Perezida Samia Suluhu wa Tanzania ategerejwe i Burundi

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Tanzania, Madamu Samia Suluhu Hassan, ategerejwe mu gihugu cy’u Burundi aho agomba kugiririra uruzinduko rw’akazi kuri uyu wa Gatanu.

Perezidansi ya Tanzania yatangaje ko Samia azasura u Burundi ku butumire bwa mugenzi we wa kiriya gihugu, Evariste Ndayishimiye.

Byitezwe ko Perezida Samia azagirana ibiganiro na mugenzi we Evariste Ndayishimiye, mbere y’uko Tanzania n’u Burundi bisinyana amasezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye.

U Burundi bugiye kuba igihugu cya gatatu Perezida Samia asuye kuva yagera ku butegetsi muri Mutarama uyu mwaka asimbuye Nyakwigendera Dr John Pombe Magufuli, nyuma yo kugurira uruzinduko i Kampala muri Uganda n’i Nairobi muri Kenya mu minsi yashize.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Perezida Samia Suluhu wa Tanzania ategerejwe i Burundi
    Samia inshuti ya Jakaya kikwete … Gusa kuva kera Tanzania ninshuti magara y’u Burundi.

  2. Perezida Samia Suluhu wa Tanzania ategerejwe i Burundi
    Samia inshuti ya Jakaya kikwete … Gusa kuva kera Tanzania ninshuti magara y’u Burundi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *