayikishijwe n’imashini ikora imihanda imaze imyaka isaga icumi yarapfiriye mu muhanda uri mu kagari ka Mataba muri metero nka 300 uvuye mu isanteri y’ubucuruzi ya Kayenzi, kuko ibangamiye urujya n’uruza rw’abantu n’ibinyabiziga muri uyu muhanda. Uyu muhanda wapfiriyemo iyi mashini n’ubwo ari uw’ibitaka, […]
Dr Jose Chameleone wakubise umuntu akenda kumwica arahigwa bukware
Polisi ya Uganda mu gace ka Lubowa, irahiga icyamamare muri muzika, Joseph Mayanja uzwi ku izina rya Dr Chameleon, nyuma yo gukubita umushoferi utwara abagenzi akamusiga ari intere. Amakuru aturuka muri Uganda, avuga ko Dr Chameleone yakubise umushoferi witwa Daniel Magooba ukomoka mu gace ka Kiwatule, wari amucyuye iwe mu gace ka Sseguku, amwishyuje amafaranga […]
Kicukiro: Abasore batatu bafatanwe moto y’injurano bashakaga kugurisha ibihumbi 100
Ku wa mbere tariki 23 Nyakanga 2018, Polisi mu Mujyi wa Kigali yafatanye abasore batatu moto ifite nimero ziyiranga (Pulake) RB 100 R bikekwa ko bibye umuntu utaramenyekana. Abayifatanywe ni Ndayisaba Idrissa, Hakizimana Egide na Nshutiyabato Fabrice. Bafatiwe mu kagari ka Rwimbogo, mu murenge wa Nyarugunga, mu karere ka Kicukiro barimo kuyigurisha. Umuvugizi wa Polisi […]
RDC: Guverinoma iratangaza ko icyorezo cya Ebola cyacitse gitwaye ubuzima bw’abantu basaga 30
Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo iratangaza ko icyorezo cya Ebola cyarangiye muri iki gihugu kigashimira abayobozi mu bijyanye n’ubuzima bw’abantu kimwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima(OMS) kubera uruhare bagize mu kurwanya icyo cyorezo. Inkuru dukesha Ijwi rya Amerika, iravuga ko Umuyobozi wa OMS, Tedros Adhanom, yashimiye leta ya Congo kuba yaragize umuhate mu guhangana […]