Akon yavuye muri Uganda igitaraganya

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi Aliaune Damala Badara Akon yavuye muri Uganda byihuse, asiga umugore we, Rozina Negusei muri icyo gihugu nyuma yo kumenya ko umwe mu bahungu be yanduye Coronavirus.

Akon wari wahageze ubwo Museveni yarahiraga ndetse ari no gukora inama ku bijyanye no gushora imari, yahisemo kuba asubiye muri Amerika adasoje icyamuzanye kubera umuhungu we.

Amakuru ari mu binyanyamakuru bimwe byandika imyidagaduro muri Uganda avuga ko byizewe ko Rosine yasigaye muri Uganda ndetse kuwa Kane yari mu Karere ka Gulu aho yarikumwe n’itsinda rya Operation Wealth Creation (OWC) riyobowe na Sylivia Owori. Akon aho ntiyari ahari.

Biteganyijwe ko Akon azashora imari mu nzego zitandukanye muri Uganda harimo kubaka umujyi uzitwa Akon.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *