Mugisha Gilbert mu bakinnyi 6 bashya berekanwe na APR FC (Amafoto)

Sangiza iyi nkuru

Ikipe ya APR FC kuri uyu wa Mbere, yerekanye abakinnyi batandatu bashya yasinyishije bazayifasha mu mwaka utaha w’imikino.

Ni nyuma yo gutakaza abakinnyi batandukanye barimo Kapiteni wayo Manzi Thierry, Byiringiro Lague na Danny Usengimana, mu gihe nanone hari amakuru y’uko abarimo Mutsinzi Ange, Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel na Nsanzimfura Keddy na bo bashobora gusohoka muri iyi kipe.

Iyi kipe y’ingabo z’igihugu yamaze gusezerera abarimo umunyezamu Rwabugiri Umar cyo kimwe na Mushimiyimana Mohammed ukina hagati mu kibuga.

Abakinnyi APR FC yerekanye barimo Mugisha Gilbert wakiniraga ikipe ya Rayon Sports, Nsabimana Aimable wakiniraga Police FC, Mugisha Bonheur wakiniraga Mukura VS nk’intizanyo ya Heroes cyo kimwe na Nsengiyumva Ir’shad wakiniraga Marines FC.

Iyi kipe kandi yerekanye Kwitonda Allain’Bacca’wakiniraga Bugesera FC na Karera Hassan wari intizanyo ya Kiyovu Sports muri AS Kigali.

img_20210712_091359.jpg

img_20210712_091402.jpg

img_20210712_091405.jpg

img_20210712_091408.jpg

img_20210712_091420.jpg

img_20210712_091423.jpg


Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *