Nyamasheke: Min. Uwizeye Judith yatunguwe no kumva hari abaturage bakinywa amazi y’Ikivu

Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika,  Uwizeye Judith yagaye abayobozi bo mu karere ka Nyamasheke bahisha ibibazo byugarije abaturage kandi ntibanabikemure, nyuma yo kumva ugutakamba kwabo bavuga ko bibasirwa n’indwara ziterwa n’amazi mabi banywa. Ikibazo cy’amazi meza gikomeje kuba ingorabahizi mu duce tumwe tw’aka karere ka Nyamasheke, mu tugari tumwe tw’imirenge ya Macuba, Shangi, Nyabitekeri, Gihombo, […]

Nigeria: Yivuganye umugore waryamanaga n’umugabo we asiga ubutumwa ku murambo

Umugore wo muu gihugu cya Nigeria yivuganye mugenzi we yashinjaga kumuca inyuma agasambana n’umugabo we arangije iruhande rw’umurambo ahasiga ubutumwa. Igipolisi cyo muri iki gihugu cyarahamagawe gitabaye kibona umurambo w’umugore iruhande rwe hari ubutumwa bwasizwe n’uwamwishe. Amafoto y’umurambo w’uyu mugore n’urupapuro ruriho ubutumwa bwasizwe n’uwamwishe byashyizwe kuri internet bitangira gukwirakwizwa ahantu hose nk’uko WWWNews dukesha […]

Gasabo: Polisi yagaruje asaga 800,000frw umukozi yari yibye sebuja

Igipolisi mu Karere ka Gasabo cyabashije kugaruza amafaranga asaga 800,000 y’Amanyarwanda aherutse kwibwa muri rumwe mu ngo zo muri aka karere. Ni amafaranga yari yibwe n’umukozi wo mu rugo witwa Callixte Nzabonimpa kuwa Kane ushize, ayibye umukoresha we mu Murenge wa Kinyinya, Akagali ka Nyamweru, mu Mudugudu wa Nyamweru. Umuvugizi wa polisi mu Mujyi wa […]

Umusirikare wa UPDF yari yishwe n’abaturage bamukekaho gukorana n’umujura bivugwa ko ari Umunyarwanda

Abaturage batuye ahitwa Abaita, Katabi muri Entebbe mu gihugu cya Uganda, bari bivuganye umusirikare wa UPDF bamukekaho gukorana n’umuntu ukekwaho ubujura, bivugwa ko ari Umunyarwanda, yari arimo aragerageza gutabara. Abaturage bari bariye karungu bari bari gukubita umuntu ukekwaho kwambura isakoshi umugore, baje no kugirira amakenga umuvuduko uwo musirikare yazanye amutabara, mu gihe ngo uyu wari […]

RDC: Umunyamabanga Mukuru wa Loni arashima icyemezo cya Perezida Kabila

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres, nawe yashimye icyemezo cya Perezida Joseph Kabila wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, cyo kubahiriza itegeko nshinga akaba ataziyamamariza indi manda. Itangazo ry’Umunyamabanga Mukuru wa Loni ryashyizwe ahagaragara kuwa kane ushize, itariki 09 Kanama ninjoro binyuze ku muvugizi we wungirije, rivuga ko perezida kabila umaze imyaka 17 ku butegetsi […]

Zari hassan yibasiye Bryan White udashaka kurongora -Amafoto

Zari Hassan wiyise The BossLady ku mbuga nkoranyambaga, akaba n’umushoramari w’umugande wibera mu gihugu cy’afuria yepfo yatangaje ko nta mafaranga yigeza aca umuherwe Bryan White kugirango aze mu gikorwa cya Bryan White foundation cyabereye muri Arua. Ni nyuma yuko hari hamaze iminsi ibihuha bivuga ko Zari yahawe akayabo kugira ngo yemere guhaguruka muri Afurika y’Epfo […]

Zimbabwe: MDC yagejeje ikirego mu rukiko rurinda itegeko nshinga

Ishyaka MDC ritavuga rumwe na leta ya Zimbabwe ryagejeje mu rukiko rurengera itegekonshinga ikirego cyo kwanga ibyavuye mu matora y’umukuru w’igihugu ku italiki ya 30 y’ukwezi gushize. Umwe mu banyamategeko benshi ba MDC bajyanye dosiye, Jameson Timba, yabwiye abanyamakuru, ati: “Tuzaruhuka ari uko iki gihugu kibohotse koko.” Undi witwa Thabani Mpofu we yavuze ko bafite […]

Kamonyi: Umugore afunzwe akekwaho guha umupolisi ruswa

Umugore witwa Kabarima Kankumburwa Everiane w’imyaka 48 y’amavuko  ukomoka mu karere ka Kamonyi mu murenge wa Mugina akurikiranyweho guha  ruswa umupolisi kugirango amufashe gufunguza umugabo we ufungiye kuri stasiyo ya Polisi ya Mukingo aho akurikiranyweho icyaha gucuruza ibiyobyabwenge. Ku itariki ya 7 Kanama uyu mwaka, nibwo Kankumburwa yafatanywe amafaranga y’u Rwanda ibihumbi ijana (100 000 […]