Inyeshyamba yahishuye uko Marshal Déby yarasiwe ku rugamba

Umurwanyi w’umutwe witwaje intwaro wa FACT (Front for Alternation and Concord in Tchad), urwanya ubutegetsi bwa Repubulika ya Chad, yahishuye uko Marshal Idris Déby Itno wayoboraga iki gihugu yarasiwe mu rugamba, bikamuviramo urupfu. Umunyamakuru wa Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) ukomoka muri Cameroon, J. Rémy Ngono ni we watangaje ibyahishuwe n’uyu murwanyi, gusa yirinda gushyira ahagaragara […]

Irak: Inkongi y’umuriro mu ivuriro ryita ku barwayi ba Covid-19 yahitanye byibuze 82

Ku cyumweru, umuvugizi wa Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yatangaje ko inkongi y’umuriro yatewe no guturika kw’icupa ryarimo umwuka wa ogisijeni yahitanye byibuze abantu 82 igakomeretsa 110 mu bitaro by’i Baghdad byari bifite ibikoresho byo kwakira abarwayi ba COVID-19. Uyu muvugizi, Khalid al-Muhanna, yatangarije televiziyo ya Leta ati: “Tugomba byihutirwa gusuzuma ingamba z’umutekano ku bitaro byose kugira […]

Rusizi: Abafungura utubari n’abatwimuriye mu ngo barihanangirizwa

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi buravuga ko butazigera bwihanganira abakomeje kurenga ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19, bafungura utubari bagatereka abantu inzoga kandi bazi neza ko bibujijwe, kimwe n’abatwimuriye mu ngo zabo bigateza umutekano muke imiryango yabo, ko batazigera bihanganirwa, kuko ngo gushaka gusubiza Akarere mu bihe bibi bya COVID-19 kamazemo igihe kirekire ari ubugome […]

Monusco yatangije iperereza ku basirikare b’Abashinwa bagaragaye bahohotera umusivili

Nyuma y’amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza abasirikare b’Abashinwa boherejwe muri Monusco bahohotera umushoferi w’urwego rushinzwe iby’inzira zo mu kirere (RVA) ku kibuga cy’Indege cya Kavumu, muri Teritwari ya Kabare, Monusco iravuga ko yatangiye iperereza ryimbitse ngo hamenyekane uko byagenze. Umuyobozi w’Ibiro bya Monusco muri Kivu y’Amajyepfo, Karna Soro, yasobanuye ko byose byatangiye ubwo uwo […]

Davis D na Kevin Kade bafunzwe bakekwaho gusambanya umwana w’umukobwa

davis_d.jpg

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rufunze abahanzi: Icyishaka David uzwi nka Davis D na Ngabo Richard uzwi nka Kevin Kade bakekwaho gusambanya umukobwa w’imyaka 17 y’amavuko. Umuvugizi wa RIB w’umusigire, Dr Murangira B. Thierry yabwiye Igihe ko aba batawe muri yombi ku matariki atandukanye (tariki ya 21 na 24 Mata 2021), bakekekwaho gukorera iki […]

Perezida Suluhu yamaze gushyiraho itsinda ry’abakora ubushakashatsi kuri Covid-19

Perezida wa Leta Yunze Ubumwe ya Tanzania, Samia Suluhu Hassan, yamaze gushyiraho itsinda ry’impuguke rizakora ubushakashatsi ku cyorezo cya Covid-19 muri iki gihugu, buzashingirwaho mu gufata ingamba nshya zo kucyirinda. Perezida Suluhu yabitangarije mu mujyi wa Dodoma kuri uyu wa 25 Mata 2021 mu ihuriro n’abanyamadini n’amatorero, ryo kwibukiramo nyakwigendera Dr John Pombe Magufuli wayoboraga […]

UK: Abadepite barasaba ifatwa ry’Abanyarwanda baregwa uruhare muri jenoside mbere ya CHOGM 2021

Kuri uyu wa kane ushize, abagize Inteko ishinga amategeko y’u Bwongereza batangaje ko hashyizweho itsinda rigiye gusaba leta y’u Bwongereza gushyikiriza ubutabera abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 bakidegembya muri iki gihugu. Ibi byagaragajwe na Lord Stuart Polak, umudepite mu Bwongereza mu nama yabereye mu nteko ishinga amategeko. Nk’uko byatangajwe na Lord […]

Umukobwa w’ijwi ryo mu Ijuru_Ambasaderi Nduhungirehe ashyigikira Alyn Sano

nduhu-2.png

Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi, Olivier Nduhungirehe, yatatse umuhanzikazi Alyn Sano wahataniraga itike yo kugera ku musozo (final) w’irushanwa nyafurika rya ‘The Voice Afrique’, avuga ko afite ijwi ryo mu Ijuru. Ambasaderi Nduhungirehe yabitangarije ku rubuga rwa Twitter kuri uyu wa 24 Mata 2021, ubwo yashishikarizaga Abanyarwanda n’Abanyarwandakazi gutora uyu muhanzi kugira ngo abashe kubona […]

Perezida Joe Biden yemeje ku mugaragaro ko iyicwa ry’Abanyarumeniya ari jenoside

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, yemeye ku mugaragaro ko ubwicanyi rusange bwakorewe Abanyarumeniya mu bwami bwa Ottoman mu gihe cy’Intambara ya Mbere y’Isi Yose ari “Jenoside”, igikorwa cyahise cyamaganwa na Turkiya. Mu ijambo rye, ku wa Gatandatu, Biden yabaye perezida wa mbere wa Amerika wemeye ku mugaragaro iyicwa ry’Abanyarumeniya bagera kuri […]

Umuhanzi Jay Polly n’abandi 11 bafashwe banywa ibiyobyabwenge

Polisi y’u Rwanda muri iki gitondo yerekanye abantu 12 yafatanye ibiyobyabwenge, barimo umuhanzi Tuyishime Joshua wamamaye ku izina rya Jay Polly. Aba bose bafatiwe muri Kibagabaga mu Karere ka Gasabo, bari mu birori, batubahirije amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19, bananywa ibi biyobyabwenge birimo urumogi. Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Victoire avuga ko raporo y’ubumwe n’ubwiyunge mu Rwanda idashingiye ku kuri

Victoire Ingabire Umuhoza utavuga rumwe na Leta y’u Rwanda yanenze raporo y’ubushakashatsi bw’umwaka w’2020 Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge (NURC) iherutse gushyirwa ahagaragara, kuko ngo idashingiye ku kuri. Iyi raporo yitwa ‘Rwanda Reconciliation Barometer’ yashyizwe ahagaragara tariki ya 22 Mata 2021, yerekana ko ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda bwageze ku kigero cya 94.7% kugeza mu mwaka w’2020. […]

RDC: Depite Nyarugabo arashinja abayobozi guhishira ubwicanyi bukorerwa mu misozi ya Uvira

Depite Moïse Nyarugabo araburira igihugu n’umuryango mpuzamahanga ku bwicanyi bwo ku rwego rwo hejuru ndetse na “gahunda” yo gutsemba burundu bibera mu misozi ya Uvira, muri Sheferi ya Bafuliru muri Gurupoma ya Kigoma, muri Kivu y’Amajyepfo. Ati “Mu gihe turirira aba bantu bose bambuwe ubuzima nabi muri Beni, Bunia no mu nkengero, hari indi mfuruka […]

Abayobozi bakuru muri Polisi y’u Rwanda na RCS bazamuwe mu ntera

munyuza.jpg

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, kuri uyu wa 24 Mata 2021 yazamuye mu ntera abayobozi bakuru muri Polisi y’u Rwanda n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa, RCS. Abazamuwe mu ntera harimo DCG (Deputy Commissioner General) Dan Munyuza uyoboye Polisi y’u Rwanda, wahawe ipeti rya CG (Commissioner General) na CP (Commissioner of Police) Félix Namuhoranye) […]