Ambasaderi Karega avuga ko ibigo byo mu mahanga biri inyuma ya raporo zishinja u Rwanda kwiba amabuye y’agaciro muri RDC

Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, Vincent Karega avuga ko ibigo by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro byo mu mahanga ari byo biri inyuma ya raporo zivuga ko u Rwanda rukurayo amabuye y’agaciro binyuze mu nzira zitemewe n’amategeko. Mu kiganiro yagiranye na Radio Okapi kuri uyu wa 14 Kanama 2021, Ambasaderi Karega yavuze ko bene […]

Abataliban bageze i Kabul, Perezida Ghani ayabangira ingata

Hari amakuru avuga ko Perezida wa Afghanistan, Ashraf Ghani yahunze igihugu, mu gihe aba Taliban bageze i Kabul. Ibiro ntaramakuru Reuters bisubiramo amagambo y’umutegetsi wo hejuru muri minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu avuga ko yerekeje mu gihugu cya Tajikistan bahana imbibi. Umuvugizi w’Abataliban, Suhail Shaheen yabwiye BBC ati: “Dusezeranyije abaturage ba Afghanistan, by’umwihariko abo mu mujyi wa […]

Ambasaderi yasabye Abanyarwanda muri RDC kubaha amategeko y’igihugu babamo

Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo yasabye Abanyarwanda baba muri iki gihugu kubahiriza amategeko yacyo nk’uko Abanyekongo baba mu Rwanda babigenza, ndetse ashima ibikorwa bya FARDC avuga ko bimaze guca intege mu buryo bugaragara inyeshyamba za FDLR. Ambasaderi Vincent Karega yatangaje ibi kuri uyu wa Gatandatu mu kiganiro yahaye itangazamakuru, ku biro […]

Jacob Zuma uherutse kujyanwa mu bitaro avuye muri gereza yabazwe

Uwahoze ari Perezida wa Afurika y’Epfo uri mu maboko y’ubutabera yakorewe ibagwa hatatangajwe iryo ari ryo akaba akomeza kuguma mu bitaro aho agomba gukorerwa izindi operations nk’uko byatangajwe kuri iki Cyumweru n’ubuyobozi bwa gereza afungiyemo. Zuma afungiye muri Gereza ya Estcourt aho arimo gukora igihano cy’igifungo cy’amezi 15 yakatiwe azira gusuzugura urukiko. Yajyanwe ku bitaro […]

Tanzania: Umuyobozi yageze mu nama ananirwa kuvuga nyuma yo gukingirwa Covid-19

Komiseri w’Ubuzima n’Ibidukikije mu Kigo cy’Uburezi muri Tanzania (TAHLISO), Sospeter Mosewe Bulugu, yageze mu nama mu ntangiriro z’iki cyumweru ananirwa kuvuga nyuma yo guterwa urukiko rwa Covid-19. Kuwa 12 Kanama, Bulugu yari yabay iciro ry’imigani ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bibaza uko yageze mu nama kuvuga bikanga nyuma yo gukingirwa. Mu mpamvu zakekwaga zaba zarateye iki […]

Burundi: Bombori bombori mu ishyaka UPRONA ryayoboye igihugu imyaka isaga 30

Uwahoze ari Visi Perezida w’u Burundi, Gaston Sindimwo, aravuga ko atemera ibyo kwirukanwa mu ishyaka rye rya UPRONA na bagenzi be babiri ryongeye kwemezwa kuri uyu wa 14 Kanama 2021 ubwo hemezwaga abayobozi bashya b’iri shyaka ryayoboye u Burundi imyaka isaga 30. Bwana Gaston Sindimwo wari Visi Perezida wa mbere w’u Burundi kubwa Perezida Nkurunziza, […]

Amafaranga yinjizwa n’amabuye y’agaciro yavuye kuri miliyoni 55$ mu 2009 agera kuri miliyoni 733$ mu 2020

Uko imyaka igenda yicuma, niko n’ibijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda bugenda butera imbere ari nako amafaranga bwinjiza mu gihugu agenda arushaho kwikuba ndetse hakaba hari ikizere ko buzakomeza gutera imbere nyuma y’aho u Rwanda rutangiye kugirana amasezerano n’ibindi bihugu muri uru rwego. Ababivuga bahera bahera ku masezerano u Rwanda ruherutse gusinyana na Centrafrica mu […]

