Isesengura :Ingaruka 3 ku Burundi nyuma yo guhagarika imiryango mpuzamahanga
Iki cyemezo cya Perezida Pierre Nkurunziza cyo guhagarika imikorere y’ imiryango itari ya Leta mu Burundi gifashwe nyuma yaho Visi Perezida wa Kabiri wa Sena y’u Burundi, aherutse kubwira iyo miryango ko igomba kujya itanga akazi ku bahutu bangana na 60%, no ku batutsi 40%. Isesengura rya Bwiza.com yifashije umwe mu banyapolitiki b’ Abarundi rigaragaza […]
Rusizi: Imodoka yagonze inzu ihitana umusore wari uyiryamyemo
Ahagana saa Sita n’igice z’igicuku cyo kuri uyu wa 28 Nzeri, aho bakunze kwita ku Kadashya mu mudugudu wa Mulindi, akagari ka Ruganda, mu murenge wa Kamembe mu mujyi wa Rusizi habereye impanuka ikomeye y’imodoka yakubise inzu ikinjiramo igahitana umusore w’imyaka 20 wari uyiryamyemo, undi agakurwa mu matafari nyuma y’amasaha hafi 4 agihumeka ariko yakomeretse. […]
Man Utd Vs Juventus: Cristiano Ronaldo ategerejwe i Old Trafford
Ikipe ya Juventus ifite rutahizamu Cristiano Ronaldo, igiye gucakirana na Manchester United mu mikino y’amakipe yabaye aya mbere iwayo (Champions League). Ni umukino utegerejwe na benshi kuko uyu musore azaba akina n’ikipe yagiriyemo ibihe byiza. Ni umukino uteganyijwe mu kwezi gutaha, ku wa 23 Ukwakira 2018, ku kibuga cya Man Utd (Old Trafford) umukino wo […]
Pariki y’Igihugu y’Ibirunga yagabanyije ibiciro byo gusura Ingagi
Urwego rw’ubukerarugendo, cyane cyane gusura Ingagi, ni ingenzi mu kwinjiriza U Rwanda amadevize ariko nyuma yo kuzamura ibiciro byo kuzisura muri Gicurasi umubare w’abasura waragabanyutse cyane bigira ingaruka no ku bakora ibikorwa bitandukanye bijyanye n’ubukerarugendo. Kuri ubu ibi biciro byari byazamuwe byagabanyijweho 30% mu rwego rwo kureba ko ba mukerarugendo bakongera kwiyongera, aho ba mukerarugendo […]
Rusizi: Abana b’incuke bigiraga munsi y’ibiti bubakiwe amashuri y’icyitegererezo
Nyuma y’igihe kirekire abana bo hagati y’imyaka itatu n’itanu bo mu kagari ka Ryamuhirwa,umurenge wa Nkungu mu karere ka Rusizi bigira munsi y’ibiti, ababyeyi babo n’ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi barishimira ko gikemutse nyuma yo kubona ibyumba by’amashuri bitatu by’icyitegererezo. Nk’uko Bwiza.com yabitangarijwe n’uhagarariye umuryango nyafurika w’ivugabutumwa ( AEE) mu karere ka Rusizi, Uwitonze Alfred Safi […]
Papa yambujije kubana n’umusore w’umumotari, ngo arashaka umukwe wize- NKORE IKI?
