Leo Messo yerekeje muri Arsenal yo mu Bwongereza
Ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza yamaze gusinyisha Leo Messo, umukinnyi ukiri muto ukomoka mu gihugu cya Kenya. Inkuru y’uko iyi kipe yamaze gusinyisha uriya mukinnyi yemejwe na Chris Wheatley usanzwe ashinzwe itangazamakuru mu kipe ya Arsenal, gusa ntiyagira byinshi atangaza ku bikubiye muri Transfert ye. Amafoto yagiye hanze agaragaza Messo nyuma yo gusinyira Arsenal […]
Umu-DASSO ‘yakubise’ umuturage amumena ijisho
Usabuwera Jean Baptiste, umukozi w’urwego rwunganira akarere mu mutekano (DASSO), aravugwaho ko mu ijoro ryo kuri uyu wa 18 Gicurasi 2021 ahagana ku i Saa mbiri mu Kagari ka Ngoma, Umurenge wa Nyamiyaga ahazwi nko ku Nkambi, yakubise inkoni umuturage akamumena ijisho. Amakuru avuga ko uyu DASSO yasanze abantu bashyamiranye barwana, agafata inkoni bivugwa ko […]
Ikindi gikorwaremezo cyitiriwe Perezida Kagame cyafunguriwe mu Bufaransa

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 19 Gicurasi 2021, yafunguye ku mugaragaro icyumba cy’inama (auditorium) cyamwitiriwe kiri mu Bufaransa. Iki cyumba nk’uko ibiro by’Umukuru w’Igihugu (Village Urugero) byabitangaje, giherereye mu nyubako y’ikigo gishinzwe kurwanya kanseri yandurira mu rwugano ngogozi, IRCAD. Ikigo IRCAD cyashinzwe n’Umufaransa, Prof. Jacques Marescaux Nshuti, […]
Airtel yo muri Uganda yasezeranyije abakiriya interineti idahagarikwa
Ikigo cy’itumanaho cya Airtel muri Uganda, cyatangaje ko kigiye kujya giha abakiriya bacyo interineti idahagarikwa, bitewe n’impinduka mu mibereho icyorezo cya Covid-19 cyazanye. Byavuzwe n’umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri iki kigo, Amit Kapur. Kapur yavuze ko Covid-19 yatumye ubu imirimo abantu benshi basigaye bayikorera mu rugo, bakamara umwanya munini bakoresha interineti. Yagize ati: “Mu mwaka ushize, […]
Perezida Kagame yashinje Uganda gushaka guha u Rwanda amategeko
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yavuze ko kuba igihugu cya Uganda cyarashatse guha u Rwanda amategeko y’ibyo rugomba gukora gukora biri mu byahungabanyije umubano w’ibihugu byombi. Perezida Kagame yabigarutseho mu kiganiro cyihariye aheruka kugirana na France 24 na RFI. Yavuze ko u Rwanda rwahuye n’ibibazo bitandukanye by’imbere mu gihugu, muu gihe rwabaga rushaka uko rukemura […]
Amatariki yateganyijwe mbere y’ibizamini bya leta ntazahinduka
Minisiteri y’Uburezi irateganya gukomeza amatariki y’ibizamini bya leta ku by’ibyiciro byose by’abakandida nubwo hari impinduka zabanjirije izi mu gihembwe cya kabiri cy’umwaka w’amashuri. Ibizamini bya leta mu byiciro byose; amashuri abanza, urwego rusanzwe (O-Level) n’icyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye bizaba muri Nyakanga. Nyuma y’igihembwe cya mbere cyagenze neza, icya kabiri cyane cyane mu mashuri afite […]
Burundi: Umuntu umwe yiciwe mu kindi gitero cy’abitwaje intwaro
Igipolisi ko umuntu umwe yiciwe mu gitero cy’abantu bitwaje intwaro cyagabwe mu ijoro ryo kuwa Kabiri rishyira kuri uyu wa Gatatu muri Komini Fota, hagati mu gihugu cy’u Burundi. Nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi w’Igipolisi, Pierre Nkurikiye, ngo amasasu yavugiye mu masaha ya saa tanu z’ijoro muri Fota cyahitanye umuturage witwa uwitwa Dismas Ngendakuriyo. Abagabye iki gitero […]
Icyamamare Mr Eazi kigiye gushora imari ku kiyaga cya Kivu
Icyamamare mu muziki wo muri Afurika gikomoka muri Nigeria, Oluwatosin Ajibade kizwi nka Mr Eaxi, kigiye gushora imari ku kiyaga cya Kivu mu burengerazuba bw’u Rwanda. Mr Eazi yabitangarije ku rubuga rwa Twitter kuri uyu wa19 Gicurasi 2021, avuga ko kuri iki kiyaga agiye kuhubaka hoteli yakira ba mukerarugendo. Yagize ati: “Ejo hashize nasuye ikiyaga […]
Nta byishimo uzagira kugeza igihe uzaba wikinishirije-Umunyamakuru wa K FM
Umunyamakuru wa Radio KFM yo muri Uganda, Maritza avuga ko abantu bakwiriye nibura kuzajya bikinisha rimwe na rimwe kugira ngo bamenye ibyishimo bya nyabyo. Uyu uzwi nka Mama KLA akora ikiganiro gikunzwe cyitwa D Mighty Breakfast, avuga ko ari uburyo bumwe bwafasha abantu kumenya ibyiza byo gutera akabariro. Kuri Twitter, ati ” Ntekereza ko ahubwo […]
Misiri yiyemeje gusana bimwe mu byo ingabo za Israel zangije muri Gaza
Leta ya Misiri kuri uyu wa 18 Gicurasi 2021 yatangaje ko izifashisha miliyoni 500 z’amadolari ya Amerika, isana ibikorwa byo mu mujyi wa Gaza muri Palestine bikomeje gusenywa n’ingabo za Israel. Byatangajwe n’ibiro by’umukuru w’iki gihugu, nyuma y’inama Perezida Abdel Fattah al-Sissi yari amaze kugirana na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron n’Umwami Abdullah wa Jordania, […]
RDC: Undi muyobozi mu idini ya Islam muri Beni, Sheikh Moussa Djamali, yishwe
Sheikh Moussa Djamali, umwe mu bayobozi b’Abayisilamu bo muri Beni, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru yaraye yishwe arashwe mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri, itariki 18 Gicurasi ubwo yari avuye mu masengesho ya nimugoroba, nk’uko byemejwe n’Umuyobozi wa Teritwari ya Beni, Donat Kibuana avugana na AFP. Umuntu utamenyekanye niwe wamurashe ahita aburirwa irengero. Ni […]
Umumotari wakwirakwizaga urumogi mu mujyi wa Rusizi, yafatiwe ku mupaka ashaka gutoroka

Umumotari witwa Tuyizeye Amos bakunda kwita Saidi w’imyaka 28 y’amavuko wari umaze iminsi ashakishwa n’inzego z’umutekano nyuma yo gufatanwa udupfunyika 992 tw’urumogi atuzaniye umugore witwa Mukandayisabye Béatrice n’umugabo we ngo basanzwe bazwiho gucuruza iki kiyobyabwenge rwihishwa muri uyu mujyi, yafatiwe ku mupaka wa Rusizi ya mbere ku wa 18 Gicurasi ashaka gutorokera muri Congo,ubu afungiye […]
Umwe mu bareganwa na Rusesabagina arasanga atari akwiye kuba muri uru rubanza

Uwitwa Kwitonda, umwe mu bantu 20 bareganwa na Paul Rusesabagina bakurikiranweho ibyaha by’iterabwoba aravuga ko nta ruhare yagize muri jenoside ndetse nta ruhare yagize mu bitero by’iterabwoba agasanga atari akwiye kuba muri uru rubanza. Kuri uyu wa Gatatu nibwo hasubukuwe uru rubanza rwa Rusesabagina n’abantu 20 bareganwa nawe rubera mu rukiko Rukuru rushinzwe gukurikirana ibyaha […]
Ni ibiki bikubiye mu butumwa budasanzwe Perezida Biden yoherereje Museveni ?

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, yoherereje Perezida Yoweri Museveni wa Uganda, nyuma y’aho uyu arahiriye manda ye gatandatu, na nyuma y’ibihano Amerika iherutse gufatira bamwe mu bayobozi ba Uganda bibabuza gukandagira ku butaka bwa Amerika nyuma yo kubashinja ibikorwa byo kubangamira demokarasi mu gihe cy’amatora rusange yo muri Mutarama 2021. Perezida […]
Akon yavuye muri Uganda igitaraganya
Umuhanzi Aliaune Damala Badara Akon yavuye muri Uganda byihuse, asiga umugore we, Rozina Negusei muri icyo gihugu nyuma yo kumenya ko umwe mu bahungu be yanduye Coronavirus. Akon wari wahageze ubwo Museveni yarahiraga ndetse ari no gukora inama ku bijyanye no gushora imari, yahisemo kuba asubiye muri Amerika adasoje icyamuzanye kubera umuhungu we. Amakuru ari […]
Ubushinjacyaha bwasabiye Nkundabanyanga kujya kurangiza igifungo cy’imyaka 30 yahawe na gacaca
Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwasabiye uwitwa Nkundabanyanga Eugenie gufatwa akajya kurangiza igihano cy’igifungo cy’imyaka 30 buvuga ko yakatiwe n’inkiko gacaca nyuma yo kumuhamya ibyaha bya jenoside, mu gihe uregwa avuga ko bamwibeshyeho ari kuzira imitungo ye itimukanwa irimo amasambu. Ibyaha aregwa ni ibyaha akekwaho ko yakoreye mu Mujyi wa Kigali muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata […]
ADF yashyize ahagaragara amafoto y’abarwanyi bashya ba yo biganjemo abana bato

Umuyobozi w’umutwe w’iterabwoba wa ADF ufite icyicaro muri Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Musa Baluku, yagaragaye ku mafoto ya poropagande yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye ari kumwe n’abasirikare b’abana bakekwa ko babyawe n’abarwanyi be. Ni amafoto yafashwe ubwo bizihizaga umunsi mukuru wo gusoza igisibo cya Ramadhan uzwi nka Eid ul Fitr, amashusho […]
Perezida Kagame ntazagera i Paris_Padiri Nahimana aherutse kubivuga

Umunyapolitiki urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, Padiri Nahimana Thomas tariki ya 15 Gicurasi 2021 yari yatangaje ko Perezida Paul Kagame atazagera i Paris mu Bufaransa. Padiri Nahimana yabivugiye mu nama yagiranye n’abanyapolitiki bakorana yatambutse ku rubuga rwa YouTube. Uyu munyapolitiki uba mu Bufaransa, icyo gihe yagize ati: “Ese yagiye he ko ntaherutse kumubona? Ngo azaza i […]
Abarwanyi 220 bavugwaho kubuza amahwemo Abanyamulenge, bemeye kurambika intwaro
Abarwanyi 220 b’umutwe witwaje intwaro wa Mai Mai Biloze Bishambuke uvugwaho kubuza amahwemo abo mu bwoko bw’Abanyamulenge muri Teritwari ya Fizi mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), bemeye kurambika intwaro. Ni icyemezo aba barwanyi bafashe nyuma y’uruzinduko abasirikare bakuru ba RDC bari bahagarariwe na Col. Alexis Rugabisha na Col. […]
Perezida Kagame muri France byamwaje benshi-Nahimana n’abandi bashobora kwisanga i Kigali mu butabera
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV
Perezida Kagame yabonanye n’abasirikare bakuru b’Abafaransa babaye mu Rwanda
Perezida Paul Kagame uri i Paris mu Bufaransa, yabonanye n’abagize Komisiyo yakoze raporo Duclert ndetse n’abahoze ari abasirikare bakuru b’Ubufaransa bari mu Rwanda hagati ya 1990-1994. Ibiro by’Umukuru w’Iguhugu byatangaje ko abahoze ari abasirikare bakuru bitabiriye biriya biganiro barimo Gen. Jean Varret, Gen. Éric de Stabenrath, Col. René Galinié na Amb. Yannick Gérard. Aba basirikare […]
Ngoma: Umubyeyi akurikiranweho kwiyicira umwana amuziza ibijumba
Ku wa 17 Gicurasi 2021 Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Ngoma bwashyikirije Urukiko umugore ukekwaho kwica umuhungu we amuhoye ko yamuhekenyeye ibijumba yari agiye guteka. Ibi byabereye ku itariki ya 03 Gicurasi 2021, mu Mudugudu wa Irebero, Akagali ka Rukoma, Umurenge wa Sake, Akarere ka Ngoma, ubwo umugore yarimo ahata ibijumba hanyuma umuhungu we akaza […]
Israel ivuga ko izakomeza kurasa muri Gaza kugeza ituze ribonetse
Minisitiri w’intebe wa Israel Benjamin Netanyahu avuga ko ibitero bya Israel kuri Gaza bimaze iminsi icyenda byasubije Hamas inyuma imyaka myinshi kandi ko bigikomeza kugeza ituze ribonetse. Israel n’amatsinda y’intagondwa z’Abanye-Palestina zo muri Gaza bongeye kurasana nijoro kugeza mu masaha yo mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu nk’uko BBC ibitangaza. Abakozi babiri b’abanyamahanga bakora […]
Mumenye neza ubukire bwanjye mbere yo kunshyira ku rutonde rwanyu rw’ubugoryi- Diamond kuri Forbes
Umuhanzi Diamond Platnumz yiyamye Forbes yamushyize ku mwanya wa 28 mu bahanzi bakize muri Afurika, avuga ko urwo rutonde rwayo ari ” urw’ubugoryi”. Ni ibintu asanga byarakozwe hashingiwe ku makuru make bamufiteho. Kuri Instagram Ati :” Ubutaha muzashakishe neza muri Google kuri njye mumenye ubukire bwanjye mbere yo kunshyira kuri lisiti yanyu y’ubugoryi y’abahanzi bakize […]