Abakandida 521 nibo basigaye ku rutonde ntakuka rw’abiyamamariza kujya mu nteko

Abakandida 521 nibo bari ku rutonde ntakunda rw’abashaka guhatanira imyanya mu nteko Nshingamategeko, mu matora ateganijwe mu kwezi gutaha. Kuri uyu wa Mbere Tariki ya 6 Kanama 2018, Perezida wa Komisiyo y’Amatora (NEC), Prof Kalisa Mbanda yatangaje ko bari bakiriye kandidatire z’abantu 539, ubu 18 bakaba bakuweho kubera kutuzuza ibisabwa. Abakandida batanu bari batanze kandidatire zabo […]

Ni Perezida Kabila uri kubyivangamo kugira ngo ntiyamamaza- Moise Katumbi

Moà¯se Katumbi, utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aravuga ko atarava ku izima ryo kwiyamamaza mu matora ya perezida ateganyijwe kuba mu kwezi kwa cumi na kabiri uyu mwaka. Akaba atunga agatoki Perezida Kabila kumubera imbogamizi. Bwana Katumbi yari yizeye gusubira muri Kongo nyuma yo kumara imyaka ibiri mu buhungiro, ariko abategetsi […]

Menya akamaro ka Rugongo mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina

Hagati y’abashakanye imibonano mpuzabitsina ni ngenzi kandi ni izingiro rya byinshi haba mu kwishimisha hagati yabo ndetse no kwagura umuryango, bityo mu gushimishanya bisaba ubunararibonye n’urukundo hagati yabo ruhoraho, ari nayo mpamvu buri couple iba ifite ibanga ryayo ryo kunezezanya. Muri uko kunezezanya hari ibice by’ingenzi byibandwaho, bikorakorwa kugira ngo ibishimo biboneke neza, rugongo ikaza […]

Umuntu ntaba igihangange gutyo gusa abigiramo uruhare — Perezida Kagame

Kuri uyu wa Mbere, itariki 06 Kanama, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yatangije ku mugaragaro ibikorwa bya Gahunda ya Giants of Africa bya 2018 bigamije gushishikariza abana bo muri Afurika gukunda no gukina umukino wa basketball. Perezida Kagame akaba yabwiye abitabiriye iki gikorwa ko umuntu ataba igihangange gutyo gusa ahubwo abigiramo uruhare. Ni umuhango wabereye […]

Umupasiteri ntiyemeranya n'abashinja Diamond ubutinganyi

Abanyatanzaniya bakomeje gutanga ibitekerezo bitandukanye bashyigikira cyangwa bahakana ko Diamond Platnumz yaba aryamana nabo bahuje igitsina. Pasiteri akaba n’Umunyarwenya ukomeye muri iki gihugu, Masanja Mkandamizaji  yatangaje ko we asanga kuba  Diamond yaragaragaye yambaye umukufi ku kuguru atari ikimenyetso cy’uko yaba ari umutinganyi. Masanja avuga ko ibi ari ibisanzwe mu myemerere ya gikirisito ko ahubwo ari […]

Rusizi: Abana barasabwa kudasamarira imico y’ahandi

Ababyeyi barerera mu mashuri anyuranye y’akarere ka Rusizi kimwe n’ubuyobozi bw’aka karere barasaba abana kudasamarira ibyo babonye byose ku mbuga nkoranyambaga. Ibi ababyeyi babisabye ubwo mu rwunge rw’amashuri rwa Gihundwe muri aka karere, ababyeyi, abanyeshuri, abarezi babo n’abayobozi banyuranye  bahizihirizaga umunsi w’Umuganura, aho abana bibumbiye mu itorero Imbanzabigwi  bagaragazaga bimwe mu byarangaga uyu munsi birimo […]

Umugore wa Jay Polly ntakozwa ingingo yo kumusabira imbabazi

Kuwa gatandatu w’icyumweru dusoje tariki 4 Kanama 2018 nibwo umuraperi Joshua Tuyishimire wamamaye nka Jay Polly, yatawe muri yombi  akurikiranweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa umugore we Sharifa gusa iminsi 2 irirenze umugore we ntagitekerezo cyo kumusabira imbabazi. Ni nyuma yaho itsinda ry’ abantu bishyize hamwe bari gusabira imbabazi umuraperi Jay Polly binyuze ku mugore […]

Lubumbashi: Habyukiye imyigaragambyo ikomeye y’abaturage basaba igaruka rya Moise Katumbi

