Itsinda ry’abasirikare kabuhariwe bo muri USA ritegerejwe mu burasirazuba bwa RDC
Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) yatangaje ko itsinda ry’abasirikare b’igihugu cye bashinzwe ibikorwa bidasanzwe ritegerejwe mu burasirazuba bw’iki gihugu bumaze igihe kirekire burangwa n’ibibazo by’umutekano muke. Itangazo rigenewe itangazamakuru iyi Ambasade yasohoye kuri uyu wa 13 Kanama 2021, rivuga ko iri tsinda riragirira uruzinduko mu burasirazuba […]
CAF Champions league: APR FC yatomboye Ikipe yo muri Somalia
Ikipe ya APR FC igomba guhagararira u Rwanda mu irushanwa nyafurika rya CAF Champions league, yatomboye na Mogadishu City Club yo muri Somalia mu ijonjora ry’ibanze rya ririya rushanwa. APR FC yabonye itike yo guhagararira u Rwanda muri iriya mikino nyuma yo kwegukana Igikombe cya shampiyona ya 2020/21 idatsinzwe umukino n’umwe. Mu gihe iyi kipe […]
Tanzania: Abagore basabye ubuyobozi guhwitura abagabo babo bakomeje kubonka, abana bakabura amashereka
Abagore bonsa bo mu gace ka Tanga, Akarere ka Handeni muri Tanzania, basabye ubuyobozi kubahwiturira abagabo bakomeje kubonka, bagatuma abana babura amashereka. Aba bagore bagejeje iki kibazo ku muyobozi w’akarere Siriel Mchembe mu ntangiriro z’iki cyumweru, ubwo bizihizaga umunsi mukuru wahariwe konsa, wabereye mu gace ka Mkata. Uyu muyobozi nyuma yo kumva akababaro k’aba babyeyi, […]
Gen. Mabeyo uyobora ingabo za Tanzania ari mu Burundi

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Tanzania, Gen. Venance Salvatory Mabeyo ari mu ruzinduko rw’akazi mu Burundi guhera kuri uyu wa 12 Kanama 2021. Ibiro by’ingabo z’u Burundi, FDNB, bivuga ko Gen. Mabeyo yageze mu mujyi wa Bujumbura saa kumi n’igice z’umugoroba. FDNB yagize iti: “General Venance Salvatory Mabeyo, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Repubulika Yunze Ubumwe ya […]
TPLF yihuje n’abo bafatanyije guhirika Col Mengistu Hailemariam bagamije gufata Addis Abeba
Inyeshyamba zo mu mutwe wa TPLF wo muri Tigray zamaze kwihuza n’inyeshyamba ziharanira kubohoza intara ya Oromo (Oromo Liberation Army) bagamije guhirika ubutegetsi bwa Ethiopia, bushinja iyi mitwe yombi kuba inyuma y’ubwicanyi bw’abasivili ibihumbi muri Oromo na Benishangul Gumuz. Kuri uyu wa gatatu ushize uyu mutwe uharanira kubohoza Oromo watangarije Associated Press ko wifatanyije na […]
Rusizi/ Butare: Ibibazo by’ingutu mu buhinzi n’ubworozi bidindiza iterambere ry’abaturage
Abaturage bo mu tugari twa Nyamihanda na Rwambogo mu murenge wa Butare mu karere ka Rusizi bavuga ko kuba hakiri ibibazo bikomeye mu buhinzi n’ubworozi, aho abahawe inka za gira inka ari bake cyane kandi zikenewe na benshi ngo babashe kwikura mu bukene, amatungo magufi nk’ihene,ingurube n’andi na yo afitwe n’abaturage mbarwa, ubutaka bwaragundutse, ahenshi […]
Burundi: Haravugwa inyeshyamba zinjiye ziturutse muri Tanzania
Amakuru aturuka mu gihugu cy’u Burundi aravuga umutekano wakajijwe ahitwa muri Komini Kibago nyuma y’abantu bitwaje ibirwanisho bagaragaye muri iki gice bikekwa ko binjiye baturutse mu gihugu cya Tanzania. Biravugwa ko kuva mu ntangiriro z’iki cyumweru ari bwo hatangiye kuvugwa amakuru y’abantu bitwaje ibirwanisho binjiye muri iyi komini baturutse muri Tanzania. Abaturage babonye aba bantu […]
Nyabugogo: Undi mugabo yasimbutse inyubako y’Inkundamahoro ahita apfa
Umugabo uri mu kigero cy’imyaka 40 y’amavuko witwa Twibanire Emmanuel, ku manywa kuri uyu wa Gatanu yasimbutse inyubako y’Inkundamahoro i Nyabugogo ahita apfa. Umwe mu bari i Nyabugogo wavuganye na BWIZA yayibwiye ko bikekwa ko uyu mugabo yiyahuye, n’ubwo hataramenyekana icyaba cyamuteye kwiyambura ubuzima. Uyu mugabo akimara guhanuka kuri uriya nyubako Polisi n’abaturage bahise bahurura. […]
Mozambique: RDF na FADM baragera amajanja Umuyobozi Mukuru wa IS
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Mozambique, GĂ©nĂ©ral-Major, CristĂłvĂŁo Chume, yatangaje ko ingabo z’igihugu cye zifatanyije n’iza RDF ziteguye gukora ibishoboka byose zigafata Bonomar Machude Omar, umunya-Mozambique ukuriye umutwe wa Islamic State umaze igihe warayogoje intara ya Cabo Delgado. Uyu mugabo usanzwe unazwi ku mazina ya Abu Mohamed na Ibin Omar, ni we ukuriye ishami rya gisirikare […]
VIDEO: Alice Lakwena uvugwa nk’umurozi wahanganye na MUSEVENI//Avugwa kurimbura abantu ibihumbi
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV->https://www.youtube.com/channel/UC_Wx4Sy2IawVLtp5-QMRhnQ]
Icyo RDF ivuga ku mutwe w’iterabwoba wa IS watangiye kwibasira u Rwanda
Nyuma y’aho umutwe w’iterabwoba wa IS (Islamic State) wibasiye u Rwanda kubera ko ingabo zarwo zikomeje kurwanya intagondwa ziwegamiyeho mu ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique, Umuvugizi w’ingabo zarwo Col. Rwivanga yavuze ko ziteguye guhashya izi ntagondwa mu gihe zatera igihugu. IS iherutse gusohora itangazo ryamagana ibikorwa bya RDF muri Mozambique, ivuga ko u Rwanda […]
Minisitiri w’Ingabo mushya wa S.A ntiyigeze atesha agaciro ibyo RDF yagezeho muri Mozambique
Minisitiri w’Ingabo mushya wa Repubulika ya Afurika y’Epfo, Thandi Modise ntabwo yigeze anenga ibyo ingabo z’u Rwanda zimaze kugeraho mu bikorwa byo kurwanya intagondwa z’umutwe w’iterabwoba zihungabanya umutekano w’abatuye mu ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique. Tariki ya 11 Kanama 2021 ni bwo igitangazamakuru Chimpreports kivugwaho gukorera mu kwaha kwa Leta ya Uganda cyatangaje ko […]
Abatalibani baragera amajanja Kabul nyuma yo gufata Kandahar
Abatalibani bakomeje gutera intambwe basatira umurwa mukuru wa Afghanistan Kabul, ariko aho banyuze bagenda bigarurira indi mijyi n’intara by’igihugu, ubu bakaba bamaze kwigarurira umujyi wa Kandahar na Herat, umujyi wa kabiri n’uwa gatatu munini mu gihugu nyuma ya Kabul. Hagati aho, ibihugu bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bwongereza bigiye kohereza ingabo ibihumbi zo […]
Museveni yategetse Gen Katumba gusesa inama y’ubutegetsi yose ya Uganda Airlines
Perezida Yoweri Museveni wa Uganda, yategetse ko inama y’ubutegetsi ya sosiyete ya Uganda Airlines ikora ubwikorezi bwo mu kirere iseswa yose; nyuma y’iperereza ryakozwe rigasanga yugarijwe na ruswa ikomeye ndetse n’imicungire mibi. Museveni muri Operasiyo yiswe iyo ‘kubaga’ biriya bibazo, yategetse Minisitiri w’Umurimo n’Ubwikorezi, Gen Katumba Wamala, gusesa inama y’ubutegetsi yose ya Uganda Airlines kandi […]
Umuhungu wa Kadhafi wavuze ko ashaka kuyobora Libya, yatangiye gushakishwa n’ubutabera
Ubushinjacyaha bwa Libya bwasohoye impapuro zo guta muri yombi umuhungu wa Muammar Kadhafi witwa Saif al-Islam uherutse gutangaza ko ashaka kuyobora iki gihugu cyamaze igihe kirekire kiyobowe na se mbere yo kwicwa. Mu kiganiro yagiranye na New York Times mu mpera za Nyakanga 2021, Saif wari umaze imyaka igera ku 10 ari mu bwihisho, yavuze […]
Ronaldo yaba agiye kongera guhanganira na Messi muri Shampiyona y’u Bufaransa?
Amakuru ataremezwa neza ava mu Bufaransa akomeje gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga aravuga ko nyuma y’aho igihangange muri ruhago, Lionel Messi, kigereye mu ikipe ya PSG, ubu ngo ikindi gihangange, Cristiano Ronaldo nacyo cyIbinyamakuru by’aba kiri mu nzira cyerekeza muri Shampiyona y’u Bufaransa mu ikipe ya Monaco. Ibinyamakuru by’imikino nka Le 10 Sport kivuga ko hari […]
Dr Mukwege ntiyumva ukuntu abari abarwanyi ba RCD, CNDP na M23 badakurikiranwa n’ubutabera
Umuganga wo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) wahawe igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel mu 2018, Dr Denis Mukwege ntiyumva ukuntu abahoze ari abarwanyi b’imitwe yitwaje intwaro ya RCD-Goma, CNDP na M23 badakurikiranwa n’ubutabera. Mu itangazo Dr Mukwege yashyize ahagaragara tariki ya 10 Kanama 2021, avuga ko ubusanzwe raporo z’Umuryango w’Abibumbye zagiye zishinja ibyaha by’intambara […]
Gicumbi: Umugabo arashinjwa gusambanya umwana w’umuhungu w’umuturanyi
Urukiko rw’Ibanze rwa Byumba kuri uyu wa Gatatu ushize, itariki 11 Kanama 2021, rwafunze by’agateganyo iminsi 30 umugabo utuye mu Karere ka Gicumbi, Umurenge wa Rwamiko, Akagari ka Cyuru, ucyekwaho gusambanya umwana w’Umuhungu w’imyaka 9 baturanye ariko we akaba abihakana. Icyo cyaha yagikoze muri Gicurasi 2021, ubwo yasangaga umwana ari mu nzu aho Nyirakuru yari […]