RDC: Uwahoze ari umuyobozi muri FDLR yakatiwe imyaka 10 y’igifungo

Urukiko rwa Gisirikare rw’Intara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, rwakatiye igifungo cy’imyaka 10 Maj Lénine Kizima Sabin wahoze ari umuyobozi mu mutwe wa FDLR, nyuma yo guhamwa n’ibyaha byibasiye inyoko muntu. Ni ibyaha uyu mugabo yakoreye mu Burasirazuba bwa Repububulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Maj Lénine Kizima yari akurikiranyweho ibyaha birimo […]

Gusabira Umunyarwanda kwirukanwa mu kazi katamunaniye ni akarengane- Lion Manzi ku kibazo cya Tierra

Umu-MC akaba n’umuhanzi w’imyemerere ya Kirasita, Lionel Manzi, yamaganye abasaba ko Kapiteni w’Amavubi mu bagore mu mukino wa Baskeball, Tierra Monay Henderson, yakwirukanwa kuko yagaragaje ko akunda abo bahuje igitsina. Tierra kuwa 21 Gicurasi 2021 abinyujije kuri instagram, yaterewe ivi, asabwa n’uwitwa Amanda kuzamubera uwo bazabana ibihe byose. Na we yavuze yego. Hari ababyamaganye, bavuga […]

Mozambique: Ingabo z’u Rwanda zatangiye gukozanyaho n’inyeshyamba

Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro mu ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique biravugwa ko kuri uyu wa 20 Nyakanga 2021 zatangiye gukozanyaho n’abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba. Igitangazamakuru Daily Maverick cyo muri Afurika y’Epfo kivuga ko amakuru cyahawe n’abashinzwe umutekano muri Mozambique avuga ko iyi mirwano yarose ubwo ingabo z’u Rwanda zari ku burinzi ziturutse […]

Harmonize yifashishije indirimbo ye nshya asaba imbabazi umuzungukazi bakundanaga

Umuhanzi Rajab Abdul Kahali uri mu bakunzwe mu muziki wa Tanzania nka Harmonize, yifashishije indirimbo ‘Uno’ aheruka gusohora asaba imbabazi Sarah Michelotti, Umutaliyanikazi bahoze bakundana. Sarah na Harmonize bakundanye imyaka ine, mbere yo gushyira iherezo ku rukundo rwabo mu Ugushyingo 2020 bijyanye no kuba uriya mugore yarashinjaga uriya muhanzi kuba umubeshyi ndetse no kumuca inyuma. […]

Burundi: Nditije avuga ko gutanga ingoma ari ugutukisha igihugu

nditije.png

Umuyobozi w’ishyaka UPRONA ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Burundi, Charles Nditije avuga ko Perezida Evariste Ndayishimiye yatukishije igihugu ubwo yahaga ingoma mugenzi we wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan. Perezida Ndayishimiye yatanze iyi mpano tariki ya 17 Nyakanga 2021 ubwo yari yasuwe na Perezida Samia mu ruzinduko bombi basinyiyemo amasezerano atandukanye y’ubufatanye bw’ibihugu byombi. Charles Nditije mu […]

Umucamanza yakubitiwe imbere ya Green Hills

Umucamanza mukuru w’urukiko rwa Buganda Road, Gladys Kamasanyu ku wa Gatandatu yakubiswe n’amabandi atazwi ubwo yari ageze imbere y’ishuri rya Green Hills ubu akaba ari mu bitaro bya International Hospital Kampala (IHK) i Namuwongo. Umuvugizi wa Polisi muri Kampala, Luke Owoyesigire, avuga ko Kamasanyu yakubiswe ahagana saa tanu ubwo yari amaze guparika, amabandi agahita amukubita, […]

Kayonza: Abarimu bafatiriye amanota kubera kudahembwa hatangwa ikindi kizamini

Abarimu bigisha ku ishuri ribanza rya Bright Vision giherereye mu Murenge wa Gahini mu Karere ka Kayonza, kafatiriye amanota n’indangamanota by’abana kubera kudahembwa, Ubuyobozi bw’ikigo buhitamo kongera gukoresha ikizamini kimwe ku nshuro ya kabiri, ibintu NESA ivuga ko bitemewe. Ibi bintu byo gukoresha ikizamini kimwe kabiri byafashwe nko gukopera, Ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi […]

