Drake agiye gukemura amakimbirane ari hagati ye na Chris Brown yatewe na  Rihanna
 Umuraperi Drake atangaza ko ateganya gukemura ukutumvikana kuri hagati ya Chris Brown ahanini kwatewe n’uwigeze kuba inshuti yabo bombi ari we Rihanna. Drake avuga ko ibi azabikora mu rwego rwo guha icyubahiro umuraperi Mac Miller witabye Imana bitewe no kunywa ibiyobyabwenge akarenza urugero nk’uki IB Times ibitangaza. Umwe mu nshuti za hafi za Drake yatangarije […]
Niger ni igihugu cy’inshuti y’u Rwanda kandi Perezida Issoufou ni umuvandimwe wa Perezida Kagame — Min. Mushikiwabo
“ Niger ni igihugu cy’inshuti y’u Rwanda kandi Perezida Issoufou ni umuvandimwe wa Perezida Paul Kagame ”, ibi ni ibyatangajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, kuri uyu wa Gatandatu ushize, itariki 08 Nzeri, aho yari muri iki gihugu mu rwego rwo gukomeza gushaka abazamushyigikira mu matora y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa […]
Brad Pitt avuga ko ababajwe n’imyitwarire ya Angelina Jolie muri ibi bihe
Uwahoze ari umugabo w’icyamamare muri sinema Angelina Jolie ari we Brad Pitt yatangaje ko amaze kurambirwa imyitwarire y’umugore we ndetse n’itsinda rimwunganira mu mategeko. Brad Pitt nk’uko Aol ibitangaza, avuga ko amaze kuzahazwa n’uburyo Angelina Jolie n’abanyamategeko be uburyo bihutira gushyira ku karubanda ibijyanye no kurera abana babo. Imwe mu nshuti za hafi z’uyu mugabo […]
Kenya: Gen Kale Kayihura uri mu bitaro arinzwe bikomeye hirindwa ko yatoroka
Abashinzwe umutekano bavuye muri Uganda na bagenzi babo bo muri Kenya bakajije uburinzi ku wahoze ari umukuru w’igipolisi cya Uganda, Gen Kale Kayihura kuri ubu uri kubarizwa mu Bitaro bya Nairobi. Gen Kale Kayihura akaba yarerekeje muri Kenya mu cyumweru gishize agiye kwivuza nyuma yo kwemeererwa gukurikiranwa adafunzwe n’Urukiko rwa gisirikare rwa makindye rumukurikiranyeho ibyaha […]
Naratunguwe cyane, ntabwo natekerezaga ko C. Ronaldo yava muri Real Madrid- Lionel Messi
Icyamamare muri ruhago, Lionel Messi ukinira ikipe ya FC Barcelona avuga ko ubwo yumvaga inkuru y’uko mukeba we, Cristiano Ronaldo yavuye muri Real Madrid akerekeza muri Juventus, yatunguwe cyane. Ubwo yaganiraga na radiyo y’i Catalunya, yabajijwe uko yakiriye igurishwa rya mukeba we, Messi yasubije avuga ko Real Madrid yari ikipe nziza, ndetse ko kuba Ronaldo […]
IGP Emmanuel Gasana yasuye abapolisi b'u Rwanda bari muri Sudani y'Epfo
Umuyobozi mu kuru wa Polisi y’u Rwanda CG Emmanuel K Gasana kuri uyu wa 8 Nzeri, yasuye abapolisi bagera kuri 350 bakora ibikorwa byo kubungabunga amahoro mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye (UNMISS) Sudan y’epfo. Muri aba baPolisi harimo abo mu  itsinda rya (FPUs) bafite inshingano zo gucunga umutekano w’impunzi ndetse no kurinda abakozi b’umuryango w’abibumbye bakorera […]
Kwizera Olivier yahawe gasopo nyuma y'umukino amavubi yatsinzwemo na Côte d’Ivoire
Kwizera Olivier ukinira ikipe y’igihugu amavubi na Free State Stars yo muri Afurika y’Epfo yahawe gasopo n’umutoza we Luc Eymael nyuma yo kugaragaza imikinire idahwitse mu ikipe y’igihugu amavubi ubwo yakinaga na Ivory Coast kuru uyu wa 09 Nzeri 2018 i Kigali. Aya magambo agaraza ukutishimira imikinire y’umukinnyi we Kwizera Olivier,umubiligi Luc Eymael umutoza wa […]
Uganda: Abanyamahanga 2 birukanwe bashinjwa gutegura izamuka rya Bobi Wine ku butegetsi
Abanyamahanga babiri, Umunyamerikakazi n’Umunyakanadakazi, bashinjwa gutegura gushyira ku butegetsi Depite Robert Kyagulanyi (Bobi Wine) birukanwe muri Uganda. Umwe muri aba, Anne Whitehead, umunyamwuga mu bijyanye n’itumanaho aherutse gusubira muri Canada iwabo ku gitutu cy’inzego z’umutekano. Mu kiganiro yahaye Chimpreports, Anne Whitehead we yavuze ko yari akeneye akaruhuko kuko yari amaze igihe atabonana n’umuryango we kandi […]