Abatalibani batangiye kwinjira mu murwa mukuru baturutse impande zose

Minisiteri y’Umutekano w’Imbere muri Afghanistan imaze gutangaza ko abarwanyi b’Abatalibani batangiye kwinjira mu murwa mukuru, Kabul, baturutse impande zose. Ni nyuma yo gufata indi mijyi yose y’iki gihugu mu gihe gitoya, urugamba rweruye rwatangiye ubwo Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) zari zishyigikiye ubutegetsi bwa Afghanistan zakuragayo abasirikare bazo. RFI dukesha iyi nkuru ivuga ko […]

Umuryango w’Abayisiramu mu Rwanda ku mvugo ya IS yibasira u Rwanda

Umujyanama wa Mfuti w’u Rwanda, Sheikh Mbarushimana Sureyimana, avuga ko umuryango w’abayisiramu mu Rwanda wamaganye imvugo za IS (Islamic State) z’uko abayisiramu bo mu Rwanda baba bibasirwa n’abakristu. Muri ubwo butumwa, IS yatunze agatoki u Rwanda mu kinyamakuru cyawo gisohoka buri cyumweru mu rwego rwo kwamagana muri rusange ingamba z’ibihugu by’Afurika. Yavuze ko u Rwanda […]

U Rwanda ntirwigeze rushoza intambara muri RDC_Ambasaderi Karega

Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, Vincent Karega yatangaje ko u Rwanda rutigeze rushoza intambara muri iki gihugu nk’uko bamwe mu Banyekongo babivuga. Ambasaderi Karega yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru i Kinshasa kuri uyu wa 14 Kanama 2021. Yagize ati: “U Rwanda ntirwigeze rushoza intambara muri RDC habe n’umunsi umwe.” Yasobanuye ko […]

Lubumbashi: Indege yagonze umumotari

Indege yo mu bwoko bwa Bombardier Q400 yagwaga ku kibuga cy’indege cya Luano mu mujyi wa Lubumbashi muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) yaraye ikoze impanuka, ubwo yagongaga umumotari. Minisiteri ishinzwe ubwikorezi mu itangazo yasohoye kuri uyu wa 14 Kanama 2021 ivuga ko iyi ndege ya Congo Airways yari itwaye abantu 23 yagonze uyu […]

Abatalibani bageze mu birometero 50 uvuye i Kabul nyuma yo gufata Jalalabad

Mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru Abarwanyi b’Abatalibani bigaruriye umujyi wa Jalalabad, bafunga inzira igana mu burasirazuba uvuye mu murwa mukuru, Kabul, mu gihe ibihugu bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na NATO bikomeje kwitegura kuva muri iki gihugu byari bimaze imyaka 20 birwaniramo n’aba barwanyi. Biravugwa ko ubu Abatalibani bari mu birometero bitageze kuri […]

Perezida Museveni yohereje intumwa idasanzwe mu Burundi

both-5.jpg

Perezida wa Repubulika ya Uganda, Yoweri Kaguta Museveni kuri uyu wa 14 Kanama 2021 yohereje intumwa ye idasanzwe, Abel Kandiho, mu Burundi. Ibiro bikuru by’u Burundi byatangaje ko Kandiho uyoboye urwego rwa gisirikare rwa Uganda rushinzwe iperereza, CMI, yakiriwe n’Umukuru w’Igihugu, Perezida Evariste Ndayishimiye. Biti: “Umukuru w’Igihugu Evariste Ndayishimiye yakiriye mu ngoro ya Perezida i […]

Mushikiwabo yihanganishije HaĂŻti yapfushije abarenga 300 kubera umutingito, ayisabira ubufasha

Umunyamabanga Mukuru w’umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo yihanganishije HaĂŻti yapfushije abantu barenga 300 bitewe n’umutingito, ayisabira n’ubufasha. Kuri uyu wa 14 Kanama 2021 ni bwo iki gihugu cyibasiwe n’umutingito ukomeye wari ufite imbaraga ziri ku gipimo cya 7.2. Nyuma gato y’iki kiza, Umuyobozi Mukuru w’ikigo gishinzwe ubutabazi, Jerry Chandler yavuze ko abamenyekanye […]

Perezida Lungu yahiye ubwoba aterana amagambo na mukeba

Perezida wa Zambia uri ku butegetsi muri iki gihe yavuze ko amatora rusange arimo n’aya perezida yabaye ku wa kane “atakozwe mu bwisanzure no mu mucyo”. Ibyavuye mu matora by’ibanze bigaragaza ko Perezida Edgar Lungu ari inyuma ya mukeba we ukomeye, umunyemari Hakainde Hichilema, umenyerewe mu gihugu ku izina rya “HH” ry’impine y’amazina ye. Perezida […]