Ishimuta, iyicarubozo, ubwicanyi, bimwe mu bikorwa bya kinyamanswa byavuzwe kuri Winnie Mandela

0eed5d95-winnie-madikizela-mandela-the-anc-needs-a-leadership-overhaul.jpg

Ishimuta, iyicarubozo n’ubwicanyi, bimwe mu bikorwa byagiye bihindanya isura ya nyakwigendera Winnie Mandela, wahoze ari umugore w’intwari ya Afurika, Nyakwigendera Nelson Mandela, nubwo nawe ibikorwa bijya gusa nk’ibi yagiye abikorerwa n’ubutegetsi bw’ivangura yahanganye nabwo igihe kirekire muri Afurika y’Epfo bwari buyobowe na ba nyamucye b’Abazungu. Kenshi rero Winnie Mandela yagiye avugwaho ibyiza gusa cyane cyane […]

Bamporiki abona APR FC ikwiye gukinisha abanyamahanga kugira ngo ihe Abanyarwanda ibyishimo

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Hon. Bamporiki Edouard abona ko ikipe ya APR FC ikwiye gukinisha abakinnyi barimo abanyamahanga kugira ngo irusheho guha Abanyarwanda ibyishimo. Uyu muyobozi yabitangarije mu kiganiro Urubuga rw’Imikino cyo kuri Radio Rwanda, yari yatumiwemo kuri uyu wa 21 Nyakanga 2021. APR FC ni ikipe ikunze gutwara ibikombe hano mu […]

Ubutaha ujye ukoresha Igiswahili_Perezida Samia abwira Ndayishimiye nyuma yo kuvuga nabi Icyongereza

Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, aherutse gusaba mugenzi we Evariste Ndayishimiye w’u Burundi kujya yikoreshereza Igiswahili mu mbwirirwaruhamwe ze aho kuba Icyongereza, nyuma yo kugerageza kuvuga uru ririmi akaruvuga nabi. Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi yavuze mu cyongereza mu mpera z’icyumweru gishize, ubwo yabwiraga itangazamakuru ibyo we na Perezida Samia Suluhu Hassan wa Tanzania wagiriraga […]

Rulindo: Inka yivuganye umusaza

Umusaza Nkekabahizi Claver w’imyaka 80 y’amavuko wari utuye mu murenge wa Tumba w’Akarere ka Rulindo, mu masaa saba y’amanywa yo kuri uyu wa 20 Nyakanga 2021 yishwe n’inka yari avuye kugura. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Tumba, Manirakiza Jean Bosco yabwiye Kigali Today dukesha aya makuru ko urupfu rw’uyu musaza rwabaye ubwo yageragezaga guhunga iyi nka […]

Freeman Mbowe wa CHADEMA yatawe muri yombi

Freeman Mbowe ukuriye ishyaka CHADEMA ritavuga rumwe n’iriri ku butegetsi CCM biravugwa ko yafashwe mu ijoro ryacyeye agafungwa. Mbowe yakuwe mu cyumba cya Hotel yari arimo mu mujyi wa Mwanza aho yari yagiye kwitabira inama z’iri shyaka rye, nk’uko umunyamakuru wa BBC muri Tanzania abivuga. Abo mu ishyaka CHADEMA baravuga ko kugeza ubu batazi station […]

Ronaldinho yakinnye umupira w’akataraboneka muri El Clasico y’abakanyujijeho (Amafoto)

img_20210721_100032.jpg

Umunya-Brésil Ronaldinho Gaùcho yongeye gushimangira ko ari umukinnyi w’igitangaza, nyuma yo gutera umupira w’akataraboneka mu mukino wahuje abakanyujijeho muri FC Barcelona na Real Madrid. Ni umukino waraye ubereye i Tel Aviv mu gihugu cya Israel, urangira aba legends ba Real Madrid batsinze aba FC Barcelona ibitego 3-2. Abakinnyi b’ibihangange bakanyujijeho muri FC Barcelona nka Ronaldinho, […]