RDC: Maneko w’urwego rw’igihugu rw’ubutasi (ANR) yishwe arashwe n’umupolisi
Kuri iki Cyumweru, itariki 09 Nzeri 2018, agace ka Bendera gaherereye mu birometero 125 mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Kalemie muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, kazindukiye mu mwuka mubi nyuma y’iyicwa ryumwe mu bakozi b’urwego rw’igihugu rw’ubutasi (ANR) sosiyete sivile y’aha ivuga ko yarashwe nyuma yo guhangana n’abapolisi. Ngo hari ahagana saa 6:30 ku isaha […]
Imihanda 10 myiza kurusha iyindi ku Isi- AMAFOTO
Uko igihugu kiba gihagaze mu bukungu, bishobora no kwigaragariza mu bikorwaremezo gifite, imyumvire y’abaturage iganisha ku iterambere no kujijuka n’ibindi. Ni muri urwo rwego h irya no hino ku Isi, uhasanga ibikorwaremezo byubatswe bitwaye akayabo ku bw’inyungu Leta z’ibihugu ziba zibibonamo. Bwiza.com yifashishije imbuga za interineti zitandukanye, yabakusanyirije imihanda myiza kurusha indi ku isi, igaragara […]
Min. Nyirasafari yasabye ihuriro rishya ry’abagore bari mu nzego z’ibanze kwita ku bibazo byugarije umuryango
Abagize ihuriro rishya ry’abagore bari mu nzego z’ibanze mu Rwanda (Rwanda Network of Women in Local Government) basabwe kugira uruhare rufatika mu kwita ku bibazo bihangayikishije umuryango, no gukora ku buryo imiryango ibaho ubuzima bwiza. Ibi ni ibyasabwe na minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Esperance Nyirasafari, ubwo hatangizwaga iri huriro, rigamije kongerera ubushobozi abagore n’abakobwa bari […]
Ntiduteze kudohoka, kugeza igihe tuzaba nta bwandu bushya bwa Virusi itera SIDA dufite- Mme J. Kagame
Madamu Jeannette Kagame avuga ko Leta yiyemeje gukora ibishoboka byose kugira ngo harandurwe burundu ubwandu bw’agakoko gatera SIDA mu bana bavuka. Ibi umufasha w’umukuru w’igihugu yabitangarije kuri Petit stade mu mujyi wa Kigali, kuri uyu wa Mbere tariki ya 10 Nzeri 2018, ubwo yatangizaga ubukangurambaga [Free to Shine] “Umwana Wanjye, Ishema ryanjye”, bugamije kurandura Virusi […]
Perezida Museveni yitabaje abahoze mu gisirikare ngo bamufashe guhangana n'ubwicanyi muri Kampala
Perezida Yoweri Museveni wa Uganda yahamagaje abahoze mu gisirikare bagera ku 24,000 ngo barusheho gukaza umutekano muri Kampala na Wakiso, aho mu ijambo yagejeje ku gihugu yavuze ko igihe cyo kugira igikorwa ku bwicanyi bumaze iminsi kigeze. Ibi bibaye nyuma y’iyicwa ry’uwahoze ari komanda wa polisi mu Karere ka Buyende, Muhammad Kirumira wiciwe kuwa Gatandatu […]
Umusore wandambagizaga yambenze avuga ko tutamwakirije inyama z’inkoko na Miitzing- NKORE IKI?
Muraho neza bavandimwe dukunda cyane, nifuza ko mungira inama nyuma y’inkuru ndende y’urukundo nari mazemo imyaka itatu, nishimye, numva ko ngiye kujya mu rwanjye ariko si ko byagenze kubera umusore tutarimo guhuza ku myumvire ndetse mbona yarangije no kumbenga. Mumbabarire cyane, amazina yanjye nirinze kuyatangaza n’aho ntuye ntabwo nifuza ko hamenyekana, kuko abantu bahita bamenya […]
Kinshasa: Umugabo yishe umwana w’umukobwa w’imyaka itanu amaze kumusambanya
Umugabo w’imyaka 30 arashinjwa gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka itanu, arangije aranamwica. Uyu mugabo utatangajwe amazina, yakoze aya mahano ku wa Gatanu tariki ya 7 Nzeri 2018, amwica ubwo yari amaze kumusambanyiriza mu nzu ye, muri Kimbangu 1, Komini Kalamu (Kinshasa), ho muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ku wa 8 Gicurasi 2013, nibwo Juliana Kutonda […]
Abantu 19 bahitanwe n’impanuka y’indege muri Sudani y’Amajyepfo
Ku Cyumweru tariki ya 9 Nzeri 2018, ubwo indege yakoraga impanuka itwaye abagenzi, 19 muri 22 bari bayirimo bahise bahasiga ubuzima. Radiyo Ijwi rya Amerika itangaza ko iyo ndege yakoze impanuka ubwo yari ivuye ku kibuga cy’indege mpuzamahanga kiri mu murwa mukuru i Juba, ikaba yari yerekeje mu gace ka Yirol. Umwe muri batatu babashije […]