Perezida Ndayishimiye yageze i Kinshasa

Perezida wa Repubulika yâu Burundi, Evariste Ndayishimiye kuri uyu wa 12 Nyakanga 2021 yasesekaye mu murwa mukuru wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), Kinshasa. Ku kibuga cyâindege mpuzamahanga cya Kinshasa, Perezida Ndayishimiye yakiriwe na Minisitiri wâIntebe wa RDC, Sama Lukonde. Biteganyijwe ko Perezida Ndayishimiye yakirwa na Perezida wa RDC, FĂ©lix Tshisekedi mu biro bye, […]
Ubucamanza bwanenze abashatse gukubita umucamanza nâumwanditsi wâurukiko

Urwego rwâUbucamanza kuri uyu wa 12 Nyakanga 2021 rwasohoye itangazo rinenga abaturage bo mu Karere ka Rusizi bari bagiye gukubitira umucamanza nâumwanditsi wâurukiko mu rukiko rwâibanze rwa Kamembe. Uru rugomo rwabaye tariki ya 9 Nyakanga ubwo aba bagore bari bimina bitemewe bikoresha ihererakanya ryâamafaranga rizwi nka âpyramidâ batari banyuzwe nâumwanzuro wâurukiko wo kurekura by’agateganyo umwe […]
Mu mwambaro wa Visit Rwanda, Ramos yakiranwe ubwuzu n’abakinnyi ba PSG (Amafoto)

Myugariro Sergio Ramos, yamaze kwakirwa na bagenzi be mu myitozo y’ikipe ye nshya ya Paris Saint-Germain. Mu cyumweru gishize ni bwo uyu munya-Espagne wahoze ari Kapiteni wa Real Madrid yasinye amasezerano y’imyaka ibiri yo gukinira PSG, nyuma y’imyaka 16 ari umukinnyi wa Madrid. Amafoto PSG yashyize ku mbuga nkoranyambaga yerekana Ramos yakirwa na bagenzi be, […]
Hafashwe umugabo ukekwaho kurunguruka, agafotora abagore bari koga
Polisi mu Karere ka Iganga muri Uganda, bafashe umugabo ukekwaho kwinjira mu ngo z’abaturage, arunguruka abagore bari kwiyuhagira. Uyu utuye mu cyaro cya Nkatu nk’uko abaturage babwiye Daily Monitor, yafotoraga ayo mafoto mu rwego rwo kugira ngo azamure ubushake bwo gutera akabariro. Ayo mafoto yayifashishaga mu kongera ubushake agirira umugore we mu buriri. Muzamiru Ndoga, […]
Burundi: Abayobozi basenye inzu z’abaturage bategetswe kuzisubiza uko zari zimeze
Minisitiri wâUmutekano wâImbere mu Burundi, Gervais Ndirakobuca yategetse abayobozi bo mu nzego zâibanze bihaye ububasha bwo gusenyera abaturage mu gace ka Mugoboka mu Ntara ya Bujumbura, kongera kuzubaka bikaba birangiye mu byumweru bibiri. Minisitiri Ndirakobuca yafashe iki cyemezo ubwo yari yasuye aka gace kuri uyu wa 12 Nyakanga 2021, nyuma yo gutabazwa nâabaturage bavuze ko […]
Rukera w’imyaka 99 yaciwe umutwe, amaguru n’amaboko n’abana be barabitwara
Polisi ya Tanzania mu Ntara ya Kagera yataye muri yombi abavandimwe batatu bakurikiranweho kwica nyina witwa Flazia Rukera w’imyaka 99 bamuziza ko yaba ari umurozi. Aba basanzwe batuye mu Cyaro cya Mkombozi, mu Karere ka Kyerwa muri Kagera, uwo bishe ari nyina ubabyara. Bamuciye umutwe, amaguru n’amaboko, barangije barabitwara. Umuyobozi wa Polisi muri Kagera, RPC […]
RDC: Tshisekedi na Fayulu badacana uwaka bifatanyije mu kababaro
Perezida FĂ©lix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yifatanyije na Martin Fayulu batavuga rumwe mu kunamira Karidinali Laurent Monsengwo Pasinya witabye Imana. Karidinali Monsengwo wahoze ari umushumba wa Diyosezi ya Kinshasa yitabye Imana ejo ku cyumweru aguye mu Bufaransa, aho yari amaze iminsi arwariye. Inkuru y’urupfu rwe yatangajwe na Karidinali Fridolin Ambongo Besungu […]
Mike Karangwa yavuze ko ikibazo cye na M.Irene kiri mu butabera
Umunyamakuru Mike Karangwa yashyize hanze ukuri kwe ku kibazo cye na mugenzi we Murindahabi Irene wamushinje kuba mu mugambi wo gushaka kumutandukanya nâitsinda ryâabahanzi, Vestine & Dorcas, binyuze ku babyeyi babo. Byose yabitangarije mu kiganiro yagiriye kuri shene ya YouTube ye ku mugoroba wo kuri uyu wa 11 Nyakanga 2021, cyitabiriwe kandi na Nzizera Aimable […]
RDF yasubije abibaza uzishyura ikiguzi cy’ibyo ingabo zoherejwe muri Mozambique zizakenera
Umuvigizi wa RDF, Col Ronald Rwivanga, yamaze impungenge abibaza ugomba kwishyura ikiguzi cy’ibyo ingabo zoherejwe muri Mozambique zizakenera, ashimangira ko ari ngombwa ko ikibazo cyâiterabwoba kiri muri Mozambique gifatiranwa hakiri kare kuko ikiguzi cyâumutekano mucye ari cyo kinini kurusha icyâintambara yo kuwuhosha. Kuva ku wa Gatanu w’icyumweru gishize kugeza ku Cyumweru u Rwanda rwohereje muri […]
Wagira ngo Kayumba yafashe bugwate Afurika y’Epfo- Depite Ruku Rwabyoma
Umudepite mu nteko y’u Rwanda, John Ruku-Rwabyoma, avuga ko Kayumba Faustin Nyamwasa yafatwa nk’ipfundo ryatumye igihugu cye kibana nabi na Afurika y’Epfo mu byo we yagereranyije n’aho harimo gufata bugwate. Iyi ntumwa ya rubanda yatangarije The Eastafrican ko Kayumba wabaye umugaba mukuru w’ingabo mu Rwanda, ari we pfundo ry’ibibazo byagiye bituma habaho kurebana nabi hagati […]
U Burundi bwakuye urujijo ku ifoto yavugishije benshi

