Polisi y’u Rwanda irakebura abambuka umuhanda bari kuri telefoni kandi bagenda amatereka mfizi

Polisi y’Igihugu (RNP) irakebura abaturage bambuka  umuhanda bavugira kuri telefoni kandi  bagenda buhoro nk’abagendera inka. Ni mu gihe abantu benshi ahanini bo mu Mujyi wa Kigali bagiye  bamagana iyi myitwarire ya bamwe mu banyamaguru kuko ishobora gushyira ubuzima mu kaga. Ibinyujije ku rukuta rwayo rwa twitter, Polisi isaba abashoferi kubahiriza n’abanyamaguru kubahiriza amategeko y’umuhanda mu […]

Fabregas avuga ko nta kipe yari yamugeraho imurambagiza

Cesc Fabregas  w’imyaka 31 y’amavuko ukomoka muri Espagne, ubu akaba akinira ikipe ya Chelsea yo mu Bwongereza, avuga ko mu gihe amasezerano ye abura igihe gito, nta  kipe yari yamugeraho kumurambagiza. Aganiraga n’itangazamakuru ku wa Kane tariki ya 29 Ugushyingo 2018, ubwo Chelsea yari imaze kunyagira ibitego bine kuri zero ikipe ya PAOK, Fabrigas yabajijwe […]

Amahirwe ya Chris Brown kuri Rihanna akomeje kuyoyoka

Umuhanzi Chris Brown akomeje kubura amahirwe yo kuba yakongera gukundana na Rihanna bitewe n’uko uyu mukobwa yongeye gukururana n’umusore Jameel Hassan bari baratandukanye muri Nyakanga 2018. Abantu ba hafi na Chris Brown bavuga ko nyuma y’amakuru yasakaye kuwa 26 Ugushyingo avuga ko Rihanna na Hassan bari basohokanye, Chris Brown yahise atakaza icyizere. Imwe mu nshuti […]

EAC: Kubura kw’u Burundi kwatumye inama y’abakuru b’ibihugu isubikwa

Inama ya 20 y’abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa EAC yari iteganyijwe kuri uyu wa Gatanu, itariki 30 Ugushyingo, yasubitswe nyuma y’aho abahagarariye u Burundi banze kuyitabira mu gihe abakuru b’ibindi bihugu bari bahageze. Ikinyamakuru Chimpreports dukesha iyi nkuru kiravuga ko iyi nama yasubitswe Perezida Yoweri Museveni wa Uganda, ari nawe chairman wa EAC, yamaze kugera […]

Ubucuruzi bw’umusaruro w’ibirayi bweguriwe amakoperative y’abahinzi b’ibirayi

Umwe mu myanzuro yafatiwe mu nama yabereye mu Karere ka Musanze mu mpera z’icyumweru gishize yari igamije kuganira k’ubucuruzi bw’ibirayi mu Turere twa Burera, Musanze, Nyabihu na Rubavu no gufata ingamba z’igihe kirekire z’uburyo bwarushaho kunozwa n’uko ubucuruzi bw’umusaruro w’ibirayi bwakwegurirwa amakoperative y’abahinzi b’ibirayi. Iyi nama yayobowe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase, yitabiriwe […]

Igitsina cya Diamond cyitwaye nabi mu ruhame- AMAFOTO

Umuhanzi Diamond Platnumz wo muri Tanzania yahuye n’uruva gusenya, ubwo yari imbere y’imbaga afotorwa, igitsina cye kigafata umurego. Ku wa Kane tariki ya 29 Ugushyingo 2018, nibwo Diamond n’itsinda ry’abahanzi bo muri Wasafi barimo mushiki Queen Darleen, Harmonize,…Basesekaye mu mujyi wa Iringa muri Kenya, aho bagomba gukorera ibitaramo serukiramuco, bahanzwe amaso n’imbaga. Diamond wari wambaye […]

Kampala: Hafashwe babiri bambaye gisivili bagendanaga imbunda bari kuri moto

Igipolisi cya Uganda kuri station ya polisi yo ku muhanda wa Kira yataye muri yombi abagabo babairi bagenderaga kuri moto bambaye gisivili bose bafite n’imbunda. Abafashwe ni Elias Elibu na Charles Emeru bafatiwe ku muhanda wa Bukoto n’itsinda ry’abapolisi bayobowe na Komanda wa Kira Road Police, SP Micheal Kasigire. Aba bombi bakaba bafatanywe n’imbunda ebyiri. […]

U Budage: Indege yari itwaye Angela Merkel yagiriye ikibazo mu kirere

Umuyobozi w’u Budage, Angela Merkel ntabwo aza kuba ari mu muhango wo gutangiza inama y’ibihugu 20 bya mbere mu bukungu ku isi bizwi nka G20 ibera muri Argentine, nyuma yaho indege ye itegetswe kugwa imaze akanya gato ihagurutse mu murwa mukuru Berlin. Ibiro bye byatangaje ko indege Madamu Merkel n’intumwa ayoboye barimo yageze amahoro ku […]

