Jimmy Mulisa yacyuriye abafana ba APR FC

Umutoza mukuru wa APR FC, Jimmy Mulisa yacyuriye abafana ba APR FC ko nta kizere bamuhaga mbere y’umukino bagombaga gukina na Club African yo muri Tunisia. Ni nyuma y’umukino w’amakipe yatwaye ibikombe iwayo muri Afurika. Aho APR FC yo mu Rwanda yanganyije ubusa ku bundi na Club African yo muri Tunisia. Nyuma y’umukino, umutoza Jimmy […]

Uganda irashinjwa kurenga ku mabwiriza abuza kohereza intwaro muri Sudani y’Epfo

Igihugu cya Uganda kirashinjwa kuyobereza intwaro zivuye mu Burayi mu gihugu cya Sudani y’Epfo mu gihe Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi wafatiye ibihano Sudani y’Epfo biyibuza kugura ibikoresho by’intambara. Haravugwa n’indege ya gisirikare yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hatazwi uko yageze muri iki gihugu. Raporo y’ikigo cyo mu bwongereza gikora ubushakashatsi ku ntwar ahabera […]

Umubano wa Irene Uwoya na Dogo Janja wageze ku ndunduro

Mu gihe kingana n’umwaka umwe, umugore wahoze ari uwa Ndikumana Katawuti witabye Imana, akaba n’icyamamare muri sinema ya Tanzaniya, Irene Uwoya wamamaye nka Oprah wabanaga na Dogo Janja, yaciye amarenga yo kuba batandukanye. Ibyabo byatangiye kuzamo ibibazo bakimara kubana gusa noneho byageze ku ndunduro nkuko uyu mugore yakomeje abigaragza mu butumwa ashyira ku mbuga nkoranyambaga. […]

Umugore w’imyaka 22 yasambanyijwe ku ngufu n’abagabo 40

Umugore w’imyaka 22 yemeye akazi ko gukora muri Hoteli muri Leta ya Haryana, mu Majyaruguru y’u Buhinde, asambanyirizwamo ku ngufu n’abagabo 40. Mbere yo gutangira akazi, uwari sebuja yamusabye kubanza kujya gusura aho azakorera, agezeyo bamuha ibiyobyabwenge bimubuza no kumenya aho ari, bamukoreraho ubufindo mu gihe cy’iminsi ine. Ibitangazamakuru byo mu Bihinde, bivuga ko uwari […]

Sena yemeje ku myanya abayobozi bakuru ba RTDA, RMF na WDA

Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yemeje ku myanya abayobozi b’ibigo bitatu bya leta birimo Igishinzwe Iterambere ry’ubwikorezi (RTDA), Ikigega cy’imari cyo gusana imihanda (RMF) n’ikigo cya leta gishinzwe guteza imbere ubumenyingiro n’imyigishirize y’imyuga (WDA). Kuri uyu wa Kane, itariki 29 Ugushyingo, Inteko Ishinga Amategeko yagejejweho raporo ya komisiyo y’iterambere ry’ubukungu n’imari ku isuzumwa rya dosiye […]

Rusizi: Bifuza ko ahari ibimenyetso ndangamateka habyazwa umusaruro

Abaturage  bo mu karere ka Rusizi cyane cyane abanyeshuri, abarezi n’ababyeyi  basanga muri aka karere n’aka Nyamasheke baturanye hari byinshi  biranga amateka y’u Rwanda bitabyazwa umusaruro w’ubukerarugendo, bakifuza ko byatunganywa bigasurwa nk’uko bigenda ahandi. Iki cyifuzo  cyanagarutsweho ubwo abanyeshuri  b’ishuri  ‘Centre scolaire l’éducateur’  ry’uruganda rwa CIMERWA  mu murenge wa Muganza muri aka karere basuraga  ingoro […]

Chamisa wabeshye ko aziranye na Perezida Kagame akanyomozwa amaze kubigira ingeso

Bwana Nelson Chamisa, perezida w’ishyaka MDC, uherutse gutsindwa mu matora y’umukuru w’igihugu yo muri Zimbabwe akomeje guhabwa urw’amenyo yitwa umubeshyi kabuhariwe nyuma y’ibinyoma byinshi yagiye ashyira hanze ariko agatamazwa nko kuba yarabeshye ko ari inshuti ya perezida Paul Kagame akamutamaza avuga ko atamuzi bataranahura. Uyu mugabo rero aherutse gutangariza imbere y’itsinda ryakoraga iperereza ku mvururu […]

