Ruhango: Abasore batatu bafashwe bamaze kubaga imbwa
Abasore batatu bo mu murenge wa Ruhango, mu karere ka Ruhango, kuri uyu wa mbere batawe muri yombi n’inzego zishinzwe umutekano nyuma yo kubafatira mu cyuho bari kubaga imbwa. Byabaye mu ma saa yine y’igitondo cyo kuri uyu wa mbere, mu mudugudu wa Gikumba ho mu kagari ka Gikoma, muri ruhango. Abatawe muri yombi ni […]
Rwanda: Habonetse abantu 30 banduye Covid-19

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda kuri uyu wa 3 Kanama 2020 yatangaje ko habonetse abantu 30 banduye Covid-19 mu bipimo 3491 byafashwe. Aba barimo 13 bo mu mujyi wa Kigali, bapimwe mu midugudu iri mu kato, 11 bo muri Rubavu, bakaba ari Abaturarwanda batashye bahita bashyirwa mu kato. Rusizi yabonetsemo 5, Kayonza ibonekamo 1. Abamaze gukira […]
Ese ko Nzeri yegereje, abanyeshuri barasubira ku mashuri?
Iminsi ibarirwa ku ntoki ni yo ibura kugira ngo ukwezi kwa Nzeri kugere. Uku kwezi abenshi bari bitezemo isubukurwa ry’amasomo mu bigo by’amashuri nyuma y’aho icyorezo cya Covid-19 kiyakomye mu nkokora. Amashuri yafunze imiryango kuva muri Werurwe uyu mwaka, nyuma y’uko mu gihugu hari hamaze kugaragara umurwayi wa mbere w’icyorezo cya Virusi ya Corona. Gufunga […]
Videwo igaragaza Bruce Melody n’abakobwa RIB yafatiye kugaragaza ubwambure ikomeje kwibazwaho

Abantu bakomeje gutungurwa n’amashusho agaragaza umuhanzi Itahiwacu Bruce, wamenyekanye nka Bruce Melody, ari mu modoka ari kumwe na ba bakobwa RIB iherutse guta muri yombi, nyuma yo kwiyandagaza ku mbuga nkoranyambaga bambaye ubusa banagaragaza imyanya ndangabitsina yabo. Muri iyi videwo, Bruce Melody agaragara ari mu modoka (ari na we utwaye), inyuma hicaye bamwe muri ba […]
Harmonize yasinyishije icyamamare Young Skales muri ‘Konde Gang’

Umuhanzi wo mu gihugu cya Tanzania, Rajab Abdul Kahari wamamaye nka Harmonize, yasinyishije mu nzu ye ‘Konde Gang’, icyamamare Young Skales cyo muri Nigeria. Umuyobozi wa ‘Konde Gang Music label’, Harmonize, yatunguranye ubwo yasinyishaga umuhanzi Young Skales ufite izina rikomeye ndetse akaba yaranatangiye umuziki imyaka itari mike mbere y’uko Harmonize awuzamo. Ubufatanye bw’aba bahanzi n’amasezerano […]
Mu Rwanda umuturage yemerewe kwigaragambya_Tito Rutaremara
Senateri Tito Rutaremara yashimangiye ko mu Rwanda hari uburenganzira bw’umuntu mu kuvuga icyo atekereza, binashimangirwa n’uko amategeko y’u Rwanda yemerera umuturage ufite impamvu kwigaragambya. Mu kiganiro yagiranye n’igitangazamakuru The Real Talk Channel gikorera kuri murandasi, Senateri Tito Rutaremara yamaganye ibivugwa n’abatavugarumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda ko nta bwisanzure mu gutanga bitekerezo buba mu Rwanda. Senateri Rutaremara […]
Uganda: Umuntu wa gatanu yishwe na Covid-19 mu gihe kitageze ku byumweru bibiri
Minisiteri y’Ubuzima muri Uganda, kuri uyu wa mbere yatangaje ko undi muntu muri icyo gihugu yapfuye azize icyorezo cya Covid-19, aba uwa gatanu uhitanwe n’icyo cyorezo mu gihe kitageze ku byumweru bibiri. Uwapfuye uyu munsi ni “Umugore w’imyaka 46 y’amavuko ufite inkomoko mu gihugu cy’Ubuhinde”, wari utuye mu gace ka Kibuli i Kampala mu murwa […]
Uganda: Abadepite 4 barimo 2 b’ishyaka riri ku butegetsi biyemeje gushyigikira Bobi Wine mu matora
Abadepite 4 mu nteko ishingamategeko ya Uganda, barimo 2 b’ishyaka NRM riri ku butegetsi biyemeje gushyigikira Bobi Wine mu matora yo muri Mutarama umwaka utaha. Patrick Nsamba uhagarariye akarere ka Kassanda na John Baptist Nambese uhagarariye Majinja ni bamwe mu badepite bahagarariye ishyaka rya National Resistance Movement(NRM) rya Perezida Museveni mu nteko ishinga Amategeko batangaje […]
Rusizi: Bujuje ibyo basabwe bategereza ibaruwa ibemerera gufungurirwa insengero baraheba

Abakirisitu ba kiliziya gatulika katedarali ya Cyangugu, ADEPR Kamembe n’itorero ry’Abangilikani, Paruwasi ya Kamembe n’abayobozi babo baravuga ko nyuma yo kurangiza ibyo bari basabwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi ngo bemererwe gusenga, n’ubuyobozi bw’umurenge bukabasura nk’uko amabwiriza ateganya bukababwira ko nta kibura ngo ku cyumweru tariki 2 Kanama basenge,hasigaye gusa ko ubuyobozi bw’Akarere bubyemeza bukanabizeza gukora […]
Sibomana Patrick Papy mu bakinnyi 14 birukanwe na Young Africans
Ikipe ya Young Africans yo mu gihugu cya Tanzania, yatangaje ko yamaze gutandukana n’abakinnyi 14 barimo Umunyarwanda, Sibomana Patrick bita Papy. Iyi kipe ikunzwe kurusha izindi muri Tanzania yemeje ayo makuru ibinyujije kuri application yayo. Sibomana Patrick Papy ari mu bakinnyi barindwi basheshe amasezeramo na Young Africans ku bwumvikane. Abandi ni Ali Mtoni, Issa Maundu, […]
Kagere na bagenzi be bakiriwe nk’abami i Dar es Salaam (Amafoto)

Ikipe ya Simba SC yakiranwe ubwuzu budasanzwe n’abakunzi bayo, ubwo yasesekaraga i Dar es Salaam kuri uyu wa mbere ivuye mu mujyi wa Mbeya. Muri uwo mujyi wa Mbeya ni ho Simba Sports Club ikinamo Umunyarwanda, Meddie Kagere, yatwariye igikombe cya FA Cup ku munsi w’ejo, nyuma yo gutsinda ibitego 2-1 ku mukino wa nyuma […]
Impunzi z’Abarundi ziba mu nkambi ya Mahama zasabye Perezida Ndayishimiye kuzifasha gutahuka
Impunzi z’Abarundi ziba mu nkambi ya Mahama, mu Burasirazuba bw’u Rwanda zandikiye Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye zimusaba kuzifasha gutaha. Ibaruwa yashyizweho umukono n’impunzi 300 ziba mu nkambi ya Mahama, ivuga ko zisanga igihe kigeze ngo zisubire iwabo mu Burundi. Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi, UNCHR, rigaragaza ko hakiri imbogamizi kuri ubu busabe bw’Impunzi […]
Kabuga Felicien wafatiwe mu Bufaransa, hagaragajwe uko yari yaragize Kenya akarima ke
Nubwo yafatiwe mu gihugu cy’u Bufaransa, umunyemari Kabuga Felicien, ukurikiranweho kugira uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi ngo yari yaragize igihugu cya Kenya akarima ke, ameze nk’ugifite mu biganza bye ari nabyo byamushoboje kumara igihe kinini ahihishe, ahakomereza ibikorwa bye nk’uko byemezwa n’ibinyamakuru bitandukanye byo muri Kenya. Kabuga Felicien, wari umuntu wa kabiri uhigwa kurusha abandi […]
Kayonza: Umusaza yishwe no kunywa umuti yahawe yagiye kuraguza ku mupfumu
Umusaza w’imyaka 62 witwa Nzabanita Joseph wari utuye mu kagari ka Bwiza, Umurenge wa Mukarange w’Akarere ka Kayonza yapfuye urupfu rw’amayobera bikekwa ko yazize kunywa umuti yahawe n’umupfumu ubwo yari yagiye kuraguza. Uyu musaza yapfuye kuwa Gatandatu w’iki Cyumweru dusoje, akaba yari yagiye kuraguza ku mupfumu kugirango amenye uwamwiciye umukobwa wari uherutse gupfa bikavugwa ko […]
Ku wa 3 Kanama1949, hashinzwe ishyirahamwe rya Basketball muri Amerika (NBA)
Uyu munsi ni ku wa Mbere tariki 3 Kanama 2020, ni umunsi wa 216 mu minsi isanzwe y’umwaka 2020, uyu mwaka kandi urabura iminsi 150 ngo ugere ku musozo. Tariki ya 3 Kanama 1949, hashinzwe ishyirahamwe ry’umukino w’intoki wa Basketball muri Amerika na Canada NBA. Nyuma y’igihe kigera ku myaka itatu muri Amerika yose hakorwa […]
Lt. Gen. Diomede Ndegeya yagizwe umuyobozi mushya wa AMISOM
Umusirikare w’Umurundi, Lt. Gen. Diomede Ndegeya yagizwe umuyobozi mushya w’ingabo z’ibihugu bitanu ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Somalia, asimbuye Lt. Gen. Tigabu Yilma wo muri Ethiopia. Kuri iki cyumweru tariki ya 2 Kanama 2020 ni bwo Gen. Ndegeya yageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Aden Abdulle kiri mu murwa wa Somalia, Mogadishu, kugira […]
Ruhango: Bahangayikishijwe n’umwanda ugaragara mu bwiherero bw’ahacururizwa ibyo kurya
Bamwe mu baba umujyi w’akarere ka Ruhango , bavuga ko bahangayikishijwe n’umwanda ugaragara mu bwiherero bw’inzu zicururizwamo ibyo kurya no kunywa nka resitora kuko bashobora kuba babwanduriramo indwara ziterwa n’umwanda. Nsengimana Silas ni umwe mu baturage bakorera muri uyu mujyi avuga ko ugiye kurya muri resitora cyangwa kunywa amata ngo usanga ubwiherero bwaho busa nabi […]
Ibigo bya Leta bimwe bigiye guhuzwa, SACCO zihinduke Banki, Museveni mu gutegeka imyaka 40
Icyumweru gishize ni icya 31 muri 53 bizagira umwaka w’2020. Cyatangiye tariki ya 27 Nyakanga kirangira tariki ya 2 Kanama 2020. Abahanga mu by’umuco nyarwanda bemeza ko iki ari icyumweru gitegura icy’umunsi w’Umuganura u Rwanda ruzizihiza tariki ya 7 Kanama 2020. Iki cyumweru cyaranzwe n’amakuru yihariye muri politiki, mu bukungu, mu mutekano ndetse no mibereho […]