Mu bayobozi bakuru ba ADF harimo abava mu Rwanda-Uwafashwe

latest02-pix-data.jpg

Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) bitangaza ko bamwe mu bayobozi bakuru b’inyeshyamba za ADF zisigaye zigendera ku mahame ya kiyisilamu, harimo n’abava mu Rwanda. Mu nkuru ya AFP, yavuganye n’abantu babiri; Arafat na Moshoud, amazina yabo yarahinduwe. Berekanwe n’igisirikare cya Congo (FARDC) kivuga ko cyabafatiye i Beni akaba ari naho bafungiwe na polisi. Aba babiri ni […]

Perezida Samia Suluhu wa Tanzania ategerejwe i Burundi

Perezida wa Tanzania, Madamu Samia Suluhu Hassan, ategerejwe mu gihugu cy’u Burundi aho agomba kugiririra uruzinduko rw’akazi kuri uyu wa Gatanu. Perezidansi ya Tanzania yatangaje ko Samia azasura u Burundi ku butumire bwa mugenzi we wa kiriya gihugu, Evariste Ndayishimiye. Byitezwe ko Perezida Samia azagirana ibiganiro na mugenzi we Evariste Ndayishimiye, mbere y’uko Tanzania n’u […]

Haruna Niyonzima yasezeweho na Yanga Africans mu cyubahiro (Amafoto)

img_20210715_175120.jpg

Kapiteni w’ikipe y’igihugu ‘Amavubi’, Haruna Niyonzima, yakinnye umukino wa nyuma mu kipe ya Young Africans yo mu gihugu cya Tanzania, asezerwaho mu cyubahiro n’iyi kipe. Hari mu mukino wa Shampiyona ya Tanzania iyi kipe ikunzwe kurusha izindi muri Tanzania yatsinzemo Ihefu ibitego 2-0. Ni ibitego byombi byinjiye mu gice cya mbere cy’umukino bitsinzwe na Feisal […]

Igisubizo cya Gatabazi ku kizakorwa igihe Guma mu Rugo yashyizweho ntacyo izaba yatanze

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi avuga ko ubwiyongere nibukomeza kwiyongera Guma mu Rugo izongerwa, gusa ngo iki cyemezo kizagendera ku mibare izaba ihari nyuma y’iminsi 10 yatanzwe. Mu kiganiro na RBA, Minisitiri Gatabazi avuga ko kugira ngo hatabaho indi Guma mu Rugo bizagenwa n’imyitwarire y’abaturage. Ati ” Guma mu Rugo ishyirwaho ari uko […]

Hari abanyabyaha bajya kwihisha mu Rwanda_Perezida Ndayishimiye

Perezida wa Repubulika y’u Burundi kuri uyu wa Gatatu yatangaje ko hari abanyabyaha bajya kwihisha mu Rwanda, bikavugwa ko baburiwe irengero. Ni igisubizo yatanze ubwo yabazwaga n’abanyamakuru ba Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI na France 24, iby’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Burundi bivugwa ko baburiwe irengero, cyane cyane abayoboke b’ishyaka CNL. Perezida Ndayishimiye yavuze ko icyo azi […]

Fille Mutoni muri gym ngo asubirane na MC Kats

Umuhanzikazi w’Umunyarwanda ukorera umuziki muri Uganda, Fille Mutoni aragaruka ku nkuru zavuzwe ko ysubiye mu nzu y’imyitozo (gym), kugira ngo asubirane n’uwari umukunzi we, Edwin Katamba uzwi nka MC Kats. Hari amakuru ko Fille ashaka gusubirana na Katamba gusa ngo akaba yabanje kujya muri gym ngo yiyiteho, nihagira ikibazo kivuka, azirwaneho. Katamba aravugwaho kuba mu […]

Bukuru Christophe yirukanwe burundu na APR FC

Ikipe ya APR FC yatangaje ko Bukuru Christophe atakiri umukinnyi wayo, nyuma yo gusoza amasezerano ye bikarangira iriya kipe imusezereye burundu. Ni nyuma y’imyitwarire mibi yakunze kuranga uyu musore usanzwe ukina hagati mu kibuga. Ku wa 16 Gicurasi 2021 APR FC yari yirukanye Bukuru mu mwiherero kubera imyifatire mibi itarahise itangazwa icyo gihe. APR FC […]

RED Tabara yahakanye ibyo kwifatanya n’imitwe irimo Gumino na Twirwaneho

Umutwe witwaje intwaro wa RED-Tabara urwanya Leta y’u Burundi wahakanye ibyo kwifatanya n’imitwe yitwaje intwaro ikorera mu misozi ya Minembwe, Teritwari ya Fizi muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC). Ni nyuma y’itangazo Umuvugizi w’Ingabo za RDC, Gen. Maj. LĂ©on-Richard Kasonga yashyize hanze tariki ya 12 Nyakanga 2021, ryamagana ibitero by’imitwe yitwaje intwaro yihurije mu […]

