Abasore batatu bo mu murenge wa Ruhango, mu karere ka Ruhango, kuri uyu wa mbere batawe muri yombi n’inzego zishinzwe umutekano nyuma yo kubafatira mu cyuho bari kubaga imbwa.
Byabaye mu ma saa yine y’igitondo cyo kuri uyu wa mbere, mu mudugudu wa Gikumba ho mu kagari ka Gikoma, muri ruhango.
Abatawe muri yombi ni Ihimbazwe Maurice w’imyaka 20 y’amavuko, Yangeneye Emmanuel w’imyaka 22 y’amavuko na Nshimiyimana ThĂ©ogène w’imyaka 27 y’amavuko. Batawe muri yombi bigizwemo uruhare n’abaturage batanze amakuru.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umusigire w’Umurenge wa Ruhango, BĂ©atrice Umfuyisoni, yabwiye BWIZA ko bariya basore bafashwe bamaze kurya zimwe mu nyama z’iriya mbwa, gusa bakaba ngo bari batagiye kuzicuruza ngo ziribwe n’abaturage.
Yagize ati: “Ntabwo ari abacuruzi, ni abana n’ubundi basanzwe bafite imyitwarire itari myiza, bamwe wabita ibihazi ni abana badafite imico mizima. Ntabwo rero ziriya nyama zari izo gucuruza.”
Umfuyisoni yunzemo ati: “Bafashwe bamaze kuryaho bo ubwabo aho baba, ariko nta wundi muntu bahayeho, nta nubwo bagurishije.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umusigire w’Umurenge wa Ruhango yavuze ko bariya basore bahisemo kubaga iriya mbwa, mu rwego rwo kwirinda ko babazwa amakosa yakoze, dore ko yaherukaga kuruma uwitwa Dusingizimana Paul bikaba ngombwa ko ajya kuvurirwa mu bitaro bya Kinazi. Ni nyuma gato y’uko ba nyirimbwa bari bamaze kuyigura n’uwitwa Gasatsi Alex.
Amakuru avuga ko abakurikiranweho kubaga imbwa bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi y’Igihugu ya Ntongwe, mu gihe hagikorwa iperereza ku byaha bashinjwa birimo kubaga no kurya itungo ritaribwa mu muco Nyarwanda.
Cyakora cyo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ntabwo ruremeza niba rubafite, dore ko BWIZA yahamagaye Bahorera Dominique uruvugira ngo imubaze ibyaha bariya basore bakurikiranweho ntiyitabe Terefoni akoresha.

6 Responses
Ruhango: Abasore batatu bafashwe bamaze kubaga imbwa
Harya mumategeko y,uRwanda haraho bibujijwe kurya imbwa? Niba aricyaha, uwagikoze ahanishwa igihano kingana gute?

nahano mukarere kanyamasheke birahaba, tugasabako badufasha. naho abobafashwe nibakatirwe urubakwiye.

Aba basore niba ntanitegeko ribahana mu mategeko ahana y’urwanda banaganirizwe rwose ubu si ubumuntu pe
Ruhango: Abasore batatu bafashwe bamaze kubaga imbwa
Aba basore niba ntanitegeko ribahana mu mategeko ahana y’urwanda banaganirizwe rwose ubu si ubumuntu pe