Masudi Djuma watoje Rayon Sports yabonye indi kipe atoza mu Rwanda
Umutoza Masudi Djuma yasinye muri AS Kigali nk’umutoza mukuru mu gihe kingana n’umwaka umwe, akaba aje asimbura umutoza Nshimiyimana Eric wahoze atoza iyi kipe y’abanyakigali. Mu cyumweru gishize nibwo byemejwe ko Masudi wari umutoza Wungirije wa Simba Sports Club, yatandukanye n’iyi kipe yo muri Tanzania kubera kutumvikana n’Umutoza Mukuru wayo, Umubiligi Patrick Uassems nyuma yamakimbiranye […]
 Ikimasa cyavunitse amaguru ubwo cyitabiraga ibirori-Amafoto
Ikimasa cyavunitse amaguru yose ubwo cyari cyazanwe mu birori mu cyaro ca Mejorada Del Campo mu  gihugu cya Esipanye. Inkuru dukesha Dailymail  ivuga ko iki kimasa cyavunitse amaguru yose ubwo cyavanwaga mu modoka yari ikizanye mu birori agishyiraga hanze ngo kigire uruhare mu kwiruka. Ababibonye bavuga ko ahanini byatewe n’uko iki kimasa cyasimbutse ahantu harehare […]
Rusizi: Ubushobozi bwo guhanga imirimo buracyari ingorabahizi ku bize amasiyansi
Abiga amasiyansi mu ishuri ryisumbuye rya Gishoma riri mu murenge wa Rwimbogo mu karere ka Rusizi  n’ababyeyi babo, bashima Leta yatanze umurongo uhesha umwana wese  kwiga, gusa ikibazo kikaba kuri bamwe bayarangiza ibyo bize bakabyicarana kubera kubura igishoro ngo babibyaze umusaruro. Ibi babitangaje ubwo berekaga ababyeyi babo n’abayobozi batandukanye ibyo bamaze gukura mu bumenyi bahabwa, […]
Polisi ya Uganda yimuriye igitaramo cya Bobi Wine mu 2019
Umuyobozi wa Polisi ya Uganda, IGP Okot Ochola yatangaje ko igitaramo cya depite Kyagulanyi Robert uzwi nka Bobi Wine kidashobora kuba mbere ya 2019. Ibaruwa y’umuyobozi wungirije wa Polisi ushinzwe ibikorwa, AIGP Asuman Mugenyi yandikiye abateguye igitaramo cya Bobi Wine, mu izina na IGP Ochola uyu muyobozi avuga ko  Igitaramo cya Bobi Wine cyasubitswe uko […]
Ugisha inama: Ese iyo umugore akunnye (Guca imyeyo) afite umugabo aba amukungurira?
Iki ni kibazo cyabajijwe n’umwe mu basomyi ba Bwiza.com, akaba abaza ku muco wo Gukuna cyangwa se guca imyeyo bikorwa n’abakobwa bakigera mu kigero cy’ubwangavu, kimwe n’uko abacikanwe babikora bakuze, barimo n’abafite abagore. Si uko bidashoboka, hari ababikora barashatse abagabo ku bw’amahirwe bigakunda ariko uyu mugabo we bitewe n’ibyo yumvise bitewe n’aho aherereye, arabaza niba […]
RDC: Umusirikare wa FARDC yarashe abaturage bane arabica
Umusirikare wa FARDC kuri uyu wa kabiri, itariki 16 Ukwakira yishe abantu bane mu biturage bibiri bitandukanye ari byo; Masumbuko na Saliboko muri sheferi ya Walendu Tatsi, muri Teritwari ya Djugu ho muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo. Visi perezida w’ishyirahamwe Lori rihuriyemo abo mu bwoko bw’Abalendu avuga ko uwo musirikare yarashe abantu ku mpamvu […]
Perezida Habyarimana yahakanaga kuba nyirabayazana w’ibitero by’Inkotanyi
Uwari Perezida w’u Rwanda Juvenal Habyarimana , mbere y’urupfu rwe muri Mata 1994, yahakanaga avuga ko nta ruhare yagize kugira ngo habeho ibitero by’Inkotanyi mu gihe icyo zaharaniraga ari uburenganzira bamwe mu Banyarwanda bari barambuwe mu gihugu cyabo no ku gihugu cyabo ku bari mu buhungiro. Nubwo Habyarimana ateruraga ngo asobanure neza icyo Inkotanyi zaharaniraga, […]
Chris Brown yasabwe  kutazongera gukundana na Rihanna Â
Umuhanzi Chris Brown yasabwe ko yareka kongera gukundana na Rihanna kugira ngo umubano we na Drake wongere ube nta makemwa nk’uko babyumvikanye. Imwe mu nshuti za hafi za Chris Brown yavuze ko nyuma yaho kuwa 12 Ukwakira 2018 aba bombi  bemeranyije kongera kuba inshuti, bemeranyije kandi ko muri bo uzasubirana na Rihanna azaba yishe ubushuti […]
Abashinjwa kugerageza kwiba Access Bank basabiwe gufungwa imyaka 7
Ubushinjacyaha bwasabiye igifungo cy’imyaka 7 abantu 21 barimo Abanyarwanda n’Umunyanijeriya bakurikiranweho gushaka kwiba Access Bank bifashishije ikoranabuhanga ndetse no kurema umutwe w’abagizi ba nabi. Bose uko ari 21 barangajwe imbere n’umunyanijeriya, Olubunimi Adebesi, nibo baregwa ko bashatse kwiba ‘Access Bank’ mu Rwanda. Iyo banki ivuga ko akayabo kagombaga kwibwa hifashishijwe ihererekanya ry’amafaranga kuri konti gasaga […]
Kenya: Umupadiri arashinjwa gutera inda no kuyikuramo
Umupadiri muri Kiliziya Gaturika mu gihugu cya Kenya arashinjwa gutera inda umukobwa uri mu myaka 20 bakabyarana, no gufasha undi kuyikuramo nyuma yo kuyimutera. Umupadiri wakoreraga muri Paruwasi ya Kiambaa muri Githunguri, mu ntara yo hagati muri Kenya, avugwaho ko mbere yo kwimurirwa ahandi yateye inda umukobwa w’umwe mu bakirisitu b’iyi paruwasi bakabyarana umwana w’umuhungu. […]
Diamond yemerewe gusuura Zari akarara ariko ntibararane ku gitanda kimwe
Umuherwe Zari Hassan yashyizeho umunyamategeko ( avocat ) ushinzwe gukurikirana iyubahirizwa ry’amasezerano yagiranye na Diamond Platnumz babyaranye abana babiri, muri ayo masezerano yo gufatanya kurera, uyu mugabo akaba yemerewe gusuura uyu mugore n’abana ariko ntibararane. Ibi bibaye nyuma yaho, ngo Diamond atubahirije amasezerano bagiranye yo gusuura abana be muri Afurika y’Epfo buri kwezi, aho babana […]
Amajyepfo: Polisi yafashe abasore 7 bacuruzaga urumogi
Kuri uyu wa mbere Tariki 15 Ukwakira Polisi ikorera mu Ntara y’Amajyepfo mu turere twa Huye na Muhanga yafashe abasore 7 bacuruzaga bakananywa ikiyobyabwenge cy’urumogi. Mu Karere ka Huye umurenge wa Tumba ,akagari ka Rango hafatiwe abasore batanu(5) aribo Muhoza Fabrice w’imyaka 22 uyu akaba ariwe warucuruzaga, Faliala Guy Noel w’imyaka 25,uyu we yaruzaniraga Muhoza […]
Ituri: Haravugwa umutwe mushya w’inyeshyamba urimo kwisuganya urimo Abagande n'Abanyarwanda
Amakuru aturuka mu burasirazuba bwa Congo kandi amaze igihe ahwihwiswa ko haba hari umutwe w’inyeshyamba urimo kwisuganya muri Ituri no muri Beni yemejwe kuri uyu wa kabiri, itariki 16 Ukwakira n’itsinda ryintumwa z’abadepite bavuga ko bafite ibimenyetso by’imyiteguro y’uwo mutwe muri iki gice, ariko bavuga ko ibyo bagezeho mu iperereza ryabo bagiye kubishyikiriza umukuru w’igihugu. […]
Uganda: Yabeshye ko umuhungu we yapfuye barebye mu isanduku basangamo ingiga y’igiti
Ahitwa Lusaaka, mu Karere ka Kalisiizo Kyotera mu gihugu cya Uganda habaye agashya ubwo umugabo Kafeero w’imyaka 30 uzwi nka Ivan K yatangazaga ko umuhungu we yapfuye nyamara abeshya bakaza gusanga ingiga y’igiti mu isanduku. Ikinyamakuru New Vision kiravuga ko nk’uko bisanzwe abaturage bateraniye mu rugo rwa Kafeero bagiye kwifatanya nawe mu kababaro kubera urupfu […]
Nyagatare/Gatunda: Min Kaboneka yahaye impanuro abanyeshuri ba G.S Rwebare
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Kaboneka Francis wagiriye uruzinduko rw’akazi mu Ntara y’Iburasirazuba, yasuye abanyeshuri b’Urwunge rw’Amashuri rwa Rwebare, abasaba kurwanya no gukumira ibiyobyabwenge, ahubwo bakagira umuhate wo kwita ku byo biga. Urwunge rw’Amashuri rwa Rwebare Min Kaboneka yasuye ku wa kabiri tariki ya 16 Ukwakira 2018, ruherereye mu murenge Gatunda, Akarere ka Nyagatare, Intara y’Iburengerazuba. Aherekejwe […]
Gereza mbi ku Isi ya Guantanamo yongerewe imyaka 25 yo kubaho
Leta ya Perezida Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatangaje ko gereza ya Guantanamo yongerewe ikindi gihe cy’imyaka 25 cyo kubaho, mu gihe Leta ya Obama yari yemeje ko iyi gereza yahagarikwa. Perezida Barack Obama wahoze ayoboye Leta Zunze Ubumwe za Amerika yari yaremeje ko gereza ya gisirikare y’i Guantanamo Bay, muri Cuba yasenywa, […]
Menya umurenge wa mbere mu mihigo mu karere ka nyuma
Umurenge wa Muyira mu karere ka Nyanza, niwo murenge wa mbere mu karere kabaye aka nyuma ariko Nyanza, mu mihigo ya 2017. Ni umurenge udahwema kwesa imihigo mu burezi, mu rubyiruko n’imiyoborere muri rusange. Muyira iramukiwe gusurwa n’abanyamakuru baharanira amahoro ba PAXPRESS, iri mu cyahoze ari komini Muyira ya Butare, iza kuba akarere ka Nyamure, […]