Ruhango: Abafite ubumuga barasabwa kubyaza umusaruro amahirwe Leta yabahaye

Mu muhango wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abafite ubumuga mu karere ka Ruhango , ababufite basabwe kubyaza umusaruro amahirwe bafite cyane cyane ngo ayo Leta yabahaye ntibahore bategereje gufashwa no guterwa inkunga ahubwo bagaharanira ko batera imbere bakikura mu bukene. Karuta Eric umwe mu bafite ubumuga bo mu murenge wa Kinazi avuga ko bagifite imbogamizi zo […]

Ingabire Victoire si umunyapolitiki, icyo akwiye kwitwa ni umugore ukunda ubugome

Umushakashatsi akaba n’umusesenguzi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, Tom Ndahiro, mu nyandiko ye, avuga ko Ingabire Victoire adakwiye kwitwa umunyapolitiki, ahubwo ko akwiye kwitwa umugore w’ubugome. Ni mu nyandiko yasohoye mu kinyamakuru ku wa 24 Nzeri 2018, aho abanza kugaragaza ko mu banyamahanga ba mbere banditse bishimira gufungurwa kwa Ingabire ngo ari ‘inkoramutima z’Interahamwe’. Abo, ni […]

Umukomando kabuhariwe w’Abatalibani yarashwe na Amerika

Indege itagira umupilote (Drone) ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yishe umukomando ukomeye w’Abatalibani mu Majyepfo bwa Afuganistani. Uyu mukomando wari uzwi ku izina rya Mullah Abdul Manan, yari umwe mu barwanya Leta ya Afuganistani, ngo akaba yicanwe n’abandi bane bari kumwe muri Distrikte ya Nawzad, mu ntara ya Helmand. Nk’uko VOA ibitangaza, ngo amakuru […]

Ngiye gukora ibirenze- Umutoza Unai Emery

Umutoza w’ikipe ya Arsenal, Unai Emery ubwo yari amaze gutsinda ikipe ya Tottenham, yatangaje ko wari umukino wihariye ndetse ko agiye gukora ibirenze ibyo yakoze muri uwo mukino. Ni umukino wa Shampiyona yo mu Bwongereza, wabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 2 Ukuboza 2018, urangira ikipe ya Arsenal inyagiye ibitego bine, kuri bibiri bya Tottenham. […]

Sindwaye meze neza- Prof. Lwakabamba avuga ku byavuzwe ko yeguye k'ubuyobozi bwa RSID

Uwahoze ayobora Ishyirahamwe Nyarwanda rigamije Iterambere Rirambye, RISD,  Prof. Silas Lwakabamba arahakana ibyatangajwe n’ibinyamakuru byo mu Rwanda ko ngo yeguye ku buyobozi bukuru bitewe n’uburwayi. Prof. Lwakabamba  avuga ko ibyavuzwe n’ibi bitangazamakuru atari byo kuko ngo we yeguye kuri uyu mwanya kuwa 5 Kamena 2018 kandi ko yatanze ibaruwa y’ubwegure bwe ikakirwa. Abinyujije ku rukuta rwe […]

Ubusambanyi mu bapadiri, ikibazo gihangayikishije cyane Papa Francis

Papa Francis yavuze ko abihayimana bakora imibonano mpuzabitsina n’ab’igitsina kimwe ari “ikibazo gikomeye cyane” avuga ko kimuhangayikishije. Ayo magambo akubiye mu kiganiro ku muhamagaro w’abihayimana, yagiranye n’umupadiri wo muri Espanye. Icyo kiganiro kikaba ari kimwe mu bigize igitabo byitezwe ko uyu mupadiri asohora kuri uyu wa mbere tariki ya 3 Ukuboza 2018. Papa Francis yavuze ko […]

Ese Nkurunziza yaba yazuye dosiye y’urupfu rwa Ndadaye ngo yihorere ku bamurwanya?

Nyuma yaho bamwe mu bari abasirikare bakomeye mu gisirikare cy’u Burundi bafungiwe, Leta y’u Burundi ikaba yasohoye n’impapuro zita muri yombi abandi bantu 17 bashinjwa kugira uruhare mu rupfu rwa Perezinda Melchior Ndadaye, bamwe babifashe nk’iturufu Leta yitwaje kugira ngo icecekeshe abatavuga rumwe nayo. Abasirikare bane batawe muri yombi ndetse baranafungwa, mu mpera z’icyumweru gishize […]

Minisitiri Busingye yikomye abasenateri bo muri Amerika

Minisitiri w’ Ubutabera mu Rwanda, Johnston Busingye yamaganiye  kure abasenateri bo muri Amerika basaba ikurwaho ry’ibyaha biregwa Diane Rwigara avuga ko badakwiriye kwivanga mu mikorere y’inzego z’ubutabera zo mu gihugu cye. Umuyobozi wungirije w’itsinda ry’abademokarate muri Sena ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Dick Durbin mu minsi mike ishize yasabye Leta y’u Rwanda kurekura Diane […]

RDC: Inyeshyamba 12 zishwe, batatu ba FARDC batwarwa n’umugezi

Ku Cyumweru tariki ya 2 Ukuboza 2018, ingabo za Congo/Kinshasa, zatangaje ko zishe inyeshyamba 12 Mai-Mai, FNL na She Hassan ariko n’abasirikare batatu batwara n’umugezi. Izi nyeshyamba ngo zishwe mu bitero simusiga byakozwe iminsi ibiri, mu ishyamba ya Majaga riri mu bilometero 80 uvuye i Mboko, Teritwari ya Fizi, muri Kivu y’Amajyepfo. Itangazo ryashyizweho umukono […]

Twageze mu Rwanda tuboshye, twumvaga ari ugupfa- Abavuye muri FDLR

Abageze mu Rwanda nyuma yo kwitandukanya na FDLR bavuga ko abagabo bageze mu Rwanda baboshye amaboko bityo bakaba barumvaga ko bashobora kwicwa. Mu batahuka  harimo abari abarwanyi ba FDLR, umutwe w’inyeshyamba zirwanya Leta y’u Rwanda ndetse n’imiryango yabo. Abari gutahuka muri iyi minsi, ni abaturuka mu nkambi ya Kisangani. Biyongereye ku batahutse mu cyumweru gishize baturuka […]

Ndatwite, umusore twaryamanye yanyigaramye ambwira ko atazi gutera inda- NKORE IKI?

Nitwa Chantal, mfite imyaka 23, maze imyaka ibiri ndangije segonderi nkaba ntuye mu karere ka Nyanza, nkaba ntwite inda y’amezi atandatu ariko umusore twaryamanye yanteye utwatsi ambwira ko atazi gutera inda. Mungire inama kuko uwo musore twamenyanye nkirangiza kwiga segonderi ubwo twakoranaga ibiraka mu mushinga wakoraga ibarura mu turere dutandukanye, dukundana gutyo biza kurangira urukundo […]

Rwamagana: Yanizwe anaterwa ubuhiri n’uwo yatesheje gusambanira ku karubanda

Mu ijoro ryo kuwa gatandatu rishyira ku cyumweru tariki ya 2 ukuboza, mu murenge wa munyiginya umuturage yanizwe byo guhera umwuka , anaterwa ubuhiri mu rubavu. Uwamunize ngo ni uwo aherutse guhururiza irondo, ubwo yasambaniraga ku rubaraza rw’akabari, abana bashungera. Ni mu mudugudu w’Isangano, akagari ka Binunga mu murenge wa munyiginya, mu kabari k’uwitwa Gashirabake […]