Bakame yasinye amasezerano mu ikipe ya AFC Leopards
Nyuma y’iminsi itatu avuye mu Rwanda, umunyezamu w’ikipe y’igihugu ‘Amavubi’, Ndayishimiye Eric uzwi ku izina rya Bakame, yasinye amasezerano yo gukinira ikipe ya AFC Leopards yo muri Kenya. Binyujijwe ku rukuta rwa Twitter rw’iyi kipe, bagize bati “Umunyezamu w’umunyarwanda Eric ‘Bakame’ Ndayishimiye yasinye amasezerano y’imyaka muri AFC Leopards”. Amafoto yashyizwe kuri uru rukuta rwa twitter […]
Burundi: Umudepite ushinjwa gushaka kwica perezida agiye kwamburwa ubudahangarwa
Mu gihugu cy’u Burundi abahagarariye abandi badepite n’abahagarariye komisiyo zishinzwe amahoro mu nteko batangiye kuganira ku kuntu mugenzi wabo ushinjwa gushaka kwica umukuru w’igihugu yakwamburwa ubudahangarwa agashyikirizwa ubutabera. Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Burundi, Pascal Nyabenda, niwe wahamagaje abadepite bahagarariye abandi n’abahagarariye komisiyo z’amahoro mu nteko kugirango bigire hamwe uko uyu mudepite, Pierre Celestin Ndikumana […]
Rose Muhando agiye gusubira mu idini ya Islam
Umuririmbyi w’icyamamare mu gihugu cya Tanzaniya, Rose Muhando yatangaje ko agiye kuva mu idini ya gikirisitu agasubira mu idini ya islam yahozemo. Uyu muhanzi wamenyekanye mu ndirimbo zihimbaza Imana nka Mbela, Nibebe, Jipange Sawa Sawa n’izindi hano mu Rwanda, yavuze ko yafashe iki cyemezo nyuma y’aho urukundo yajyaga abwirwa ko ruri mu bukirirsitu ntarwo yahabonye. […]
RDC: Felix Tshisekedi na Vital Kamerhe bemeranyije uko bazagabana ubutegetsi
Abanyapolitiki, Felix Tshisekedi na Vital Kamerhe bagiye gutangariza I Nairobi itike bazagenderaho mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe muri Congo kuwa 23 Ukuboza 2018. Vital Kamerhe ni Perezida w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi, UNC, mu gihe Felix Tshisekedi akuriye ishyaka UDPS. Aba vuba aha bagiye gutangaza ibyo bemeranyije mu biganiro byabo birebana n’imyiteguro y’amatora imbere y’itangazamakuru rya […]
Umwana w’umwaka umwe yarokotse gari ya moshi yamunyuze hejuru
Umwana w’umukobwa w’umwaka umwe witwa Sahiba wo mu Buhinde yarokotse impanuka ya gari ya moshi yamunyuze hejuru ubwo yagwaga avuye mu maboko ya mama we wari umuteruye. Uyu mwana yarokotse iyi mpanuka kuwa 20 Ugushyingo 2018 yabereye aho bategera gariyamoshi hitwa Mathura. Ababibonye batangarije ikinyamakuru The Sun dukesha iyi nkuru ko uyu mwana w’umukobwa atigeze […]
Afurika y'Epfo: Abanyeshuri batwite birukanwa mu macumbi ya kaminuza
Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa yavuze ko abanyeshuri batwite bo kuri Kaminuza ya Zululand mu ntara ya KwaZulu-Natal bari kwirukanwa mu macumbi yabo bagenerwa na kaminuza. Mlondozi Vava, ukora mu kanama k’uburinganire hagati y’abagore n’abagabo ka Leta y’iki gihugu, yavuze ko ishyirahamwe ry’abanyeshuri ryari ryamugejejeho icyo kibazo, rivuga ko ibyo byabaye ubwo abanyeshuri byagaragaraga ko […]
Muhanga: Abanyamaguru bavuga ko uburenganzira bwabo buhutazwa n’abakoresha umuhanda
Bamwe mu bagenda n’amaguru mu mujyi wa Muhanga, mu ntara y’Amajyepfo, barinubira kubangamirwa n’abatwara ibinyabiziga batubahiriza amategeko agenga inzira z’abanyamaguru kuko usanga abenshi batajya bahagarara ngo babareke bambuke. Aba banyamaguru batangaza ko kutubahiriza amategeko agenga inzira zabagenewe zizwi nka “Zebra Crossing” ngo bituma barushaho kugira impungenge zo kuhambukira kuko batinya kuhagongerwa kandi nyamara byitwa ko […]
Abahoze muri FDLR birukanwe muri Congo batangiye kwakirwa mu Rwanda