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere mu Mujyi wa Lubumbashi, mu Ntara ya Haut-Katanga zahinduye imirishyo, aho humvikanye urusaku rw’amasasu mu duce tumwe twabyukiyemo imyigaragambyo y’abashyigikiye Moise Katumbi wangiwe n’ubutegetsi kugaruka mu gihugu guhera kuwa Gatanu   ushize ngo azabashe guhatana mu matora y’umukuru w’igihugu. Iyi nkuru dukesha Radio Okapi iravuga ko abaturage babyukiye […]

Umuririmbyi Miley Cyrus yatunguwe n’abavuga ko agiye gutandukana n’umukunzi we

Umuririmbyi wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Miley Cyrus yatangaje ko yatunguwe n’amakuru yasakaye ko agiye gutandukana n’umukunzi we Liam Hemsworth bitewe no kuba ngo batarakora ubukwe. Uyu mukobwa w’imyaka 35 yatangaje ko ibyavuzwe atari ukuri kandi ko gushinga urugo atari byo byihutirwa kandi ko gutandukana kwabo kudateze kubaho. Inshuti za hafi za Miley […]

RIB yerekanye abantu bakurikiranweho ibyaha bakoze bifashishije ikoranabuhanga

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), kuri uyu wa Mbere, itariki 06 Kanama 2018 rwagaragaje abantu babiri batawe muri yombi bazira gukora ibyaha bifashishije ikoranabuhanga, iboneraho kugira inama abaturage ko nibazajya babona ibimenyetso by’ibi byaha bajya bahita bayibimenyesha. Abantu berekanwe kuri uyu wa Mbere ni umuhungu w’imyaka 19 ndetse n’umugabo umurera bo mu Karere ka Ngoma mu […]

Arabia Saoudite yahambirije Ambasaderi wa Canada inahamagaza uwayo

Guverinoma ya Arabia Saoudite kuri iki Cyumweru yahaye amasaha 24 Ambasaderi wa Canada ngo abe avuye muri iki gihugu, ndetse ihita inahamagaza ambasaderi wayo muri Ottawa. Imibanire ishingiye ku bucuruzi hagati y’ibi bihugu nayo yahagaze. Iki ni icyemezo cyije nyuma y’iminsi mikeya igihugu cya Canada kinenze itabwa muri yombi ry’impirimbanyikazi nyinshi ziharanira uburenganzira bw’abagore muri […]

Reba amafoto y’umuhanda ushyirwa ku rutonde rw’imibi ku Isi

Tian Men Shan Road, ni umwe mu mihanda ishyirwa ku rwego rw’ ishamaje kuyireba ariko na none iteye inkeke bitewe n’aho wubatse. Ni umuhanda uca muri Pariki y’igihugu y’imisozi miremire ya Tianmen. Umuhanda wa Tian Men Shan uherereye mu ntara ya Hunan mu Bushinwa, ukaba ufite uburebure bwa kilometer 10 uvuye mu ku isonga ry’umusozi […]

Uganda: Abantu bambaye imyambaro ya FARDC barashe abantu 3 bashimuta undi

Igipolisi cya Uganda ahitwa Kanungu kiri guhiga bukware abantu bitwaje intwaro barashe bagakomeretsa abantu batatu mbere yo kubiba amafaranga hataramenyekana umubare ndetse bagashimuta undi muntu bashaka ingurane. Igipolisi kiravuga ko abo bantu bitwaje intwaro bari bane bambaye imyambaro isa nk’impuzankano y’igisirikare cya Congo. Ibi bikaba byarabaye mu gitondo cyo kuwa Gatanu, aho bivugwa ko aba […]

Intambara y’amagambo hagati ya Perezida Trump n’icyamamare LeBron James yafashe indi ntera

Mu gihe Perezida Trump akomeje guterana amagambo n’icyamamare mu mukino wa basketball, LeBron James, byatumye n’umugore we [Melania Trump] yinjira mu bibazo byabo ashyigikiye ibitekerezo by’uyu mukinnyi. Melania Trump yashyigikiye LeBron James nyuma y’amasaha macye Perezida Donald Trump atutse James abinyujije mu butumwa bwo ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter. Mu kiganiro n’itangazamakuru, James yavuze ko […]

Kicukiro:Polisi yafashije umumotari gufata abajura bari bamwambuye moto

Polisi y’u Rwanda ikomeje gukaza umurego mu kurwanya abanyabyaha  hirya no hino mu gihugu,ni muri  urwo rwego mu ijoro ryo ku itariki ya 03 Kanama  yafashije Niyitegeka Dieudonne usanzwe akora akazi ko gutwara abagenzi kuri Moto(Umumotari) gufata abajura bari bamwambuye Moto ye ubwo yari  atwaye uwigize umugenzi. Umuvugizi wa Polisi  y’u Rwanda mu Mujyi wa […]