Leta ya Uganda ivuga ko nta Munyarwanda ufungwa ahorwa uwo ari we
Mu gihe hari amakuru avuga ko Abanyarwanda bari muri Uganda cyane cyane abigeze gukora mu nzego z’umutekano bahigwa bukware bacyekwaho ubunetsi, aya makuru Leta ya Uganda yayateye utwatsi. Ikinyamakuru The Standard cyo muri Kenya kivuga ko inzego z’iperereza muri Uganda, Urwego rushinzwe Ubutasi bwa Gisirikare ndetse n’Urwego rushinzwe Umutekano w’Imbere mu gihugu bahiga bukware abahoze […]
RDC: Ibihumbi 60 by’Amadolari byakusanyirijwe gufasha Moise Katumbi mu matora
Abaturage bo muri Katanga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bakusanyije amadorali agera ku bihumbi 60, Moise Katumbi azifashisha yiyamamaza ku mwanya w’umukuru w’igihugu. Perezida w’urubyiruko mu ntara ya Katanga, Georges Mawine yatangaje ku wa Gatandatu tariki ya 28 Nyakanga 2018, ubwo bari mu myigaragambyo i Lubumbashi, ko intego yabo ari ugukusanya inkunga isaga ibihumbi […]
R. Kelly akomeje gushinjwa gukoresha abana b’abakobwa ubucakara bw’igitsina
Ababyeyi batandukanye b’abana b’abakobwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bakomeje gushyira mu majwi umuririmbyi Robert Kelly uzwi nka R. Kelly ko akoresha abana babo ubucakara bw’igitsina. Umwe muri aba babyeyi witwa Angelo Clary utuye muri Leta ya Carifonia yatangarije TMZ ko umukobwa we Azriel Clary yakoreshejwe ibikorwa by’ubucakara bw’igitsina kuko ngo akiri munsi y’imyaka […]
Nyamagabe: Hakusanijwe ibihumbi ijana byo kubakira uwabaga mu gisa n’umwobo
Ku muganda usoza ukwezi kwa Nyakanga 2018, abaturage b’umudugudu wa Munombe, akagari ka Kigeme,umurenge wa Gasaka mu karere ka Nyamagabe bubakiye inzu umuturage wari umaze imyaka ibiri aba mu bikuta by’amatafari bidasakaye. Ni kuwa Gatandatu tariki ya 28 Nyakanga, abaturage b’umudugudu wa Munombe bitabiriye umuganda ari benshi: barimo abarimu mu mashuri anyuranye y’aha ku Kigeme, […]
Nijeje umusore kuzamugurira moto mbere y’uko tubana, nabuze amafaranga none yariye karungu- NKORE IKI?
Muraho neza bakunzi b’amahoro, nitwa Chantal iwacu ni muri Rwamagana, nkaba ndi umugore ubyare rimwe, umwana wanjye w’imfura afite imyaka 7. Mfite ubukwe mu mpera z’ukwezi kwa Munani, ariko ndahangayitse birenze urugero kubera data wambeshye agatuma na njye mbeshya uwo tugiye kubana. Umusore twakundanaga gake, navuga ko kari gake pe, aho nakoreraga yari umukiriya wanjye, […]
Rusizi: Abavugwagaho gukurura umwuka mubi mu itorero ry’Abametodisiti bababariwe
Nyuma y’imyaka ine mu itorero ‘Méthodiste libre mu Rwanda’, paruwasi ya Kamembe havugwa umwuka mubi wakuruwe na bamwe mu bakirisitu bayo, ubuyobozi bw’iri torero ku rwego rw’igihugu n’ubwa komisiyo  y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge buravuga ko umwuka mwiza wagarutse nyuma y’icyemezo cyo kugarura abavugwagaho kuwukurura. Nk’uko Musenyeri Kayinamura Samuel, umwepisikopi w’iri torero yabitangarije Biwza.com, ngo intandaro y’uyu […]
Umuraperi Kanye West ari mu gahinda yatewe n’uburwayi bw’umubyeyi we
Umuraperi Kanye West ari mu gahinda nyuma yaho se umubyara, Ray West abaganga bamupimye bagasanga afite indwara ya Kanseri y’imyanya myibarukiro ku bagabo (prostate cancer). Inshuti za hafi z’uyu mubyeyi wa Kanye West zivuga ko ibyavuzwe ko uyu musaza afite Kanseri y’igifu ari ibinyoma kandi ko umuhungu we arimo gutanga buri kimwe cyose ngo afashe […]
Inkuru ibaye impamo, Rutamu asezeye mu itangazamakuru
Hari hashize iminsi havugwa inkuru y’umunyamakuru wa Radio 1, Rutamu Elie Joe watangaje ko ikipe ya Argentine nisezererwa mu mikino y’igikombe cy’isi na we azahita asezera mu itangazamakuru, kuri ubu biratangazwa ko inkuru yabaye impamo. N’ubwo uyu munyamakuru atatangaje niba koko yahagaritse uyu mwuga ku bw’ikipe ya Argentine, ngo yarangije gusezera kuri Radio 1 ndetse […]
Perezida Museveni yaburiwe ko nadafungura Gen kayihura bizamugiraho ingaruka zikomeye
Abo mu muryango wa Gen Kale Kayihura ndetse n’inshuti ze za hafi bo mu gace ka Kisoro, baburiye Perezida Museveni ko gufunga uyu mujenerali bizamugiraho ingaruka zikomeye zishingiye kuri politiki. Amezi abiri ashize Gen Kayihura afungiye i Makindye muri kasho ya gisirikare nyuma yo gufatirwa iwe ahitwa  Lyantonde, kugeza n’ubu akaba ataragezwa imbere y’ubutabera ngo […]
Rubavu: Abasore babiri bafatanwe udupfunyika 8 612 tw’urumogi
Mu ijoro ryo ku itariki ya 28 rishyira iya 29 Nyakanga, nibwo Imanirabaruta Gabriel w’imyaka 22 y’amavuko na Rwasibo Lucien w’imyaka 29 bafatiwe mu karere ka Rubavu mu murenge wa Mukamira bagerageza kwinjiza mu Rwanda udupfunyika 8.612 tw’urumogi. Urwo rumogi bari barupakiye mu ivatiri yo mu bwoko bwa Carina ifite pulake RAA 516F, ariko kubera […]