Amwe mu mayeri akomeje gukoreshwa na ba mafiya bagurisha imitungo itari iyabo

Abayobozi mu Mujyi wa Kigali bagiriye inama abaguzi b’imitungo gukora ubushishozi mbere yo kugura amazu n’ibibanza, bavuga ko hagaragaye ibibazo by’uburiganya ku isoko ry’imitungo. Uyu muburo watanzwe na Marie-Solange Muhirwa, ukuriye igenamigambi ry’imijyi mu Mujyi wa Kigali, ukurikiye ibibazo bikomeje kuzamuka by’abantu bagurisha amazu badafite ibyangombwa byo kubaka. Umuturage wo mu mujyi wa Kigali wahisemo […]

Arabia Saoudite yahaye abasore za miliyoni ngo barongore

Igikomangoma cya Arabia Saoudite, Muhammad Bin Salman, yaciye iteka ko miliyoni imwe y’amadolari ya Amerika (Frw hafi miliyari) ihabwa urubyiruko rugera kuri 200 kugira ngo rubashe gukora ubukwe. Ikinyamakuru cya leta kivuga ko itangazo ryemeza itangwa ry’ayo mafaranga ryasohotse ku Cyumweru. Kivuga ko ayo mafaranga azahabwa abakobwa n’bahungu bo muri icyo gihugu. Ibi ngo bigamije […]

Japan: Umugande watorotse avuga ko iwabo nta mibereho yishyikirije ubuyobozi, bitewe n’igitutu

Julius Ssekitoleko, umukinnyi uterura ibiremereye wari waraserukiye Uganda mu mikino ya Olempike iri kubera mu Buyapani, yishyikirije ubuyobozi nyuma y’iminsi ine ahigishwa uruhindu, aho yari yaratangaje ko yatorotse. Ssekitoleko wari mu kato muri hoteli yo mu Buyapani mbere y’uko iyi mikino itangira, yabuze ku wa Gatanu w’icyumweru gishize ubwo ababishinzwe bari bagiye kumupima icyorezo cya […]

RDC: Ukuriye urubyiruko rw’ishyaka rya Moise Katumbi yakatiwe imyaka 2 y’igifungo

Jacky Ndala, Umuyobozi w’urubyiruko rw’ishyaka Ensemble pour la république, rya Moise Katumbi, kuri uyu wa Kabiri yakatiwe igifungo cy’imyaka 2 azira kwamagana umushinga w’itegeko rishya ryerekeranye n’Ubunyekongo « congolité » rikumira abantu batavuka ku babyeyi bose b’Abanyekongo guhatanira umwanya w’umukuru w’igihugu n’indi myanya ikomeye muri leta. Kuri Moise Katumbi nawe ufite umubyeyi umwe w’umuzungu, afata […]

Lague Byiringiro yatangaje ko yatsinzwe igeragezwa mu Busuwisi

Rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Byiringiro Lague, yatangaje ko yatsinzwe igeragezwa mu kipe ya Neuchatel Xamax yo mu cyiciro cya kabiri mu Busuwisi yaherukaga kwerekezamo, yicuza kudakoresha neza amahirwe yari yahawe. Uyu musore yemeje aya makuru mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa Instagram. Ati: “Mwiriwe neza, mu by’ukuri ndagira ngo nkure abantu mu rujijo. Numvise […]

Umukobwa wa Rusesabagina mu mvugo ikakaye ku kuba telefoni ye yaba yarinjiriwe n’u Rwanda

Umukobwa wa Paul Rusesabagina, Carine Kanimba, avuga ko ari nk’igitutsi, bibi bihagije, gukora mu gikomere, nyuma y’aho hari amakuru yagiye hanze ko na we yakoreshejweho ‘software’ ya Pegasus mu gukora ubutasi kubera umuhate we mu gushaka uko Se, Paul Rusesabagina ufungiwe mu Rwanda yarekurwa. Uyu mukobwa ari imbere mu bahirimbanira ko Se arekurwa, telephone ye […]