Urutonde rw’imijyi 10 abantu batuyemo nta siteresi mu 2021
Kompanyi yo mu Budage yitwa Vaay yashyize hanze urutonde rwerekana uko imijyi 100 ihagaze ku gutera siteresi (imihangayiko) ku bantu bayituyemo muri uyu mwaka wa 2021. Ni urutonde rwakozwe hagenzurwa imijyi 500 yo ku isi gusa imwe Vaay ikavuga ko bayiretse kuko nta makuru yizewe muyo bashakaga bayibonyeho. Mu gukora uru rutonde, hagendewe ku birimo: […]
Euro: U Budage bwanyagiye Portugal ya Cristiano Ronaldo yitsinze ibitego 2
Ikipe y’igihugu y’u Budage, Die Mannschaft, yegukanye amanota atatu ya mbere mu irushanwa ry’igikombe cy’u Burayi (Euro 2020), nyuma yo kunyagira Portugal ibitego 4-2. Hari mu mukino wa kabiri wo mu tsinda F amakipe yombi yari yahuriyemo kuri Stade ya Allianz Arena mu Budage. Igice cya mbere cy’uyu mukino cyarangiye Abadage bari imbere n’ibitego 2-1, […]
Uganda: Ikiboko cyongeye kuvuga, amata aramenwa
Umunsi wa mbere w’igihe cy’iminsi 42 Perezida Yoweri Kaguta Museveni yashyize abanya-Uganda muri Guma mu Rugo nk’uburyo bwo kubarinda icyorezo cya COVID-19, waranzwe n’ikiboko mu mijyi imwe n’imwe ya kiriya gihugu. Ku mugoroba w’ejo ku wa Gatanu ni bwo Museveni yashyize Uganda muri Guma mu Rugo yaherukagamo mu mezi atandatu ashize, mu rwego rwo kwirinda […]
APR FC yahaye umubatizo Marines FC, yambura AS Kigali intebe y’icyubahiro
Ikipe ya APR FC yambuye AS Kigali umwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona y’amakipe ahatanira igikombe cya shampiyona, nyuma yo kunyagira Marines FC ibitego 6-0. APR FC yari yakiriye Marines FC ifatwa nka murumuna wayo, mu mukino ubanziriza uw’umunsi wa nyuma wabereye kuri Stade ya Huye. Ni umukino iyi kipe y’umutoza Mohammed Adil Erradi […]
Umwuzukuru w’uwahoze ari Perezida wa Kenya, Arap Moi, yajyanwe mu rukiko
Kuri wa Gatanu ushize, umwuzukuru w’uwahoze ari Perezida wa Kenya, Daniel Arap Moi yananiwe kwitabira gukoresha ikizamini cya ADN cyari kigamije kumenya niba ari we se w’abana babiri yitakana. Kubera iyo mpamvu, Collins Kibet Moi ashobora gushinjwa icyaha cyo gusuzugura icyemezo by’urukiko, nyuma y’uko uwahoze ari umukunzi we, Gladys Jeruto, amukangishije kumushora mu rubanza. Mu […]
Gufasha umuryango wa Nkurunziza byateje impagarara i Mwaro
Hari ukutavuga rumwe ku ngingo yo gutanga amafaranga agenewe gufasha umuryango w’uwahoze ayobye u Burundi, Pierre Nkurunziza mu Ntara ya Mwaro cyane mu barimu. Iki kibazo cyiganje mu mashuri yose yo mu makomine ya Kayokwe, Bisoro na Ndava havugwa urupapuro rwo kuzuzaho umusanzu wa buri mwarimu ariko bamwe bakaba batabikozwa. UBM News itangaza ko Umunyamabanga […]
Umumotari wari utwaye nyina w’uruhinja rwagaragaye runagana kuri moto yatawe muri yombi
Polisi y’Igihugu ikorera mu karere ka Huye ho mu ntara y’Amajyepfo, yataye muri yombi umumotari wagaragaye atwaye umubyeyi w’uruhinja rwagaragaye runagana kuri moto, mu gihe uyu mugore na we agishakishwa. Ifoto y’uruhinja rwagaragaye runagana kuri moto yatangiye gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga ku wa Kane w’iki cyumweru, izamura imbamutima z’abazikoresha. Ni ifoto BWIZA yamenye ko yafatiwe […]
Iran: Perezida mushya ari ku rutonde rw’abafatiwe ibihano na USA
Ebrahim Raisi wahoze ari umucamanza niwe watsinze amatora ya perezida muri Iran mucyiciro cya mbere aho yakubise inshuro mu buryo bugaragara abandi bakandida batatu bahataniraga kuyobora iki gihugu. Ibyavuye mu matora bya nyuma birajya ahagaragara mu masaha ari imbere kuri uyu wa Gatandatu, ariko bigaragara ko Raisi yabonye amajwi arenga 50%. Bwana Raisi ni umucamanza […]
RIB yinjiye mu bya ya mapingu yatoraguwe kwa Niyonsenga Dieudonné
Umunyamakuru Niyonsenga Dieudonné wiyita Hassan Cyuma, aravuga ko Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Ubugenzacyaha rwamaze kwinjira ku kibazo cy’amapingu yasanzwe iwe mu rugo. Ku wa Kane tariki ya 17 Kamena ni bwo Niyonsenga yanditse ku rubuga rwe rwa Twitter avuga ko urugo rwe rwatewe n’abantu bataramenyekana bari bitwaje amapingu, akavuga ko bisa n’aho bamushakaga ku ngufu. Umukozi […]
