Musanze: Umugabo yaguwe gitumo yashyize akaguru hagati y’amaguru y’umukobwa w’imyaka 16 yaryamishije imbere ya W.C

Umugabo kugeza ubu wamenyekanye ku mazina ya Damaseni yaguwe gitumo mu Mudugudu wa Rukereza, Akagari ka Kigombe, Umurenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze, yashyize akaguru ke hagati y’amaguru y’umukobwa w’imyaka 16 witwa Immaculee (Makurata) yamuryamishije imbere ya W.C bikekwa ko yashakaga kumusambanya. BWIZA ubwo yageraga ahabereye ibi, yavuganye n’umwe mu bagore bageze mbere aho […]

Ishimwe Anicet yafashije APR FC kubabaza Rayon Sports

Ikipe ya APR FC ibifashijwemo na Ishimwe Anicet, yatsinze Rayon Sports igitego 1-0 kiyifasha gukomeza gukubana na AS Kigali. Hari mu mukino w’umunsi wa gatanu wa shampiyona y’amakipe ahatanira igikombe Rayon Sports yari yakiriyemo APR FC kuri Stade ya Bugesera. Igice cya mbere cy’uyu mukino wari utegerejwe n’imbaga y’Abanyarwanda cyarangiye amakipe yombi anganya 0-0. Ni […]

Sankara yasabiwe igifungo cy’imyaka 25 kubera ko yafashije ubutabera

Ubushinjacyaha kuri uyu wa 16 Kamena 2021 bwasababiye Nsabimana Callixte wamenyekanye nka Major Sankara igihano cy’igifungo cy’imyaka 25, bushimangira ko bwamworohereje kubera ko yafashije ubutabera. Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko rukuru, urugereko rwihariye ruburanisha ibyaha by’iterabwoba n’ibyambukiranya imipaka ko hashingiwe ku byaha bushinja Sankara, yari akwiye igihano cy’igifungo cya burundu. Gusa ngo kubera ko kuva ku nshuro […]

Uganda ivuga ko u Rwanda rwirukanye abandi baturage bayo

Kimwe mu binyamakuru byo muri Uganda biri hafi ya Leta, Softpower, kivuga ko u Rwanda rwirukanye abandi baturage bayo babiri; Byamukama Alex, wavutse kuwa 20 Gicurasi 1994 na Himbisa Dancan wavutse kuwa 31 Nyakanga 1995 bombi batuye mu Karere ka Kabale. Urwandiko rwo kuwa 10 Kamena 2021, rw’ urwego rw’igihugu rw’umutekano mu Rwanda (NISS), Softpower […]

U Burundi bwakuyeho ibihano bwari bwarafatiye BBC

Urwego rw’u Burundi rushinzwe kugenzura imikorere y’ibitangazamakuru, CNC (Conseil National de la Communication), kuri uyu wa 16 Kamena 2021 rwakuyeho ibihano rwari rwarafatiye BBC. CNC yari yarafatiye BBC ibi bihano muri Gicurasi 2018, ibigumishaho muri Werurwe 2019, iyishinja gutangaza amakuru y’ibinyoma ku Burundi, n’ubwo ubuyobozi bw’iki gitangazamakuru bwo bwatangaje ko ari uburyo bwo kuniga ubwisanzure […]

Cristiano Ronaldo yahombeje Coca-Cola $ miliyari 4 mu gihe kitageze ku munota

Umunya-Portugal Cristiano Ronaldo yahombeje uruganda rwa Coca-Cola angana na $ miliyari enye mu gihe cy’amasegonda 10, nyuma yo gukura amacupa abiri ya Coca mu myanya yayo ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru. Ni Cristiano uzwiho kuvuganira rubanda kugira ngo bagire ubuzima bwiza, ariko nanone ntabe umufana wa kiriya kinyobwa kidasembuye. Ku wa Mbere w’iki cyumweru ubwo […]

MTN ivuga ko gukoresha simu kadi ebyiri bituma hari abavuga ko itakigira ‘amarezo’

Ikigo cy’itumaho cya MTN gisobanura ko kuba hari abakoresha imirongo (sim cards) ebyiri biri mu bituma hari abakiriya bavuga ko kitakigira ihuzanzira (amarezo) nko mu bihe byashize. Muri iki gihe usanga abakiriya b’iki kigo binubira serivisi zacyo zirimo izijyanye no guhamagara cyangwa se interineti, bavuga ko zigenda gake cyangwa se ntizinakore, by’umwihariko mu bice by’icyaro. […]

Insoresore z’umukinnyi wigeze kuzengereza Amavubi zakubise Burna Boy arazindara

Insoresore (abapampe) za Obafemi Martins wigeze kugora Amavubi ubwo yahuraga na Super Eagles, zakubise umuhanzi Burna Boy inshyi mu maso kugeza abaye nk’utaye ubwenge ubwo aba bombi bari bahuriye muri Club yitwa Victoria iri mu Mujyi wa Lagos muri Nigeria. Burna Boy yakubiswe (beaten to stupor) ubwo yari mu birori byo kwishimira kuba aherutse kwegukana […]

