Batatu bishwe na Covid-19, abanduye ni 61

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda kuri uyu wa 15 Ugushyingo 2020 yatangaje ko abagabo batatu bishwe n’icyorezo cya Covid-19. Ni mu gihe muri rusange, abanduye biyongereyeho 61 mu bipimo 1449 byafashwe. Aba bagabo barimo umwe wari ufite imyaka 36 y’amavuko, uw’imyaka 62 n’undi w’imyaka 85, bakaba bapfiriye muri Rwamagana. Umubare w’abanduye uyu munsi, wazamuwe cyane n’abantu […]
Perezida Ndayishimiye yacyeje INTAMBA nyuma yo kwihaniza Mauritania
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yashimiye abakinnyi b’ikipe y’Igihugu cye, Intamba mu Rugamba, nyuma yo kwihaniza ikipe y’Igihugu cya Mauritania mu mukino w’ijonjora ryo gushaka itike y’igikombe cya Afurika. Abarundi bari bakiriye Mauritania kuri Stade yitiriwe Louis Rwagasore i Bujumbura, bayitsinda ibitego 3-1. Rutahizamu wa Yanga Africans Saidi Ntibazonkiza wari watsindiye Intamba ubwo zanganyaga na […]
PAC yasabye ibisobanuro mu nyandiko, ibigo 84 ntibyabitanga
Inzego 130 zirimo imishinga ya Leta, Minisiteri, uturere n’ibitaro, byasabwe ibisobanuro hagendewe ku manota (opinion) byahawe n’Umugenzuzi Mukuru w’imari ya Leta. Ibigo 24 ni byo byatanze ibisubizo ku gihe, 22 bibitanga bitinze, naho 84 ntabyo byatanze. Umuyobozi wa PAC, Depite Muhakwa Valens, avuga ko ibigo PAC yandikiye ari ibitarabonye ntamakemwa (unqualified audit opinion). Ati: “Twifuzaga […]
IBUKA-Rusizi: Gusubiza Bagambiki imbere y’ubutabera, byaba ari bwo butabera
N’ubwo abahohotewe b’i Rusizi mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi, bishimiye igifungo cya burundu ubutabera bw’igihugu cya Suwedi bwahanishije uwitwa Rukeratabaro Tewodore, baracyafite ingingimira. Kuki uwari shebuja, Perefe Bagambiki, wagizwe umwere n’urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho (TPIR), akidegembya ? Kuki urubanza rwe rudasubirishwamo? Na n’ubu baracyamwita Perefe Bagambiki Emmanuel, nyuma y’imyaka 26! Ab’i Nyamasheke, Shangi, Hanika, […]
Uko Israel yari igiye guturitsa stade yo muri Liban ishaka Yasser Arafat

Inzego z’ubutasi za Israel zigeze gutegura kwica uwahoze ari umuyobozi wa Palestina, Yasser Arafat n’abandi bayobozi b’umutwe uharanira kubohoza Palestina, PLO (Palestinian Liberation Organisation) zibinyujije mu guturitsa Stade yo muri Liban mu myaka ya 80 ariko umugambi ntiwashyirwa mu bikorwa nk’uko amakuru mashya yagiye ahagaragara avuga. Iki gikorwa cy’ibanga byari byateganijwe ko kizaba muri Mutarama […]
Inkingo za Covid-19 hafi ya zose zizasohoka zaramaze kugurwa n’ibihugu byifite
Ku wa Mbere w’icyumweru gishize, ikigo gikora inkingo cya Pfizer ku bufatanye na BioNTech byemeje ko bigiye gusohora urukingo ruzabasha kurinda icyorezo cya Covid-19 ku kigero cya 90%. Ibi bigo byemeje ko mu mwaka w’2021, bizasohora doze miliyari 1.3, izigera kuri miliyari 1.1 (zingana na 80%) zikaba zaramaze gutangwaho ‘komande’ n’ibihugu bikize ku Isi. Ibihugu […]
Nyamasheke: Izuba ryinshi rikomeje gukoma mu nkokora abahinzi b’icyayi

Abahinzi b’icyayi bibumbiye muri COTHEGA mu murenge wa Karambi mu karere ka Nyamasheke bavuga ko mu gihe cy’izuba ryinshi umusaruro wacyo ugabanuka ku buryo bukabije kubera ko kinahinze ku musozi ubutaka bwuma cyane mu zuba,bagasaba uruganda rw’icyayi rwa Gatare Tea company ,Leta n’abafatanyabikorwa bayo bashishikajwe n’izamuka ry’umusaruro w’icyayi kubafasha ku gitekerezo cyabo cyo kuhira ubuso […]
Ibikorwa by’urugomo n’itotezwa byakorewe Abatutsi mu Ruganda rw’Icyayi rwa Gisakura
Uruganda rw’Icyayi rwa Gisakura ruherereye mu yahoze ari Komini Kagano ubu ni mu Murenge wa Bushekeli, Akarere ka Nyamasheke. Mu 1994, ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yashyirwaga mu bikorwa, uruganda rwa Gisakura rwayoborwaga na Mubiligi Anatole wakomokaga ku Gikongoro mu yahoze ari Komini Karambo i Bunyoma, ubu ni mu Murenge wa Kibumbwe, Akarere ka Nyamagabe. Ni […]
Ibihugu 5 bya mbere muri Afurika bifite igisirikare cya ntakigenda

Igisirikare gifatwa nk’igice cy’ingenzi ku gihugu n’umutekano wacyo. Buri mwaka, ibihugu bitanga ingengo y’imari nini yo kurwanya no kurinda ubutaka bwacyo. Buri gihugu gifata ingamba zidasanzwe mu rwego rwo gukomeza ingufu mu bya gisirikare. Nyamara, biragoye kugereranya imbaraga za gisirikare z’ibihugu bitandukanye. Global Fire Power Index yashyize ku rutonde ingabo z’ibihugu bya Afurika ikoresheje ibipimo […]
Islamic State yigambye igitero cyaguyemo abasirikare basaga 10 ba Burkina Faso
Umutwe w’Iterabwoba wa Islamic State kuri uyu wa Gatandatu wigambye ko ari wo wateze igico cyiciwemo abasirikare 14 ba Burkina Faso hagati muri iki cyumweru dusoza mu gihe muri iki gihugu hitegurwa amatora muri uku kwezi. Ishami rya Islamic State muri Greater Sahara mu butumwa bwatambutse kuri televiziyo yayo Amaq News, ryavuze ko ari ryo […]
Icyizere ni cyose ku mwana w’imyaka 24 wiyamamariza kuyobora Uganda (Amafoto)

Katumba John yakoze amateka, yemererwa kwiyamamariza kuyobora Uganda nk’umukandida wigenga, ahanganye n’abarimo Perezida Museveni, Depite Robert Kyagulanyi (Bobi Wine), Rtd. Lt. Gen. Henry Tumukunde, Patrick Amuriat n’abandi. Uyu musore w’imyaka 24 y’amavuko, agenda agaragaza ko afite icyizere cyo kuzegukana aya matora, cyane ko hari abamaze kugaragaza ko bamushyigikiye barimo Pasiteri uherutse kumuha imodoka izajya imufasha […]
Sugira Ernest yongerewe mu bakinnyi b’Amavubi bitegura kwakira Cap-Vert
Rutahizamu Sugira Ernest ukinira Rayon Sports yongerewe mu bakinnyi b’ikipe y’igihugu (Amavubi) bitegura kwakira iya Cap-Vert mu gushaka itike y’irushanwa ry’Afurika (CAN). Aya makuru yemejwe n’umuryango wa Rayon Sports kuri uyu wa 15 Ugushyingo 2020. Sugira Ernest ntabwo yagaragaye mu bakinnyi Amavubi yitabaje mu mukino ubanza wabereye i Praia muri Cap-Vert, aho amakipe yombi yanganyije […]
Ababyeyi bashobora gutegekwa gushyigikira gahunda yo kugaburira abana ku ishuri
Minisitiri w’Uburezi, Dr. Uwamariya Valentine kuri uyu wa 13 Ugushyingo 2020, yasabye Inteko Ishinga Amategeko ko ababyeyi bategekwa gushyigikira gahunda yo kugaburira abana ku mashuri. Ni umushinga w’itegeko Minisitiri Uwamariya yagejeje kuri Komisiyo y’Uburezi, Ikoranabuhanga, Umuco n’Urubyiruko mu Nteko Ishinga Amategeko. Abisaba, Minisitiri Uwamariya yabishingiye ku kuba gahunda yo kugaburira abana mu mashuri yagize uruhare […]
Imodoka zifite ibirango byo mu mahanga n’izitemewe zikomeje gufatwa na RRA

Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, RRA, kimaze gufata imodoka zigera kuri 34 z’Abanyarwanda baba mu Rwanda ariko zifite ibirango (plate numbers) byo mu mahanga. Mu itangazo yashyize ahagaragara kuri uyu wa Gatanu ushize, RRA yavuze ko imodoka z’Abanyarwanda baba mu Rwanda zigomba kuba zifite ibirango byo mu Rwanda. RRA ivuga ko nyinshi mu modoka yafashe ari […]
Eritrea ishobora kwisanga mu ntambara hagati ya Ethiopia na Leta ya Tigray
Intambara ikomeje kumvikana hagati ya Guverinoma ya Ethiopia n’ishyaka TPLF riri u butegetsi mu Ntara ya Tigray yatangiye no kugira ingaruka ku gihugu cya Eritrea gishobora kuyivangamo nyuma y’aho hari ibisasu bikomeje kuva muri iyi ntara biraswa mu nkengero z’umurwa mukuru Asmara. Ibinyamakuru bitandukanye muri Eritrea n’abahagarariye ibihugu byabo muri iki gihugu bavuze ko ibisasu […]
Burera: Abaturiye umupaka begerejwe ibicuruzwa byabajyanaga muri Uganda

Abaturage bo mu mirenge y’Akerere ka Burera ikora ku mupaka w’u Rwanda na Uganda akanyamuneza ni kose nyuma yuko begerejwe ibicuruzwa byabambutsaga umupaka bajya kubishaka muri Uganda ku giciro giciriritse. Ubwo kuri uyu wa Gatandatu, itariki 14 Ugushyingo, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase, yasuraga abaturage bo mu Karere ka Burera baturiye umupaka w’u Rwanda […]
Museveni ni we ugiye guhuza impande ziri mu ntambara muri Ethiopia
Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni ni we Mukuru w’Igihugu ugiye guhuza impande ebyiri zo muri Ethiopia zatangiye intambara yeruye bitewe n’ubwumvikane buke bushingiye kuri politiki. Impande zishyamiranye ni urwa leta ya Ethiopia ndetse n’urw’umutwe wegamiye ku ishyaka rya Tigray People’s Liberation Front (TPLF) ushaka ko agace ka Tigray kigenga, ikaba ari nayo ntandaro y’uyu mwuka […]
Umwana w’imyaka 10 ukina ‘comedy’ yubakiye nyina inzu ihebuje (Amafoto)

Umwana w’umukobwa ufite imyaka 10 y’amavuko wo muri Nigeria wamamaye ku mugabane wa Afurika kubera umukino w’urwenya (comedy), yashyikirije nyina impano y’inzu nziza. Uyu mwana yitwa Emmanuella Samuel, akaba azwi cyane mu mikino itegurwa n’umusore witwa Mark Angel yita nyirarume (Uncle). Emmanuella nyuma yo gushyikiriza nyina iyi nzu, yashyize ubutumwa kuri Instagram bugira buti: “Nakubakiye […]
RDC: Ishyaka rya Perezida Tshisekedi n’irya Joseph Kabila yigaragambije (Amafoto)

Amwe mu mashyaka akorera muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) yari ayobowe n’irya Perezida Tshisekedi na Joseph Kabila, kuri uyu wa 14 Ugushyingo 2020 yakoze imyigaragambyo; ku mpamvu ebyiri zitandukanye. Uruhande rumwe rwari ruyobowe n’ishyaka rya Tshisekedi, UDPS, rwarimo andi mashyaka nka AFDC-A rya Moise Bahati Lukwebo na MLP rya Franck Diongo. Imyigaragambyo yarwo […]