Iyo umuturage arangirijwe urubanza nibwo aba abonye ubutabera bwuzuye- Min. Busingye

Minisitiri w’Ubutabera Johnston Busingye avuga ko umuturage ahabwa ubutabera bwuzuye mu gihe urubanza rwe ruba rwarangijwe. Yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki ya 3 Ukwakira 2018, ubwo yari amaze kwakira indahiro z’Abahesha b’Inkiko batari ab’umwuga bazajya barangiza imanza na ba Noteri. Minisitiri Busingye yabasabye kwirinda gusiragiza abaturage mu gihe cyose babagannye babashakaho ubutabera. Ati “Mugomba […]

Bobi Wine umaze iminsi mu bizazane, agiye gutaramira abafana be

Umunyapolitiki akaba n’umunyamuziki mu gihugu cya Uganda, Bobi Wine yatangaje ko agiye gutaramira abafana be mu minsi ya vuba. Uyu muhanzi w’umunyapolitiki, ufite intebe mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda, avuga ko igitaramo cye kizabera kuri sitade yitiriwe Mandela ‘Mandela National Stadium’ ikaba inazwi ku izina rya Namboole. Nk’uko ikinyamakuru Chimpreports cyo muri Uganda kibitangaza, […]

Uburyo ASP Kirumira yishwe

 Umugabo w’imyaka 28 Muzamir yatangarije inzego z’ubutasi bwa gisirikare bwa Uganda (CMI) uburyo Uwari Umuyobozi wa polisi mu gace ka Buyende,ASP Muhammad Kirumira yishwe. Abantu bahafi bo muri CMI batangarije Spyreports dukesha iyi nkuru ko  muzamir wari umaze iminsi yihishe mu Karere ka Yumbe yavuze iby’urupfu rwa Kirumira. Aba batangaje ko Muzamir yatawe muri yombi […]

Chris Brown afite icyizere cyo kongera gukundana  na Rihanna

Umuhanzi Chris Brown avuga ko agifite icyizere cyo kuzasubirana n’uwo bahoze bakundana ari we, Rihanna nyuma y’imyaka itanu batandukanye. Inshuti ya hafi ya Chris Brown ivuga ko Chris  agowe no kuba Rihanna atakiri inshuti ye nk’uko inkuru dukesha Holywoodlife ibitangaza. Yagize iti” Chris ntashobora kwikuramo Rihanna nyuma y’iyi myaka yose. Uretse kuba hashize igihe batandukanye, […]

RGB yasohoye icyegeranyo cy’ibipimo by’imiyoborere mu Rwanda

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 3 Ukwakira 2018, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imiyoborere (RGB) cyatangaje ku ncuro ya Gatanu ibipimo by’imiyoborere mu Rwanda bizwi mu rurimi rw’Icyongereza nka “Rwanda Governance Scorecard”. Ubuyobozi bwa RGB butangaza ko iki cyegeranyo cy’ibipimo by’Imiyoborere mu Rwanda gikorwa hagamijwe kugaragaza ishusho y’uko imiyoborere ihagaze mu gihugu mu byiciro bitandukanye no […]

Rusizi: Ushinjwa gusambanya abana babiri arahigwa bukware

Amakuru aturuka mu kagari ka Kigenge, umurenge wa Nzahaha, mu karere ka Rusizi, avuga ko abaturage ku bufatanye n’inzego z’umutekano bahagurukiye gushakisha umugabo witwa  Murwanashyaka Gaspard   w’imyaka 47 y’amavuko nyuma y’iminsi 2 acitse, akekwaho gusambanya abana be babiri. Nk’uko Bwiza.com yabitangarijwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Kigenge,  Munezero Rita  ngo ubuyobozi n’inzego z’umutekano bumaze iminsi 2 […]

Umugore yafashwe agerageza kugurisha umwana we kuri miliyoni 11

Mu gace ka Bepanda, kari mu mujyi wa Douala  muri Cameroun, hafashwe umugore wari ugiye kugurisha umwana we w’amezi atatu nyuma yo kunananirwa kubarere ari babiri yabyaranye n’abagabo batandukanye. Nyuma yo kubona ko atabashije kubarera ari babiri, ngo yari yafashe icyemezo cyo kugurisha umuto w’amezi atatu, agasigara arera mukuru we w’imyaka itatu. Uyu mwana yari […]

2018/2019: Abemerewe inguzanyo yo kwiga muri Kaminuza y'u Rwanda baragabanutse

Inama Nkuru y’Amashuri Makuru na Kaminuza, HEC, yatangaje urutonde rw’abanyeshuri bashya bemerewe inguzanyo yo kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda (UR) no mu mashuri makuru y’imyuga n’ubumenyingiro (IPRCs) mu mwaka w’amashuri wa 2018/19 rugaragaza ko abasaga 5,314 batemerewe inguzanyo.  Mu itangazo HEC yasohoye kuri uyu wa Kabiri, rigaragaza ko mu banyeshuri 13 792 bari basabye inguzanyio, abayemerewe […]

Ndifuza ko ikipe yacu ariyo ihinduka iy’igihugu -Visi Perezida wa Rayon Sports

Ku cyumweru dusoje tariki 30 Nzeri 2018 nibwo Mugisha Francois bakunda kwita Master ukinira ikipe ya Rayon Sport bakunze kwita Gikundiro yatsinze igitego mucyeba w’ibihe byose APR FC ku mukino wa nyuma w’irushanwa ry’agaciro kinatuma Rayon Sports yegukana igikombe. Maitre Muhirwa Freddy usanzwe ari Visi Perezida wa Rayon Sports aganira n’abakinnyi mu muhango wo kubakira […]

 Kigali: Ikirayi kirarya umugabo kigasiba undi

Abaturage batuye mu turere tugize umujyi wa Kigali bavuga ko batakirya ibirayi bitewe n’uburyo bihenze muri iyi minsi.  Abaturage bavuga ko ibiciro Minisiteri ifite ubucuruzi mu nshingano zayo yashyizeho atari byo bikurikizwa ku masoko bityo kwigondera iki kiribwa bikaba atari iby’ubonetse wese. Umwe mu baturage b’akarere ka Gasabo, Divine Nikuze yatangarije TNT ko we n’umuryango […]

Danny Valens, umuhanzi mushya mu ruhando rwa muzika Nyarwanda

Uyu musore w’imyaka 25 y’amavuko, ukomoka mu Murenge wa Ruli, Akarere ka Gakenke, Intara y’Amajyaruguru, avuga ko kuva mu bwana bwe umuziki yawiyumvagamo ariko ubwo yari arangije amashuri yisumbuye aribwo yabonye akanya n’ubushobozi bwo kuba yasohora indirimbo ye ya mbere. Mu kiganiro yagiranye na Bwiza.com, Valens agira ati “indirimbo zanjye zikubiyemo ubutumwa bwigisha, nashatse kwigisha […]

Kigali: Perezida Kagame yakiriye umuyobozi w’Intara ya Rhineland-Palatinate

Ku wa Kabiri tariki ya 2 Ukwakira 2018, Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yakiriye mu biro bye i Kigali, Umuyobozi w’Intara ya Rhineland-Palatinate yo mu Budagi,  Malu Dreyer,  wasuye u Rwanda ayoboye itsinda ry’abandi bayobozi 30. Min.Malu Dreyer ari mu Rwanda ari kumwe n’itsinda ry’abayobozi 30 yaje ayoboye bo mu nzego zitandukanye barimo; Minisitiri w’Imari […]

Ku myaka 75, Perezida Buhari yongeye kwiyamamariza kuyobora Nigeria

Ishyaka riri ku butegetsi muri Nigeria ryagennye Perezida Muhammadu Buhari ko ari we uzarihagararira mu matora y’umukuru w’igihugu azaba muri Gashyantare 2018. Yagenwe nyuma y’amatora y’ibanze yabaye mu cyumweru gishize aho nta wundi mukandida mu ishyaka ‘All Progressives Congress’  wahiganwaga na Buhari w’imyaka 75 y’amavuko. VOA itangaza ko abayobozi bakuru b’amashyaka 39 yemewe muri Nigeria, […]

Buri munsi mbaho nk'aho ari bwo bwa nyuma- Bobi Wine

Depite  wo mu gace k’Iburasirazuba ka Kyadondo  muri Uganda, Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine avuga ko umuryango we uhora mu bwoba bw’ibishobora kumubaho n’ubwo azi neza ko ibyo akora ari ibntu bikwiriye. Bobi Wine  mu kiganiro yagiranye na NTV mu gihugu cya Kenya mu ijoro ryo ku wa 2 Ukwakira 2018, yavuze ko kugira […]

Batanu bahoze ari abakozi b’ibitaro bya Gahini bahamwe n’icyaha cyo kunyereza umutungo

Urukiko rwisumbuye rwa Ngoma rwafashe umwanzuro rwasomye mu ruhame maze rwemeza ko abakozi batanu mu bahoze  ari abakozi b’ibitaro bya Gahini hamwe na ba rwiyemezamirimo babafashije , bahamwe n’ibyaha birimo icyo kurigisa umutungo wa Leta, bahanishwa ibihano by’igifungo, ihazabu ndetse no kugarura umutungo wa Leta bafatanyije kurigisa ungana na 374.703.987frw. Urukiko rwemeje ko byarakozwe ku […]