U Rwanda n’u Burundi turi ababyara_Perezida Ndayishimiye

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yagaragaje ko umubano w’igihugu cye n’u Rwanda uri mu murongo mwiza, ku buryo mu gihe cya vuba ibihugu byombi bishobora kugera kugera ku gisubizo cya nyuma kiganisha ku kubana neza. Ndayishimiye yabitangaje mu kiganiro aheruka kugirana n’umunyamakuru Sonia Rolley wa RFI, nyuma y’uruzinduko aheruka kugirira i Kinshasa muri Repubulika Iharanira […]

Minisitiri Gatabazi yasabye abashyizwe muri Guma mu Rugo kudakora ingendo bajya gushaka imibereho

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney yasabye abashyizwe muri Guma mu Rugo kwirinda gukora ingendo bajya gushaka imibereho kuko Leta yabatekerejeho, yiteguye kubagaburira. Minisitiri Gatabazi yabitangarije mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda nyuma y’itangazo ry’ibyemezo by’inama y’abaminisitiri yateranye kuri uyu wa 14 Nyakanga 2021. Mu byemezo byafashwe harimo Guma mu Rugo ku turere 8 […]

60% by’abandura COVID19 mu Rwanda baba bafite virus nshya ya Delta- Dr Mpunga

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Lt Col Dr. Tharcisse Mpunga avuga ko ibipimo bifatwa bigaragaraza ko 60% baba baranduye ubwoko bushya bwa Coronavirus bwiswe Delta. Mu makuru ya Radiyo Rwanda, muganga Mpunga yavuze ko ” ibipimo bifitwa bigaragaza ko 60% by’abandura COVID19 baba bafite ubwoko bushya bwa Delta.” Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije, yari […]

Uganda iri gukora ‘ibishoboka byose’ ngo imipaka iyihuza n’u Rwanda ifungurwe

Umunyamabanga wa Leta ya Uganda ushinzwe ububanyi n’amahanga, Henry Okello Oryem yatanze icyizere ko imipaka ihuza igihugu cye n’u Rwanda ifungurwa mu gihe cya vuba. Minisitiri Okello yabitangarije mu kiganiro yagiranye na Xinhua News, ku murongo wa telefone, ubwo yabazwaga intambwe ibihugu byombi bimaze gutera mu kugerageza kuzahura umubano umaze imyaka hafi itatu utifashe neza. […]

Ndayishimiye yashinje u Rwanda uruhare mu ishingwa ry’imitwe irwanya u Burundi

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yongeye gutunga u Rwanda agatoki arushinja kugira uruhare mu ishingwa ry’imitwe yitwaje intwaro irwanya ubutegetsi bw’igihugu cye ikorera mu mashyamba ya Congo Kinshasa. Ni mu kiganiro Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi aheruka kugirana n’ibitangazamakuru bya RFI na France 24, nyuma y’uruzinduko rw’iminsi itatu aheruka kugirira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. […]

Afurika y’Epfo ikeneye abasirikare 25,000 bo guhagarika abigaragambiriza ifungwa rya Zuma

Guverinoma ya Afurika y’Epfo yatangaje ko igihugu gikeneye abasirikare 25,000 bo guhagarika abigaragambiriza ifungwa ry’uwabaye Umukuru w’Igihugu, Jacob Zuma. Byatangajwe na Minisitiri w’Ingabo w’iki gihugu, Nosiviwe Mapisa-Nqakula kuri uyu wa 14 Nyakanga 2021, ubwo yari imbere y’abagize Inteko Ishinga Amategeko. Yagize ati: “Nasabye abasirikare 25,000.” Iyi myigaragambyo iri kubera mu ntara ya KwaZulu Natal yatangiye […]

Abanyeshuri basaga 600 ntibitabiriye ibizamini bisoza abanza mu majyaruguru honyine

Nyuma y’umunsi umwe abanyeshuri bo mu mashuri abanza mu Rwanda batangiye ibizamini bya Leta, mu ntara y’amajyaruguru habarurwaga abana basaga 600 batitabiriye ikizamini nk’uko byemezwa n’umuyobozi w’ikigo k’igihugu gishinzwe ibizamini, Bahati Bernard. Uyu muyobozi ntiyatangaje impamvu aba bana batitabiriye ibizamini cyakora yabwiye Ijwi ry’Amerika ko “bacyegeranya imibare yabatitabiriye mu gihugu hose ko imibare rusange n’impamvu […]

Rwamagana: Umugabo yamennye urwagwa kuri gitifu umugore we arafungwa

Umugabo yamennye inzoga ku Munyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyabisindu, Umurenge wa Musha mu Karere ka Rwamagana agahita atoroka, nyuma hafatwa umugore we aba ari we ufungwa. Ku wa 24 Kamena 2021, ni bwo Gitifu Habineza Jean Claude, yamenweho indobo y’urwangwa ari mu kazi. KT itangaza ko nyiri urugo yahise atoroka umugore aba ari we ufatwa […]