Diamond Platnumz yamaganye abamushinja ubutinganyi

Umuhanzi Diamond Platnumz ku nshuro ya mbere yamaganiye kure abamushinja ubutinganyi bitewe no kuba sigaye yambara imikufi ku kuguru. Diamond ubwo yaganiraga na televiziyo ya Wasafi yavuze ko kwambara umukufi ku kuguru bigira igisobanuro bitewe n’igihugu icyo ari cyo bityo ko muri Tanzaniya ntaho bivuga ko uwambaye muri ubu buryo aba ari umutinganyi. Yagize ati” […]

Abaturage barashinja bamwe mu bakandida depite kutabamenyesha gahunda zabo zo kwiyamamaza

Perezida wa komisiyo y’amatora, Kalisa Mbanda, aravuga ko umubare w’abazatora muri uyu mwaka wiyongereyeho miliyoni 1,2 byatumye n’aho bazatorera hiyongera. Hagati aho bamwe mu baturage barashinja abakandida bigenga kutabamenyesha gahunda zabo zo kwiyamamaza bakabatungura. Mu matora y’abadepite aheruka mu 2013 hari hateganyijwe ibiro by’itora 2292, none ubu byabaye 2473. Mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa […]

Ubwami bwa Buganda bwihanangirije Leta buyishinja guhohotera Bob Wine

Ubwami bwa Buganda buyobowe na Ronald Muwenda Mutebi bwihanangirije leta iyobowe na Yoweli Museveni buyishinja  kuba yarakoreye iyicarubozo abadepite babiri ari bo Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi nka Bob Wine na mugenzi we  Zaake. Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisitiri w’Intebe w’ubwami bwa Buganda, Peter Mayiga rivuga ko guhohotera abaturage nta kindi bibyara uretse kongera imyivumbagatanyo n’ukwigomeka  […]

Uwahoze ari umukunzi wa Nick Minaj yatangaje iyicarubozo yamukoreye

Uwahoze ari umukunzi wa Nick Minaj Safaree Lloyd Samuels, yatangaje ko yamuhohoteraga kenshi gashoboka ubwo bakundanaga kugeza kugeza nubwo ashaka kumwivunaga imana igakinga akaboko. Tariki 14 kamena 2018 ubwo yaganiraga na tmz dukesha iyi nkuru Safaree yatangaje ko ubuzima bwe bw’urukundo na Nick bwashariraga kuko uyu muhanzikazi ukomeye muri Leta zunze ubumwe z’Amerika  yamukoreraga iyicarubozo rikomeye […]

Koffi Annan, Umwirabura wa mbere wayoboye Loni, yitabye Imana ku myaka 80 y’amavuko

Koffi Annan wabaye umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye ndetse agatsindira igihembo cya Nobel kubera ibikorwa by’ubutabazi, yitabye Imana kuri uyu wa Gatandatu ku myaka 80 y’amavuko. Foundation ya Koffi Annan yatangaje aya makuru iravuga ko yapfuye mu mahoro kuri uyu wa Gatandatu, itariki 18 Kanama, nyuma y’uburwayi bw’igihe gito. Koffi Annan ukomoka mu gihugu cya Ghana […]

RDC: Moise Katumbi aravuga ko impapuro zo kumuta muri yombi zasohowe ntacyo zivuze

Umunyapolitiki MoĂ ÂŻse Katumbi, utavuga rumwe na leta ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, uri mu buhungiro kuva mu 2016, aramagana impapuro leta yashyizeho zo kumuta muri yombi avuga ko zidafututse. Kuri uyu wa kane, Alexis Thambwe Mwamba, Minisitiri w’ubutabera wa Congo, yavuze ko Bwana Katumbi akwiye gutabwa muri yombi aho azagaragara hose. Mu kiganiro yagiranye […]

Abakinnyi ba cinema 20 b’abahindekazi bakize kurusha abandi

Hakunze gusohoka intonde z’abakinnyi ba cinema bakize kurusha abandi babikesha uyu mwuga ariko ugasanga kenshi ziganjeho abagabo, kuri iyi nshuro twabashakiye urutonde noneho  rw’abakinnyi ba cinema b’Abahindekazi bakize kurusha abandi dukesha Wonderslist. Deepika Padukone — Miliyoni zisaga 45 $ Deepik Padukone ni umwe mu bakinnyi ba cinema b’Abahindekazi bahiriwe n’umwuga wabo muri Bollywood kuva yagaragara […]

Dr. Frank Habineza arasaba Perezida Kagame kutemeza itegeko rishya rigenga ubutaka

Umuyobozi w’ishyaka riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije ( DGPR), Dr. Frank Habineza  arasaba Perezida Paul Kagame kutazashyira umukono ku itegeko rishya rigenga ubutaka riherutse gusuzumwa n’imitwe y’abadepite n’abasenateri kuko ngo ribangamiye Abanyarwanda. Mu kiganiro na African Radio cyagarukaga ku matora y’abadepite ateganyijwe muri Nzeri uyu mwaka kuwa Kane w’iki cyumweru tariki ya 16 Kanama 2018, […]

Nyarugenge: Yatawe muri yombi nyuma yo gutekera umutwe umuntu akamutwara asaga miliyoni

Polisi y’u Rwanda irakangurira abaturage  kwirinda icyaha cy’ubwambuzi bushukana kandi  bakagira uruhare mu kuburwanya bayiha amakuru y’ababukora. Ubu butumwa buje bukurikira ifatwa ry’umugabo witwa Bimenyimana Leopold w’imyaka 42, wafatiwe mu kagari ka Kimisagara, mu murenge wa Kimisagara, mu karere ka Nyarugenge, nyuma yo gutekera umutwe no kwizeza ibitangaza umuturage akamutwara amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni […]