Amashirakinyoma ku bivugwa ko  Ingabire Victoire asigaye abana n’umunyamakuru Eric Bagiruwubusa
Hari amakuru akomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga by’umwihariko kuri facebook avuga ko umunyapolitiki, Ingabire Victoire asigaye abana mu nzu n’umunyamakuru wa Radiyo Ijwi rya Amerika mu Rwanda (VOA), Eric Bagiruwubusa. Uwitwa Gitera Alpha kuri Facebook, Bwiza.com ntiyabashije kumenya niba ari yo mazina ye ya nyayo, atangaza iby’aya makuru avuga ko ayakesha umuntu utashatse ko amazina […]
Tubanze Imana mbere y’ ibindi bintu byose dukora buri munsi — Rev. Nibintije
Umukozi w’Imana Rev. / Ev. Eustache Nibintije, abinyujije muri Minisiteri ye y’ivugabutumwa yise “ Nibintije Evangelical Ministries” asigaye adufasha mu kugabura ijambo ry’Imana nkuko yamuhaye umuhamagaro ikamwuzuza ubwenge bwo kugira ngo agirire abantu benshi umumaro mu gihe gisa n’iki. Matayo 6:33 “Nuko rero mukomeze mushake mbere na mbere ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo. Ibyo bintu […]
Itangazo rya cyamunara y'inzu
Kaminuza ya CHUR ifite umwihariko ku bifuza kwiga amashami y’ubumenyamuntu n’Uburezi
Ubuyobozi bwa Kaminuza ya Christian University of Rwanda (CHUR) buratangazako kwiyandikisha bikomeje ku bifuza gutangira kwiga umwaka w’amashuri 2019 mu mashami yose y’iyi kaminuza. Kuri ubu abifuza kwiga mu mashami y’ubumenyamuntu (Social Sciencies) n’Uburezi (Education) bashyiriweho umwihariko. Kuri ubu iyi kaminuza mu mashami ry’ubumenyamuntu ibafitiye: -Department of Mass Communication – Department of Journalism -Department of […]
Namukubise agashyi gato, koroheje- Dr Francis yiregura ku ihohotera yakoreye umukozi we
Umuyobozi wa GoodRich TV, Dr Francis Habumugisha atangaza ko kuwa 15 Kanama uyu mwaka yakubise agashyi gato umukozi we, Diane kamali umushinja kumuhohotera. Mu rukiko kuri uyu wa 13 Nzeri 2019, Dr Francis yireguye ku byaha ashinjwa byo gukubita umukozi we ndetse akanamumenera telefoni. Muri videwo nk’uko ubushinjacyaha buvuga ko uregwa yagize ubushake no gutekereza […]
Ifoto y'umunsi: Perezida Nkurunziza mu birere
Perezida w’u Burundi, Nkurunziza Pierre w’imyaka 54 y’amavuko, ni umwe mu baperezida bake bagaragaza ibyishimo byabo bari mu rusengero cyangwa se mu yandi materaniro aho bahimbaza Imana. Bamwe bamwita pasiteri, kimwe n’uko n’umugore we, Denise Nkurunziza ari uko “Reverend Pastor Denise Nkurunziza”. Iyi foto ya Perezida Nkurunziza benshi bagiye bayihanahana, aho agaragara yanezerewe imbere ya […]
Abakekwaho kwicira umukobwa muri Kaminuza y'u Rwanda harimo n'umusore bakundanaga
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda(RIB) ruvuga ko rwafashe abantu babiri bakekwaho “gucura umugambi no kwica” umukobwa wigaga muri Kaminuza y’u Rwanda, wasanzwe yishwe, umurambo we uri muri Kaminuza. Imanishimwe Sandrine w’imyaka 21 y’amavuko yigaga mu mwaka wa mbere mu ishami ry’ikoranabuhanga mu gashami ka ‘biochemistry’. Kuva iyi Kaminuza yashingwa mu 2013, ngo nibwo bwa mbere […]
Umurundikazi ubyaye kabiri yasobanuye uburyo kwa sebukwe bamusambanyije inzoka
Umurundikazi wiswe izina rya Ratiffah avuga ko yamaze imyaka igera muri 6 atarabona urubyaro, yiruka mu nsengero biranga, ajya kwivuza mu kizungu biranga n’abapfumu atabasize. Ratiffah avuga ko akomoka muri Komini Giharo, Intara ya Rutana, ikora ku mupaka w’u Burundi na Tanzania, hafi n’uruzi rw’Akagera. Mu mwaka wa 2013 ngo nibwo yari yujuje imyaka itandatu […]
Gen. Rusagara yarijijwe n’amagambo yavuzwe na Col. Byabagamba yerekeye Perezida Kagame
Rtd. Brig. Gen. Frank Rusagara Kanyambo yarijijwe n’amagambo ya muramu we, Col. Tom Byabagamba wavuze ko atashoboraga kwanga Perezida Kagame yabereye umurinzi imyaka myinshi. Mu iburanisha ryo kuri uyu wa 12 Nzeri,Col. Tom Byabagamba wahoze akuriye abarinda Perezida Paul Kagame (Republican Guard) yakomeje kwiregura mu rukiko rw’ubujurire. BBC yari mu rukiko ivuga ko Gen. Rusagara […]
Musanze: Umukecuru n’umusaza baba mu nzu igizwe n’amashami y’inturusu
Umukecuru Totori wo mu Murenge wa Musanze Karere ka Musanze n’umugabo we, Basabose Edouard bibera mu nzu igizwe n’amashami y’inturusu. Aba bombi babarizwa mu cyiciro cy’abo amateka yasigaje inyuma bavuga ko iyo imvura iguye ibanyagira kuko amababi y’ibiti atabasha kubankingira imvura. Babwiye Rwanda Tribune dukesha iyi nkuru ko bubakiwe inzu na Leta ariko nyuma igasaza […]
Umujinya mwiza wa Djabel na Manzi Thierry biyemeje guhemba bagenzi babo
Rayon Sports Fc niyo yatwaye igikombe cya shampiyona umwaka w’imikino wa 2018-19, icyo gihe yakinagamo abakinnyi batandukanye barimo na Djabel na Manzi Thierry wari kapiteni wayo bari bemerewe guhabwa agahimbazamushyi gusa batandukanye nayo batagahawe, ndetse babwira ko ntako bazabona, kugeza ubu Djabel na Manzi biyemeje gutaha 1/2 kuri buri mukinnyi bakinanaga muri Rayon Sports watandukanye […]
Bukinanyana: Umukobwa w'imyaka 18 yishwe nyuma yo gusambanywa
Umurambo w’umukobwa w’imyaka 18 y’amavuko wabonwe ku musozi wa Nyavyamo, Zone Ndora, Komini Bukinanyana, mu Ntara ya Cibitoke. Ni umurambo wabonwe n’abaturage muri aka gace, amakuru ava muri Polisi y’u Burundi akaba avuga ko uyu mukobwa yishwe nyuma yo gusambanywa, babiri bashinjwa bakaba batawe muri yombi. Mu gitondo cyo ku wa Gatatu tariki ya 1 […]
Abasirikare kabuhariwe ba Uganda bongeye guta muri yombi Abanye Congo 30
Ku wa Gatanu tariki ya 6 Nzeri 2019, abasirikare kabuhariwe ba Uganda barwanira mu mazi bari bataye muri yombi Abanye Congo b’abarobyi 18, kuri ubu bakaba bongeye gufata abandi 30. Ni abarobyi 21 bo mu gace ka Kyavinyonge n’abandi icyenda bo muri Nyakakoma, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, bakaba baratawe muri yombi ku wa 10 […]
Nyamasheke/Bushenge: Bashinja ubuyobozi bw'Akarere kubabeshya ubufasha bwo kugezwaho amashanyarazi
Abaturage b’imidugudu 9 yo mu tugari tw’Impala, Gasheke,Kagatamu na Karusimbi mu murenge wa Bushenge mu karere ka Nyamasheke baravuga ko akarere kabo kabahemukiye kuko kabashishikarije kwishyira hamwe bagatanga amafaranga ngo babone amashanyarazi kabizeza inyunganizi hakaba hashize imyaka 2 yose amaso yaraheze mu kirere,amafaranga batanze asa n’ayapfuye ubusa kuko insinga y’amashanyarazi n’amapoto baguze babyizezwa byatangiye kwangirika. […]
Inzika,ubwumvikane buke babifashije hasi Asinah na Riderman bakorana indirimbo
Imyaka isaga ine urukundo rwa Ridemana na Asina rushyizweho akadomo, nyuma y’itandukana ryabo havuzwe byinshi mu itanganzamakuru bivugwa ko Riderman yaba yarananiwe kwihanganira ingeso za Asinah n’ubwo ibi byose Riderman yabihakanye akavuga ko arimpamvu zabo bwite zatumye bahagarika urukundo bari bamazemo imyaka umunani. Mu minsi ishije hagiye humvikana agace gato k’indirimbo by’umvikana ko harimo amajwi […]
Abanyarwanda 32 birukanwe ku butaka bwa Uganda
Abanyarwanda bagera kuri 32 birukanwe ku butaka bwa Uganda bashinjwa kwinjira no kuba mu gihugu binyuranyije n’amategeko. Itangazo rya Minisititeri y’Ibikorwa by’imbere mu gihugu n’Urwego Rushinzwe Iby’Ubwenegihugu no kugenzura abinjira n’abashohoka ryo kuwa 12 Nzeri rivuga ko aba Banyarwanda binjiye mu gihugu cya Uganda binyuranyije n’amategeko ndetse bakaba bakibagamo bitewe n’amategeko. Riti “ Aba ntibemerewe […]