Nitwa Jeannette, mfite imyaka 24, ntuye mu karere ka Nyanza intara y’amajyepfo, mfite ababyeyi bombi ariko data arimo kumbangamira mu rukundo. Umusore dukundana, ni uwo twabyirukanye kuva nkiri muto, twiganye muri pirimeri ngira amahirwe ndakomeza ariko we agarukira mu w mwaka wa gatanu pirimeri. Ku bw’amahirwe yaje kubona perimi, ubu ni umumotari, yanyitayeho nkiri mu […]
Rihanna yakozwe ku mutima n’uguhangayika kwa Chris BrownÂ
Umuhanzi Rihanna yanyuzwe n’uburyo Chris Brown amwitayeho nyuma yo gutangaza ko yiteguye kurinda umutekano we nyuma yo kugabwaho igitero n’abajura. Imwe mu nshuti za hafi z’uyu mukobwa yatangarije Hollywoodlife dukesha iyi nkuru ko n’ubwo afite ubwoba bw’ibishobora kumubaho ngo yanejejwe no kubona uwo bahoze bakundana, Chris Brown amuhangayikiye. Iyi nshuti yagize iti” Yashimishijwe no kuba […]
Moise Katumbi arashinja perezida Kabila kuba agiye guteza umutekano mucye mu karere
Umunyapolitiki Moise Katumbi uherutse muri Afurika y’Epfo, aho yari yagiye gusaba abayobozi ba Afurika y’Epfo n’aba SADC kumushyigikira ku kibazo cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, yongeye kunenga imyiteguro y’amatora ndetse atangaza ko perezida Kabila ashaka guteza ikibazo gikomeye cy’umutekano mu karere. Mu kiganiro kirekire yagiranye n’ikinyamakuru cyo muri Afurika y’Epfo, CityPress, yamaganye uko imyiteguro […]
Nyuma y’igihe atumvikana Joseph Sebarenzi yatangaje uko yakiriye inkuru y’iyicwa ry’umuryango we muri jenoside
Nyuma y’igihe kirekire atumvikana mu itangazamakuru, Joseph Sebarenzi, wigeze kuba Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’U Rwanda, kuri uyu wa Gatatu ushize, itariki 26 Nzeri yatanze ikiganiro muri Kaminuza ya Elon, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, agaruka ku mateka y’urugendo rwe ava mu busharirirwe agana ku kubabarira abamwiciye umuryango muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. […]
U Budage bwatsindiye kuzakira imikino y’Igikombe cy’Ibihugu by’u Burayi mu 2024
Igihugu cy’u Budage nicyo cyatsindiye kuzakira imikino ya nyuma y’Igikombe cy’umupira w’Amaguru cy’Ibihugu by’u Burayi mu 2024 nyuma yo gutsinda mu matora igihugu cya Turkiya. Kuri uyu wa Kane, itariki 27 Nzeri nibwo iki cyemezo cyafashwe mu matora y’akanama nshingwabikorwa k’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Burayi, UEFA. Ibi bihugu byombi bikaba byari byagaragaje imigambi yabyo mbere […]
Hamisa Mobetto yatunguranye ku cyo yari gukora iyo Diamond ashyingiranwa na Zari
 Umunyamideli Hamisa Mobetto yatunguye benshi ubwo yavugaga ko yari yiteguye kuba umugore wa kabiri w’umuhanzi, Diamond Platnumz iyo aza gushyingiranwa na Zari Hassan. Ibi uyu mugore w’abana babiri yabitangarije mu gihugu cya Kenya yavuze ko ntacyo byari bimutwaye kubana na Diamond kuko ngo bakundanye azi neza ko afite undi mugore witwa Zari. Yagize ati” Ubwo […]
Uganda: Umuvugizi Wungirije w’Igipolisi nawe yarusimbutse
Igipolisi cya Uganda cyatangiye iperereza ku mugambi wo kugerageza kwivugana Umuvugizi w’Igipolisi wungirije, Patrick Onyango. Biravugwa ko ubwo yari atashye iwe mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane yakubitanye n’abicanyi bari bari kuri moto ahitwa Kireka. Amakuru atangazwa n’ibinyamakuru bitandukanye byo muri Uganda birimo Chimpreports dukesha iyi nkuru, aravuga ko abo bantu bakubitanye na Onyango […]
Burundi: Uwagabye igitero kigahitana abantu 26 yafashwe
Igipolisi cy’u Burundi kivuga ko cyataye muri yombi umusore kivuga ko ari we wari uyoboye igitero cyo mu Ruhagarika mu Ntara ya Cibitoke kigahitana abantu 26 abandi 7 bagakomereka. Ni agace kari ku mbibi z’u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyagabwe mu kwezi kwa Gatanu uyu mwaka. Dismas Ndayisaba w’imyaka 28 y’amavuko wemeza […]
Umumotari yahembwe moto nyuma yo kuburizamo umugambi wo kwiba umwana
Kuri uyu wa Kane tariki 26 Nzeri Polisi y’u Rwanda yashyikirije Sebanani Emmanuel Moto y’ishimwe. Ni nyuma y’igikorwa cyo kuburizamo umugambi wo kwiba umwana cyari cyakozwe n’umukozi wo mu rugo. Sebanani Emmanuel ni umumotari w’imyaka 28, ubusanzwe atuye mu murenge wa Rusororo mu karere ka Gasabo,arubatse afite umugore n’abana babiri. Ku gicamunsi cya Tariki 17 […]