Akarere ka Rubavu kashyizwe muri ‘Guma mu karere’

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu, yatangaje ko yashyize muri gahunda ya ‘Guma mu Karere’ akarere ka Rubavu nyuma y’ubwandu bwa Covid-19 bukomeje kukiyongeramo. Itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianey, rivuga ko “Guhera ku wa Kane Tariki ya 17 Kamena akarere ka Rubavu gashyizwe muri Guma mu karere, kugira ngo inzego zibishinzwe zifatanyije […]

Kenya yohereje ingabo zidasanzwe mu burasirazuba bwa RDC (Amafoto)

kdf2-2.jpg

Ingabo za Kenya zigize umutwe wa QRF (Quick Reaction Force) kuri uyu wa 15 Kamena 2021 zamaze koherezwa mu butumwa bwo kugarura amahoro n’umutekano mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) ziyobowe na Lieutenant-Colonel Abdul Galgalo. Nk’uko igisirikare cya Kenya (KDF) cyabitangaje, mbere y’uko zifata urugendo zerekeza muri RDC, zasuwe n’Umugaba Mukuru, Gen. […]

Kaminuza y’ u Rwanda ntizi imitungo yayo

Minisitiri w’Uburezi, Dr Valentine Uwamariya, avuga ko Kaminuza y’ u Rwanda (UR) itazi imitungo yayo gusa ngo iki kibazo kigiye gukemuka. Ibi Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya yabibwiye inteko rusange y’umutwe w’abadepite kuri uyu wa kabiri, ubwo yatangaga ibisobanuro mu magambo ku bibazo by’imicungire mibi y’imari n’umutungo muri Kaminuza y’u Rwanda. Yavuze ko muri Kanama 2021, […]

Haravugwa umwiryane mu muryango wa wamugore wabyariye rimwe abana 10

Umuryango wa Tebogo Tsotetsi na Gosiame Sithole bo Afurika y’Epfo uherutse kwibaruka abana 10, uravugwamo umwiryane ushingiye ku kuba umugabo ataraca iryera abana bivugwa ko yabyaye. Ni amakuru yamenyekanye ejo ku wa kabiri mu itangazo uriya muryango wasohoye, mu gihe ibya bariya bana bamenyekanye nka “Thembisa 10” bikomeje kuba urujijo. Muri iri tangazo umuryango wa […]

Burundi: Barasaba ko umupaka ubahuza n’u Rwanda ufungurwa

Bamwe mu batuye mu Ntara ya Cibitoke iherereye mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’u Burundi, barasaba ko umupaka wa Ruhwa ubahuza n’u Rwanda wafungurwa kugira ngo ibikorwa by’ubuhahirane bisubukurwe. Abaganiriye na Radiyo na Televiziyo Isanganiro dukesha iyi nkuru, batangaje ko ifungwa ry’uyu mupaka ryabateye ubukene kuko ryahagaritse bikorwa bitandukanye byababeshagaho birimo ubucuruzi bwambukiranya umupaka. Bavuga ko usibye […]

Bakoze igikorwa cy’intambara, ntituzakomeza guceceka_Uganda ku ifatwa ry’umusirikare wayo

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Uganda, Ambasaderi Patrick Mugoya yavuze ko ingabo z’u Rwanda zakoze igikorwa cy’intambara ubwo zafataga umusirikare wabo, kandi ngo ntabwo igihugu cye kizakomeza guceceka. Ambasaderi Mugoya yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa Radiyo Ijwi rya Amerika wamubazaga ibyo kuba Minisiteri akoreramo yaroherereje u Rwanda inyandiko yamagana (protest note) icyo […]

Butera Knowless: Kwambura cyangwa gushaka ‘hit’ mbere yo kumurika album

Kuwa 15 Kamena mu bitamenyerewe, humvikanye amakuru ko Umuririmbyikazi Ingabire Butera Jeanne d’Arc uzwi mu muzik nka Butera Knowless, yarezwe mu rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kwambura angana na miliyoni 1.3 Frw ikimina yabagamo. Ikimina Knowless yabagamo mbere y’uko gisenyuka cyitwa ‘Happy Family’, akaba yari agisangiye n’abandi bantu babarirwa mu 150. RIB nayo yemeje ko yakiriye […]

Kera kabaye, Perezida Tshisekedi yasuye abaturage ba Beni

Nyuma y’igihe kirekire abisabwa, Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), Félix Tshisekedi yasuye abatuye mu mujyi wa Beni mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru kuri uyu wa 15 Kamena 2021. Ibitangazamakuru byo muri RDC bivuga ko gahunda y’uruzinduko rwa Perezida Tshisekedi muri Beni, ari ukugenzura uko ingabo z’igihugu ziri kugarura amahoro n’umutekano kuva yashyira […]