Abanduye Covid-19 mu Rwanda biyongereyeho 9

elwjb8qw0aeedva.jpg

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda kuri uyu wa 1 Ugushyingo 2020 yatangaje ko abantu banduye icyorezo cya Covid-19 biyongereyeho 9 mu bipimo 1443 byafashwe. Barimo 3 babonetse mu mujyi wa Kigali, 5 babonetse muri Nyagatare n’undi wabonetse mu Karere ka Rubavu.

Rubavu: Uwari waranyazwe inka ye na Lieutenant muri RDF yayisubijwe n’iyayo

Umuturage wo mu Murenge wa Kanzenze w’Akarere ka Rubavu witwa Banyeretsurwango Eustache wari waranyazwe inka n’umusirikare wo mu ngabo z’u Rwanda ufite ipeti rya Lieutenant, yamaze kuyisubizwa iri kumwe n’iyayo. Mu minsi ishize uyu muturage yavugaga ko mu mwaka ushize ari bwo yaguze iyo nka na mugenzi we witwa Kabayiza utuye mu Mudugudu wa Tubindi, […]

Menya byinshi kuri kajugujugu ya AH-64 Apache, yaremewe kugaba ibitero_Amafoto

apac.png

Kajugujugu ya AH-64 Apache yakozwe n’ibigo byo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika byifatanyije, birimo Boeing Defense, Hughes Helicopters, McDonell Douglas na Space & Security, ikaba yararemewe kugaba ibitero. Iyi ni indege igezweho yavuye mu ivugururwa ry’izindi zayibanjirije guhera mu 1975 ubwo hakorwaga kajugujugu ya YAH-64, yagurutse bwa mbere mu kirere tariki ya 30 Nzeri muri […]

Nyamasheke: Imiryango 18 irimo iyari itunzwe no kuragirira abandi yorojwe inka

Imiryango 18 ikennye cyane yo mu Murenge wa Kirimbi mu Karere ka Nyamasheke irimo iyari itunzwe no kuragirira abandi indi ikaba nta tungo yagiraga, yorojwe inka n’umushinga RW 0327 ukorera muri ADEPR/Paruwasi ya Karengera, uterwa inkunga na Compassion international, abayigize basabwa kuzitaho mu rwego rwo guhindura imibereho bari barimo. Nk’uko aborojwe babibwiye Bwiza.com, ngo borojwe […]

Umunyabuzima ashinjwa kubeshya abayobozi ko banduye Covid-19 ubwo Museveni yari yabasuye

Umuyobozi ushinzwe ubuzima ku rwego rw’Akarere ka Arua muri Uganda, Paul Bishop Drileba, ari ku gitutu ashinjwa guha abayobozi ibyavuye mu bipimo bigaraza ko banduye icyorezo cya Covid-19 ubwo Perezida Museveni yagiriraga uruzinduko muri aka Karere, bamwe muri bo bagasanga bataranduye. Mu ruzinduko rw’iminsi itanu Museveni yari afite muri Arua mu cyumweru gishize, abagombaga kwitabira […]

Perezida Kagame yageneye ubutumwa Musenyeri Kambanda uherutse kuba Karidinali

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, kuri uyu wa 1 Ugushyingo 2020 yageneye ubutumwa Musenyeri Antoine Kambanda uherutse kugirwa Karidinali wa mbere mu mateka y’igihugu. Perezida Kagame yagize ati: “U Rwanda rutewe ishema kandi rushimishijwe n’ubutumwa bushya wahawe n’Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Nyirubutungane Papa Francisko, wakugize Karidinali. Mu izina ryanjye bwite, no […]

Burundi: Pasiteri Mbayahaga agereranya Imana n’igikona

Pasiteri Isidore Mbayahaga mu ijambo aherutse kugeza ku bayoboke n’ishyaka CNDD-FDD mu ngoro yayo, yagereranyije Imana n’igikona. Yagize ati: “Yesu ashimwe cyane! Usomye muri Yeremiya 48:40-42 harerekana neza Imana ko hari igihe yivuga ko ari inkona (igikona), ikavuga yuko abahizi bayo ihora ihanisha abantu bishyize hejuru bakayisuzuguza […]. Iri jambo rero niba utararimenya, wowe nkayo, […]

Menya abantu bagizwe abapapa ari bato mu myaka kurusha abandi mu mateka

Mu mateka habayeho ingero z’abasore cyangwa abantu bakiri bato mu myaka batoranyirijwe kuba abapapa, mu gihe benshi muri twe bibaza ko izi nshingano ziba zigenewe umuntu ukuze bihagije w’intararibonye. Ariko hari ingero z’abasore bagiye bahabwa izi nshingano zo kuba Papa ari ingimbi nk’uko tugiye kubirebera hamwe nk’uko tubikesha Wikipedia. Dore abantu bane batorewe kuba ba […]

Nyuma yo kuba indashyikirwa mu mihigo, Meya wa Huye yakiriwe nk’umwami

img-20201101-wa0011_1604221456433.jpg

Meya wa Huye, Sebutege Ange yakiriwe nk’umwami nyuma y’aho aka Karere ayoboye kegukanye umwanya wa kabiri mu kwesa imihigo y’umwaka w’2019/2020. Iby’iyi nsinzi byatangarijwe muri Epic Hotel iherereye mu Karere ka Nyagatare tariki ya 30 Ukwakira 2020, ubwo abayobozi b’inzego nkuru z’igihugu ndetse n’abayobozi b’uturere bari bahuye batangarizwa uko imihigo yeshejwe, banahiga indi mishya y’umwaka […]

Zanzibar: Perezida Magufuli yaba yarahaye akazi ingabo z’u Burundi?

capture-27.png

Perezida wa Tanzania, John Pombe Magufuli, yavuzweho kuba yarahaye akazi ingabo z’u Burundi ngo zijye guteza akaduruvayo mu birwa bya Zanzibar nyuma y’aho abaturage baho bigaragambirije bamagana ibyavuye mu matora bavuga ko yabayemo uburiganya. Komisiyo y’igihugu y’amatora muri Tanzania yatangaje ko Hassan Mwinyi w’ishyaka riri ku butegetsi, CCM, ari we Perezida watorewe kuyobora Zanzibar mu […]

Joseph Kabila abona abashaka ko yitandukanya na Tshisekedi birengagiza

Umwuka mubi ukomeje kuzamurwa na bamwe mu mahuriro mpuzamashyaka ya FCC na CACH yasinye amasezerano y’imikoranire cyane mu gusaranganya imyanya y’ubuyobozi, ahanini bitewe n’ibyemezo byagiye bifatwa na Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo ntibivugweho rimwe. Uyu mwuka ushyira igitutu kuri Joseph Kabila ufata nk’umuyobozi w’icyubahiro wa FCC kuko ari we wasinye amasezerano n’Umukuru w’Igihugu, […]

Ijambo rya Jeannette Kagame ku bashaka gusenya ubunyarwanda

Mu ihuriro ry’Umuryango Unity Club Intwararumuri ryabaye kuri uyu wa 31 Ukwakira 2020, ryibanze ku gaciro k’Ubunyarwanda, Jeannette Kagame yavuze bashaka gusenya ubunyarwanda babitewe n’impamvu zitandukanye. Ni ihuriro ngarukamwaka ribaye ku nshuro ya 13 ryari rifite insanganyamatsiko igira iti: “Ndi Umunyarwanda: Igitekerezo-ngenga cy’ukubaho kwacu.” Jeannette Kagame muri ubu butumwa yageneye abitabiriye iri huriro, yagize ati: […]

Dr. Iyamuremye yasobanuye uko Inteko y’u Bubiligi yasuzuguye Sena y’u Rwanda

laure_nkundokozera.jpg

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, umutwe wa Sena, Dr. Iyamuremye Augustin kuri uyu wa 31 Ukwakira 2020 yasobanuye uko Inteko Ishinga Amategeko y’u Bubiligi yasuzuguye Sena y’u Rwanda hejuru y’Umunyarwandakazi Laure Uwase. Intandaro y’ibi ni ishyirwa rya Laure Uwase muri Komisiyo ishinzwe gukora ubucukumbuzi ku makosa u Bubiligi bwakoze mu gihe cy’ubukoloni. Laure Uwase ni Umunyarwandakazi […]

Ndacyakugenda imbere_Perezida Kagame abwira Dr Tedros na we wungutse umwuzukuru

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yashimiye Dr Tedros Adhanom Ghebreyusus uyobora Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) wungutse umwuzukuru, amubwira ko akimuri imbere. Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu ni bwo Dr Tedros yatangaje ko yakiriye umwuzukuru we wa mbere w’umukobwa, amuha ikaze abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter. Yagize ati: “Ubuzima bushya ni […]

Nyamasheke: Abana bibana bashyikirijwe inzu babamo nyuma y’igihe kirekire barara rwantambi

Imiryango 3 y’abana bibana yari imaze igihe kirekire ibunza imitima kubera kubura aho irambika umusaya, kuri uyu wa 31 Ukwakira yashyikirijwe inzu zo kubamo n’umuryango Strive Foundation Rwanda mu rwego rwo kuyishakira imibereho myiza. Nk’uko Bwiza.com yabitangarijwe n’umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukamana Claudette, ngo abana bahawe izi nzu ni abo […]