Guverinoma y’u Rwanda iravuga ko yatangiye kwakira abahoze ari abarwanyi b’umutwe wa FDLR bari barashyize hasi ibirwanisho, aho bivugwa ko mu bacyuwe harimo abacyuwe bitari mu bushake bwabo. Mu kiganiro, Seraphine Mukantabana, umuyobozi wa komisiyo ishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abahoze mu gisirikare, yagiranye n’Ijwi rya Amerika, yatangaje ko gucyurwa kw’aba biri mu mugambi wo […]
Abasabye ko najyanwa imbere y’amategeko bageze he?- Faustin Twagiramungu
Umunyapolitiki utavuga rumwe na Leta y’u Rwanda, Faustin Twagiramungu avuga ko amaso yaheze mu kirere ku bwo gutegereza abari batangaje ko bazamugeza imbere y’ubutabera bamushinja imvugo yuje gupfobya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Twagiramungu atangaza ibi nyuma y’aho mu Kwakira 2018, Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda, Mutangana Jean Bosco, yatangaje ko biteguye gukora iperereza ku magambo […]
Ap. Gitwaza yaburiye abamwanga ko Imana izabagira impumyi
Umuyobozi w’Itorero rya Zion Temple ku Isi, Ap. Gitwaza Paul, yaburiye abantu bakurikirana inyigisho ze, aho kwihana bagasubira inyuma bagakoresha imbuga nkoranyambaga bamutuka. Ap Gitwaza yatangaje ibi ku wa 21 Ugushyingo 2018, ubwo yatambutsaga icyigisho yahaye umutwe ugira uti ‘Right Request’ ugenerekereje [Ubusabe bwa nyabwo], aho yasobanuraga ko ubusabe bwa nyabwo ari ukwihana umuntu akakira […]
RDC: Inyeshyamba za ADF zarashe kajugujugu ya Loni
Inyeshyamba za ADF zikorera mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, kuri uyu wa kane zarashe indege ya kajugujugu ya Loni nubwo havugwa ko nta muntu wahasize ubuzima. Umugaba mukuru wungirije wa Monusco , Umufaransa, Gen. Bernard Commins, yavuze ko imwe muri kajugujugu enye yarasiwe n’inyeshyamba mu kibaya cya Semuliki nabo bagasubiza mu rwego […]
Rutsiro: Abanyekongo 5 bafatiwe mu Kivu bagerageza kwinjiza magendu
Polisi y’ u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu mazi mu ijoro ryo kuri uyu wa 20 Ugushyingo 2018, mu karere ka Rutsiro mu murenge wa Mushubati hafatiwe ubwato bu pakiye ibicuruzwa bya magendu bivuye mu gihugu cy’abaturanyi cya Kongo byerekeza mu karere ka Karongi. Ibi bicuruzwa bigizwe n’amabaro 319 y’inkweto za caguwa ndetse na […]
Nyamasheke: Abaturage bugarijwe n’uruhuri rw’ibibazo barasaba ubuvugizi
Abaturage bo mu mirenge inyuranye y’akarere ka Nyamasheke bavuga ko hari ibibazo byinshi bikibangamiye iterambere ryabo n’imibereho myiza, bagasaba njyanama y’akarere kabo kubakorera ubuvugizi bigakemuka. Babigaragaje ubwo muri aka karere hatangizwaga icyumweru cy’umujyanama, aho njyanama yose imanukira rimwe ikegera abaturage ikumva ibibazo byabo ikanabishakira umurongo w’ibisubizo, bikaba ngo ari ubwa mbere bibaye mu mateka ya […]
U Rwanda ntirukozwa ibyo gutangaza ibikubiye mu ibaruwa Perezida Kagame yandikiwe na mugenzi we Museveni
Leta y’u Rwanda igaragaza ko idashobora gutangaza ubutumwa bukubiye mu ibaruwa bivugwako ari umweru Perezida Museveni wa Uganda yandikiye mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame kuwa wa Kane,tariki 25 Ukwakira 2018. Ibi bishimangirwa n’imvugo ya Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Dr Richard Sezibera mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa 20 Ugushyingo […]
Ni iki kihishe inyuma y’ubutumwa budasanzwe Nkurunziza yoherereje Museveni?
Perezida w’u Burundi, Pierre Nkurunziza yohereje intumwa zigizwe n’abayobozi bakuru muri Guverinoma mu gihugu cya Uganda zishyiriye ubutumwa budasanzwe Perezida Yoweri Museveni wakiriye izi ntumwa mu ngoro ye I Entebbe. Ni mu gihe ibi bihugu byombi biherutse kuvugwaho na none ubufatanye bugamije gushyigikira abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda. Ibi bije nyuma y’umunsi umwe Perezida Museveni […]