Rubavu: Umugore wararanaga icyuma arashinjwa gukata igitsina cy’umugabo we

Umugore ushinjwa gukeba igitsina cy’umugabo we, ari mu maboko rw’urwego Rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB. Umuyobozi w’umudugudu akavuga ko bari bafitanye amakimbirane ndetse ko yararanaga icyuma. Uyu mugore yafashwe na RIB ku wa Kabiri tariki ya 27 Ugushyingo 2018, aho batuye mu Kagari ka Burushya mu Murenge wa Nyamyumba, Akarere ka Rubavu, ndetse abaturanyi be bakemeza ko […]

Uganda: Uwari utwaye ubwato buherutse gukora impanuka ari guhigwa bukware

Inzego z’umutekano za Uganda ziri guhigira hasi hejuru captain w’ubwato, MV Templar, buherutse kurohama kuwa Gatandatu ushize mu Kiyaga cya Victoria bugahitana abagera kuri 30 mu basaga 100 bari baburimo. Abakozi ba polisi n’urwego rushinzwe umutekano w’imbere mu gihugu (ISO) mu Karere ka Mukono, bakeka ko uwari uyoboye ubu bwato akomoka mu giturage cya Muzindeere, […]

Juliana Kanyomozi yujuje imyaka 36 ari mu gahinda, nta mwana, nta mugabo

Umuhanzikazi Juliana Kanyomozi wo muri Uganda, yatangaje ko yagize isabukuru ye y’amavuko y’imyaka 36 ari mu gahinda yatewe n’urupfu rw’umusore yita inshuti ye, Brian Ndoori wari uzwi nka Chuck Brian wapfiriye mu mpanuka y’ubwato yabaye mu mpera z’icyumweru gishize, mu kiyaga cya Victoria. Kanyomozi yavutse ku wa 27 Ugushyingo 1982, yujuje imyaka 36, nta mugabo afite, […]

Abacamanza b’Abafaransa bateye utwatsi ibyo kubura dosiye y’ibyabereye mu Bisesero mu 1994

Abacamanza b’Abafaransa bateye utwatsi ubusabe bw’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bwo kongera gufungura dosiye y’ibirego bishinja ingabo z’u Bufaransa kugira uruhare mu iyicwa ry’abantu magana zari zijeje gutabara mu Bisesero. Amakuru aturuka mu bantu begereye iyi dosiye kuri uyu wa gatatu, itariki 28 Ugushyingo, yavugaga ko abacamanza batatu bashinzwe kuburanisha ibyaha by’intambara, kuwa 22 Ugushyingo bateye […]

Burundi: Imirambo 14 mu ishyamba rya Kibira

Abasirikare b’u Burundi bari ku irondo bamishije amasasu ku bantu bari mu ishyamba rya Kibira, riherereye mu Burengerazuba bw’Amajyaruguru y’u Burundi, Intara ya Cibitoke, aho bacukuraga amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko. Ku Cyumweru tariki ya 25 Ugushyingo 2018, nibwo abasirikare ba Leta barashe aba bantu 14 bahasiga ubuzima, ku musozi wa Kibaye na Ruhembe, […]

MINUSCA: Brig. Gen Selloum yashimye umurava n’ubwitange biranga Igipolisi cy’u Rwanda

Umuyobozi w’ibikorwa by’inzego zishinzwe umutekano muri Central Africa  (MINUSCA) Brig. Gen. Mouhamed Selloum  yashimiye abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri iki gihugu  umurava, ubwitange n’ubunyamwuga bibaranga mu kazi kabo ka buri munsi. Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 27 Ugushingo nibwo Brig. Gen. Mouhamed Selloum yasuye abapolisi b’u Rwanda (RWAFPU1) bari mu murwa […]

“Mpangayikishijwe n’ibyaha bitumvikana neza bishinjwa Diane Rwigara- senateri  Dick Durbin

Umuyobozi wungirije w’itsinda ry’abademokarate muri Sena ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Dick Durbin arasaba Leta y’u Rwanda kurekura Diane Rwigara na nyina umubyara Adeline Rwigara kuko yumva ibyo ashinjwa bitumvikana. Kuri ubu  aba bombi  baburana bidegembya nyuma y’aho  Ku wa Gatanu tariki ya 5 Ukwakira 2018, Urukiko Rukuru rwemeye ubusabe bwabo bwo kuburana abri hanze […]