Abakabakaba 600 barangije muri Kaminuza ya KIM bakomeje kubaho mu gihirahiro
Abanyeshuri 599 bize muri Kaminuza ya KIM, barasaba gukurwa mu gihirahiro kuko ngo basoje amasomo muri 2019 ariko bakaba batarabona impamyabumenyi zabo. Bamwe mu banyeshuri bize muri Kaminuza ya KIM bamaze imyaka ibiri basoje amasomo yabo bakomeje gusaba gukurwa mu gihirahiro kuko kuva icyo gihe bategereje impamyambuenyi zabo amaso akaba yaraheze mu kirere. Ni abanyeshuri […]
Loni: Antonio Guterres yatorewe manda ya kabiri
Kuri uyu wa Gatanu, Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye yatoreye Antonio Guterres manda ya kabiri yo kuba Umunyamabanga Mukuru, imuha indi myaka itanu ku buyobozi bw’umuryango uhuriyemo ibihugu 193 mu gihe Isi yugarijwe n’ibibazo bitandukanye ibi bihugu bitavugaho rumwe nk’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere zikomeje kwiyongera , n’icyorezo cya Covid-19 kikidegembya mu Isi. Abambasaderi mu cyumba cy’inteko bakomye […]
Mu mwaka Perezida Ndayishimiye amaze ku butegetsi abantu 554 bamaze kwicwa – LIGUE ITEKA
Mu gihe cy’umwaka umwe Perezida Evariste Ndayishimiye amaze ayobora igihugu cy’u Burundi, Umuryango LIGUE ITEKA, uharanira uburenganzira bwa muntu muri iki gihugu uravuga ko abantu bagera kuri 554 bamaze kwicwa, 118 muri bo bakaba ari abagore. Uyu muryango uvuga ko uyu mwaka Perezida Ndayishimiye amaze ku butegetsi wabaye umwaka w’akaga kandi ubivuga ushingiye kuri iyo […]
Ibyabaye hagati y’umupolisi n’umumotari mu Rwampala byakangaranyije abaturage
Umwe mu baturage batashatse gutangazwa amazina atangaza ko kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Kamena mu ijoro, mu Mudugudu wa Bwiza, Akagari ka Rwampala mu Murenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro, umupolisi yakurikiranye umumotari wari uvuye mu Kanogo anyuze muri sanzinike, undi agana mu ngo z’abaturage, ingingo yatumye bamwe bavuga ko byari biteye ubwoba. […]
Palestina yanze inkingo za Covid-19 yari yahawe na Israel
Ubuyobozi bwa Palesitina bwahagaritse amasezerano bwari bwagiranye na Israel yagombaga kuyiha nibura miliyoni imwe y’inkingo za Covid-19. Ubuyobozi bwavuze ko inkingo za Pfizer Israel yabahaye zegereje cyane igihe cyo kurenza igihe. Israel yari yavuze ko idakeneye izo nkingo kuko zendaga kurangiza igihe kubw’ibyo zikaba zagombaga gukoreshwa mu kwihutisha gahunda yo gukingira ya Palesitine. Palestina nayo […]
Uganda: Covid-19 yishe 42 mu munsi umwe, Museveni ashyiraho andi mabwiriza aremereye
Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda yashyizeho amabwiriza mashya yo kwirinda icyorezo cya COVID-19 muri kiriya gihugu, nyuma y’ubwiyongere bukomeye bw’abandura n’abahitanwa na kiriya cyorezo. Ni nyuma y’uko mu gihe cy’ukwezi kumwe gushize Uganda yapfushije abantu 234, barimo 42 babonetse ku munsi w’ejo. Ingamba nshya Museveni yashyizeho zirimo gahunda ya Guma mu Rugo Uganda yaherukagamo […]
Alieu Kosiah wayogoje Liberia yakatiwe gufungwa imyaka 20
Urukiko rwo mu Busuwisi rwahamije ibyaha byo mu ntambara Alieu Kosiah, aba Umunya-Liberia wa mbere uhamijwe ibyaha byo mu ntambara yabaye muri Liberia. Yakatiwe igifungo cy’imyaka 20 nyuma yo guhamwa n’ibyaha birimo ubwicanyi no gufata abagore ku ngufu. Abantu barenga gato 250,000 biciwe mu ntambara ebyiri zo muri Liberia hagati y’umwaka wa 1989 n’uwa 2003, […]
Abadipolomate b’ u Rwanda birukanwe muri Afurika y’Epfo
Afurika y’Epfo yirukanye abadiplomate b’abanyamahanga barenga 200 barimo ab’u Rwanda bataramenyekana umubare n’amazina, ibaryoza kugura inzoga nta misoro batswe, nyuma bo bakazigurisha ku mafaranga y’umurengera, ibintu iki gihugu kivuga ko byagihombeje miliyoni z’amadolari z’imisoro buri kwezi. Ikinyamakuru cyo muri Afurika y’Epfo, Sunday Independent, dukesha iyi nkuru gitangaza ko abirukanywe bakomoka mu bihugu birimo: u Burundi, […]