Si mba nshaka no guhura n'inkuru zimuvugaho – Nizzo avuga kuri Safi

Nizzo ukunze kwiyita Kaboss(izina ry’irihimbano), ni umwe mu baririmbyi bagize itsinda rya Urban Boyz ahamya ko bidakunze kumuzamo ndetse aba atifuza guhura n’inkuru zivuga kuri mugenzi we Safi Madiba bahoze baririmbana mu itsinda rimwe akaza kubiyomora ho umwaka ushize. Mu kiganiro yagiranye na Isimbi tv yatangaje ko Safi nk’umuntu wafashe umwanzuro wo kuva mu itsinda […]

RDC: Hatangajwe isozwa ryo gucyura abahoze muri FDLR n’ifungwa ry’inkambi zari zibacumbikiye

Inama nkuru y’ubwirinzi (Conseil SupĂ©rieur de la DĂ©fense) ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje isozwa ry’igikorwa cyo gucyura abahoze ari abarwanyi b’umutwe wa FFDLR ndetse n’ifungwa ry’inkambi zose z’agateganyo zari zibacumbikiye n’abo mu miryango yabo, iboneraho gushimira FARDC ku kazi yakoze. Perezida Joseph Kabila wa Congo, akaba na Perezida w’Inama y’Igihugu y’Umutekano, kuri uyu […]

Ninigisha umwana ntariye, na we atariye ireme ry’uburezi rizava he?- Ingabire Victoire

Aya ni amagambo asubirwamo n’umunyapolitiki Ingabire Victoire, avuga ko yaganiriye n’abarimu bakamutangariza ko bafite ibibazo by’imibereho, aribaza aho ireme ry’uburezi ryava mu gihe bitaravugutirwa umuti. Hashize amezi abiri Ingabire Victoire afunguwe ku mbabazi z’umukuru w’igihugu, avuga ko agamije gufatanya n’abandi Banyarwanda mu kubaka igihugu, akaba anagaruka ku kibazo cya mwarimu gihora mu itangazamakuru, aho bakunze […]

Polisi ikomeje guhiga no gukura ku isoko amavuta ya mukorogo

Polisi y’igihugu iravuga ko ibikorwa byo gufata amavuta atukuza amaze kumenyekana nka mukorogo birimo gutanga umusaruro . Ni ibikorwa byatangiye kuwa Mbere ku bufatanye bwa minisiteri y’ubuzima, Ikigo cy’igihugu gishinzwe imiti n’imirire, Urwego rw’ubugenzacyaha, RIB n’ikigo cy’igihugu cy’ubuziranenge, RSB. Kugeza ubu hamaze gufatwa amavuta, amasabune yo gukaraba n’ibindi byo kwitukuza bigera mu 5606 nk’uko byatangajwe […]

Tattoo nshya Irene Uwoya yashyize munsi y’ikibuno iri kuvugisha benshi

Umukinnyi wa filimi wo mu gihugu cya Tanzania, Irene Uwoya, wamenyekanya nka Oprah akamamara cyane mu Rwanda kubera nyakwigendera Katauti Hamad babanye bakanabyarana, yongeye kuvugisha abatari bacye ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kugaragaza tattoo nshya y’imbunda yo mu bwoko bwa pistol yashyize ku kibero cye ahagana inyuma munsi y’ikibuno. Kuri uyu wa Gatatu ushize, nibwo […]

Tanzania: Igipolisi kishe abasore batandatu barimo Umurundi nyuma yo kurasana

Igipolisi cya Tanzania kuri uyu wa Kane, itariki 29 Ugushyingo kishe kirashe abasore batandatu bitwaje imbunda barimo Umurundi nyuma yo guhangana. Amakuru dukesha SosMediasBurundi aravuga ko kurasana byabereye muri kamwe mu turere tugize umurwa mukuru wa Tanzania, Dar es Salaam. [penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”grid” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”] Biravugwa ko […]

Nyamasheke: Amadini n'amatorero arasabwa kongera ingufu mu bikorwa by'ubumwe n'ubwiyunge

Abaturage bo mu Murenge wa Kirimbi, mu karere ka Nyamasheke barasaba amadini n’amatorero kugaragaza byinshi mu bikorwa bishimangira ubumwe n’ubwiyunge kugira ngo isanamitima ribashe kuhashinga imizi. Ni bimwe mu byifuzo bahaye amadini n’amatorero agera ku umunani ahakorera mu giterane cy’isanamitima, ubumwe n’ubwiyunge, cyateguwe n’uyu murenge ku bufatanye  n’aya madini n’amatorero cyabaye mu mpera z’icyumweru gishize. […]

RDC: 11 barimo abasirikare ba FARDC baburiye ubuzima mu mirwano

Intambara hagati y’ingabo za Leta ya Congo (FARDC) n’Inyeshyamba zitaramenyekana, yatwaye ubuzima bw’abantu 11 barimo abasirikare batanu. Ni imirwano yabereye mu gace ka Kwero, Teritwari ya Mahagi, hafi y’ikiyaga cya Albert, mu Ntara ya Ituri, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Sosiyeti Sivile muri aka gace, itangaza ko inyeshyamba zagabye igitero gikomeye kuri FARDC, ziturutse […]