Gen Kayihura yinjiye kwa Perezida Museveni bitunguranye agira icyo asaba

Gen Kale Kayihura  mu gihe cya noheli yinjiye bitunguranye mu rugo rwa Perezida Museveni ruri Rwakitura mu Karere ka Kiruhura kandi atari ku rutonde rw’abashyitsi bari bateganyijwe. Abantu ba hafi  nk’uko ikinyamakuru Spyreports kibitangaza, Gen Kayihura yagaragaye ku irembo  rya Perezida Museveni bitunguranye  ndetse abari aho bagategekwa kumureka agahura na Perezida Museveni . Iyi nkuru […]

Imyaka 18 ishize urupfu rwa Perezida Laurent Desire Kabila rukirimo urujijo

Itariki ya 16 Mutarama 2001, yabaye mbi ku baturage ba Congo nyuma yo kumva inkuru y’incamugongo y’urupfu rwa Perezida wabo, Laurent Desire Kabila, warasiwe mu biro. Nyuma y’imyaka 18 ishize, bamwe mu baturage be bavuga ko hari ibyiza bazahora bamwibukiraho, birimo kuba yarapfuye ngo agamije guhindura politiki ya Congo, iha umuturage ukwishyira akizana. Perezida w’ishyaka […]

Tereriyo, intandaro y’itakazareme ry’uburezi mu Rwanda

Kuvuga ko ba tereriyo ari bamwe mu badindiza ireme ry’uburezi si uguca inka amabere, bitagomba ubushakashatsi buhambaye. Kuko niba hakiri abana barangiza amashuri abanza batazi kwandika amazina yabo, hakaba n’abasoza ayisumbuye batazi kwiyandikira ibaruwa isaba akazi ; ni uko hari zimwe mu ntore zitarasanira ku ruhembe zatorejwe. Imvugo nka Hize uwize, Karera si Bapfakurera, uko umwana […]

Leta y’u Rwanda yihanganishije Abanyakenya ku bw’igitero cyaguyemo 14

Leta y’u Rwanda yihanganishije abanyakenya nyuma y’igitero cy’Ubwiyahuzi bwahagabwe ku wa Kabiri tariki ya 15 Mutarama 2019, kikagwamo abantu 14. Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 16 Mutarama 2019, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Richard Sezibera, yasabye Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Kenya, kwihangana hamwe n’abaturage ba […]

Nkumbuye igitaramo mu rw'imisozi 1000

Ku isabato ishize nagize ntya nanjye numva nkeneye gusohoka kugira ngo nimare stress z’icyumweru cyose nari mazemo nkubita hirya no hino ngo mbone icyo ngaburira cyangwa iby’ubwenge mpa abakunzi ba bwiza.com, Bene wacu b’abahirika ntimunyumve nabi kuko mvuze isabato mutagira ngo narayikandagiye, Oya pe ahubwo hari ku mugoroba isabato ikuze. Nuko ndakuzamukira nihuta ngo mfate […]

Rihanna yagejeje  se umubyara mu nkiko

Umuhanzikazi Rihanna yamaze kugeza se umubyara, Ronald  mu nkiko kubera gukoresha izina ry’umuryango ‘Fenty’ mu nyungu ze bwite. Rihanna Robyn Fenty uzwi nka Rihanna avuga ko kuba se yarafunguye kompanyi yise ‘Fenty Entertainment’ afatanyije na mugenzi we, Moses Perkins ari ugushaka kubyaza umusaruro ubwamamare bwe. Ikinyamakuru The Guardian dukesha iyi nkuru kivuga ko se wa […]

Uganda: Abakoze imyitozo kabuhariwe mu kurwanya iterabwoba baryamiye amajanja

Umuyobozi w’umutwe w’abapolisi bashinzwe guhangana n’iterabwoba, AIGP Abbas Byakagaba yatanze amabwiriza ko abagize uyu mutwe bose baba maso kurushaho bitegura igitero icyo ari cyo cyose gishobora kwibasira Uganda. Aya mabwiriza atanzwe nyuma y’aho igitero cy’iterabwoba cyagabwe mu gihugu cya Kenya ku gicamunsi cyo kuwa 15 Mutarama 2019  cyahitanye abantu 14. Ibi byatumye Polisi ya Uganda […]

Muhanga : Abaturage babuzwa kubaka ibikoni basabye Abadepite kubakorera ubuvugizi

Mu biganiro byahuje abadepite bari mu ruzinduko mu karere ka Muhanga n’abaturage bo mu kagari ka Gifumba, mu murenge wa Nyamabuye , bamwe mu bahatuye bagaragaje ko hari abaturage bagifite umwanda mu ngo zabo ariko ngo hari n’abawuterwa no kuba hari abakirarana n’amatungo yabo mu nzu abandi bakazitekeramo kubera ko batagira ibikoni, kandi bakaba batanemerewe […]

Kamonyi/Kayenzi: Umwana yishe inzoka urugo rwose rurasara

Aya makuru aravugwa mu Mudugudu wa Kamabuye, Akagari ka Cubi, Umurenge wa Kayenzi, mu Karere ka Kamonyi, aho umwana ngo yagiye kwica inzoka ikabanza kumuvugisha, ubwo yari amaze kuyica ahita agira ikibazo cyo mu mutwe. Nubwo abaturage batangaza amakuru ku buryo butandukanye, bamwe bavuga ko uwo mwana yari amaze kwica inzoka agira icyo abazwa n’igikeri, […]

Umwana wa Zari agiye kwiga mu ishuri azajya yishyura asaga miliyoni 14

Umwana wa Kabiri umuherwe Zari Hassan yabyaranye n’Umugande, Ivan Ssemwaga wapfuye 2017, agiye kwiga muri kimwe mu bigo bihenze cyane muri Afurika y’Epfo. Raphy Junior uzwi ku izina rya Lil Flex ni umwana wa Zari na Ivan, ikinyamakuru cyo muri Kenya Pulselive gitangaza ko uyu mwana agiye kwiga mu kigo ‘St. Alban’s College” kiri mu […]

HCR iratabariza impunzi z’abarundi ziri mu Rwanda, Tanzania, RDC na Uganda

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (HCR) ritangaza ko hakenewe Miliyoni 296 z’amadolari ya Amerika kugira ngo rirusheho kwita ku mpunzi z’abarundi zibarirwa mu bihumbi 345 baba mu buzima butoroshye mu bihugu by’ibituranyi n’u Burundi bahungiyemo. UNHCR itangaza ko izo mpunzi ziri mu Rwanda, Tanzania, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse na Uganda. Igatangaza ko […]

Abahatanira ikamba rya nyampinga bazindukiye mu myitozo ngororamubiri- Amafoto

Ku munsi wa gatatu w’umwiherero (boot camp) w’abakobwa 20 bahatanira ikamba rya nyampinga w’u Rwanda,  utangiranye n’imyitozo ngororamubiri, aho bacumbitse muri  Golden Tulip Hotel i Nyamata mu Karere ka Bugesera. Mu masomo atandukanye ba nyampinga bahabwa, harimo agaruka ku muco nyarwanda, ndetse bagasubiramo imyiyereko itandukanye bazakora ku munsi wa nyuma w’irushanwa hakiyongeraho n’imyitozo ngororamubiri bakoreshwa […]

Kenya: Al Shabab yigambye ko ariyo yagabye igitero kimaze guhitana 15

Abarwanyi ba Al Shabab bigambye bavuga ko aribo bagabye igitero muri Kenya, ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki ya 15 Mutarama 2019, igitero cyagabwe kuri Hoteli Ducit. Nk’uko BBC ibitangaza, ngo amasasu menshi yumvikanye mu kigo kiri mu karere ka Westlands mu mujyi wa Nairobi, aha hakaba ariho hari Hoteli Ducit n’ibindi biro, imodoka […]

Rubavu: Umumotari yafashwe arimo guha ruswa umupolisi

Umumotari uri mu kigero cy’imyaka 40 y’amavuko ukorera mu murenge wa Gisenyi  mu karere ka Rubavu, ku wa 14 Mutarama 2019, yafashwe agerageza guha ruswa abapolisi bari mu gikorwa cyo kurwanya  abamotari  batwara  badafite ibyangombwa n’abica  amategeko y’umuhanda. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba Chief Inspector of Police (CIP) Innocent Gasasira avuga ko  abapolisi bari […]