Kuva kuri uyu wa 11 Nyakanga 2021, ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye ifoto yâabantu batatu bagaragara nkâabana batoya, bambaye impuzankano (uniforme) yâigipolisi cyâu Burundi. Abenshi bibajije niba aba ari abapolisi bâu Burundi, bamwe bavuga ko bitashoboka kuko ngo âari abana batoyaâ. Hari abavuze ko bashobora bibye iyi mpuzankano ababyeyi babo cyangwa abo mu miryango, bashaka kwifotoza […]
Mugisha Gilbert mu bakinnyi 6 bashya berekanwe na APR FC (Amafoto)
Ikipe ya APR FC kuri uyu wa Mbere, yerekanye abakinnyi batandatu bashya yasinyishije bazayifasha mu mwaka utaha w’imikino. Ni nyuma yo gutakaza abakinnyi batandukanye barimo Kapiteni wayo Manzi Thierry, Byiringiro Lague na Danny Usengimana, mu gihe nanone hari amakuru y’uko abarimo Mutsinzi Ange, Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel na Nsanzimfura Keddy na bo bashobora gusohoka muri […]
Afurika yâEpfo: Minisitiri wâIngabo avuga ko ari ikibazo kuba ingabo zâu Rwanda zatanze iza SADC muri Mozambique
Minisitiri wâIngabo wa Afurika yâEpfo, Nosiviwe Mapisa-Nqakula ko ari ikibazo kuba ingabo zâu Rwanda zageze muri Mozambique mbere yâizâumuryango wâibihugu biri mu majyepfo ya Afurika, SADC. Minisitiri Mapisa-Nqakula yabitangarije mu kiganiro yagiriye kuri SABC News tariki ya 10 Nyakanga 2021, hashize amasaha make u Rwanda rutangiye kohereza abasirikare nâabapolisi mu butumwa bwâamahoro mu ntara ya […]
Inkuba yishe 11 bari bahugiye mu kwifata ‘selfie’ mu Buhinde
Inkuba yakubise yica abantu 11 abandi benshi barakomeraka ku cyumweru mu mujyi wa Jaipur mu majyaruguru y’Ubuhinde. Abo yakubise barimo bafata ‘selfie’ mu mvura bari ku gasongero k’umunara mu nzu y’umutamenwa yubatswe mu kinyejana cya 12, ikaba ahantu hakurura abakerarugendo benshi. Abagera kuri 27 bari ku munara w’iyi nzu ubwo byabaga bamwe muri bo bivugwa […]
Simba SC ya Kagere yegukanye igikombe cya Shampiyona ku nshuro ya kane yikurikiranya
Ikipe ya Simba Sports Club yo mu gihugu cya Tanzania, yegukanye igikombe cya Shampiyona ya kiriya gihugu ku nshuro ya kane yikurikiranya nyuma yo gutsinda Coastal Union ibitego 2-0. Ibitego bya Kapiteni John Rafael Bocco na Chrispain Mugalu byari bihagije ngo Simba y’Umunyarwanda Medie Kagere yegukane igikombe cya Shampiyona ya Tanzania cya 22 mu mateka […]
RDF muri Mozambique, Gen. Nyakarundi i Bujumbura, FDLR barambika intwaroâŠmu nkuru zâicyumweru

Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 5 Nyakanga 2021 cyaranzwe nâinkuru zitandukanye, izâingenzi ziganjemo izivuga ku mutekano, ubuzima, politiki nâimiyoborere. Muri zo harimo: Ingabo zâu Rwanda muri Mozambique Leta yâu Rwanda tariki ya 9 Nyakanga 2021 yatangiye kohereza ingabo mu butumwa bwâamahoro mu ntara ya Cabo Delgado yo muri Mozambique imaze imyaka 3 yibasirwa nâibikorwa byâiterabwoba […]
Euro: U Butaliyani bwashenguye imitima y’amamiliyoni y’Abongereza
Ikipe y’igihugu y’u Butaliyani, Azzuri, yegukanye Igikombe cy’u Burayi (Euro 2020) nyuma yo gutsinda ku mukino wa nyuma u Bwongereza kuri penaliti 3-2. Ni nyuma y’uko iminota 90 y’umukino na 30 y’inyongera yari yarangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1. Myugariro Luke Shaw ni we wafunguriye amazamu Abongereza muri uyu mukino wabereye kuri Stade ya Wembley […]