Uganda: Bus yakoze impanuko ikomeye bane barapfa, 30 barakomereka
Kuri iki Cyumweru tariki ya 3 Gashyantare 2019, abantu bane bapfiriye mu mpanuka y’imodoka mu i Namayonjo, mu gace ka Nakasongola, muri Uganda. Bitangazwa ko abantu bane bahise bapfira aho iyi mpanuka yabereye mu gihe abandi 30 bakomeretse bajyanwe ku mavuriro atandukanye arimo n’irya gisirikare. Umuvugizi wa Polisi, Mr Fred Enanga, abicishije ku rukuta rwe […]
Pallaso na Spice Diana bagaragaje ko ibyo kuba baryamana bavugwaho byaba ari ukuri
Nyuma y’igihe kirekire havugwa umubano udasanzwe hagati ya Pius Mayanja uzwi ku izina rya Pallaso na Spice Diana, babigaragarije mu ruhame ubwo bombi bahuriraga ku rubyiniro. Ikinyamakuru Mbu cyo muri Uganda gitangaza ko Diana na Pallaso batangiye kuvugwaho kugirana urukundo mu mwaka wa 2015, nyuma yo guhurira mu ndirimbo ‘ Koona’ gusa ku ruhande rwabo […]
Rwamagana: Umuvunyi Mukuru yavuguruje ibyakozwe n’umuhesha w’inkiko asaba ko bisubirwamo
Mu bibazo byagejejwe ku Muvunyi Mukuru ubwo yasuraga akarere ka Rwamagana, harimo icy’abazungura ba Rwibiraro bananiwe kugabana amasambu ye. Ikibazo cyageze mu nkiko, urwisumbuye rwa Ngoma rutegeka umuryango kumvikana, umuhesha w’inkiko w’umwuga aza kururangiza. Murekezi Anastase yasabye ko bisubwirwamo, umuryango ugateranira imbere y’inteko y’abaturage ikabumvikanisha. Imbere y’imbaga y’abaturage bagize imirenge ya Munyaga, Muhazi na Kigabiro; […]
Bwa mbere mu mateka umushumba wa Kiliziya Gatolika asuye Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu
Papa Francis aragera muri Leta Zunze Ubumwe za Abarabu (UAE) kuri iki cyumweru, abe abaye papa wa mbere usuye iki gihugu. Papa agiye ku butumire bw’igikomangoma Sheikh Mohammed bin Zayed al-Nahyan wimye ingoma muri iki gihugu, ngo yitabire inama mpuzamadini. Uru rugendo rw’amateka ruzanarangwa n’igitambo cya misa izaba ku wa kabiri, byitezwe ko izitabirwa n’abantu […]
Icyo Leta y’u Burundi ivuga ku kuba Perezida Kagame agiye kuyobora EAC
Leta y’u Burundi itangaza ko yakiriye neza ihererekanyabubasha ryabayeho mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba,EAC, nabwo bubereye umunyamuryango, aho Perezida Kagame w’u Rwanda ariwe ugiye kuwuyobora. Visi Perezida wa Mbere w’u Burundi , Gaston Sindimwo aganira na Rema FM, yagize ati “U Burundi bwakiriye neza ishyirwaho rya Perezida Kagame. Nta kubirwanya kwabayeho”. Perezida Kagame yakiriye ubuyobozi […]
U Burusiya nabwo bwivanye mu masezerano yo guhagarika icurwa ry’intwaro za kirimbuzi
Perezida w’u Burusiya, Vladimir Poutine kuri uyu wa Gatandatu, itariki 02 Gashyantare, yatangaje ko igihugu cye kivuye mu masezerano yo guhagarika icurwa ry’intwaro za kirimbuzi nyuma y’aho Leta Zunze Ubumwe za Amerika nazo zikuye muri aya masezerano yashyizweho umukono mu 1987 na Perezida Ronald Reagan na Mikhail Gorbatchev yari agamije gusenya missiles zose ibi bihugu […]
FARDC yigambye kwica inyeshyamba zisaga 20
Ku wa Gatandatu tariki ya 2 Gashyantare 2019, igisirikare cya Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kigambye kwica inyeshyambaza zisaga 20 za Mai-Mai. Nk’uko ikinyamakuru Actualitecd cyo muri Congo kibitangaza, FARDC yemeza ko izi nyeshyamba yazishe ku wa Kane w’iki cyumweru mu duce twa Pabuka na Kalingathi, duherereye mu Burasirazuba bw’Amajyepfo y’umujyi wa Beni, […]
Kuri ubu umugore yemerewe kwandikisha umwana adasabwe kuzana se ku ngufu
Minisitiri Busingye Johnston, Minisitiri w’Ubutabera Busingye Johnston yakanguye abagore bafite abana bavutse bakaba batemerwa n’abagabo babyaranye kwihutira kubandikisha kubera ko ari uburenganzira bw’abana kwandikwa mu bitabo by’irangamimere kugira ngo bashyirwe mu igenamigambi ry’igihugu. Ibi yabitangarije kuwa 23 Mutarama 2019 mu Murenge wa Mata mu gikorwa cyo gutanga ubufasha mu by’amategeko cyateguwe ku bugatanye bwa Minisiteri […]
Annie Tabura uherutse kwirukanwa muri Uganda yahishuye uko byamugendekeye
Umunyarwandakazi Annie Tabura wakoreraga MTN-Uganda akaba aherutse kwirukanwa nabi muri iki gihugu ashinjwa imigambi yo guhungabanya umutekano wa Uganda, yahishuye inzira yanyuzemo n’uko byamugendekeye kugeza yisanze mu ndege imusubiza mu Rwanda. Mbere y’uko ajya gukorera MTN-Uganda muri Mata 2018, Annie Tabura, wabaye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo akiri umwana akiga mu gihugu cya Kenya, […]
Uwahoze ari umwami w’u Bubiligi yanze kwipimisha DNA mu rubanza ku mwana yabyaye hanze
Albert wa II, wahoze ari umwami w’u Bubiligi, yanze ko akorerwa ikizamini cy’ingirabuzima-fatizo (DNA) mu rubanza rugamije kugaragaza ko yabyaranye umwana n’uwo batashakanye mu myaka ya 1960. Urukiko rw’I Buuruseli mu murwa mukuru w’u Bubiligi, rwategetse uyu wahoze ari umwami kuri ubu ufite imyaka 84 y’amavuko, gutanga ikizamini cy’amacandwe mu gihe kitarenze amezi atatu, bitihi […]
Bushenge: Ababyeyi barasabwa guhora batoza abana umuco w'ubutwari
Ubuyobozi bw’umurenge wa Bushenge, mu karere ka Nyamasheke busanga kugira ngo abanyarwanda bose biyumve mo umuco w’ubutwari ari uko ababyeyi batera intambwe yo kuwutoza abana babo bakiri bato, bagakura bakunda igihugu cyabo,bumva neza aho cyavuye kugira ngo kibe kigeze ku rwego rwo kubahwa n’amahanga yose, birinda ko iyi ndangagaciro yasubira inyuma. Ni bimwe mu byo […]