Nyuma yo kumwambura abarinzi, Leta yashyize hanze imitungo yose ya Visi Perezida Ruto
Leta ya Kenya yashyize ku mugaragaro imitungo yose ya Visi Perezida (DP) William Ruto, nyuma yo kumwambura abarinzi. Iyi mitungo yatangajwe na Minisitiri w’Umutekano w’Imbere, Fred Mating’i imbere y’abagize inteko ishinga amategeko bakomeje kugenzura imitungo ye nyuma yo gukeka ko hari iya Leta yaba yarigwijeho. Nk’uko bigaragara ku rupapuro ruriho urutonde rw’imitungo ya DP Ruto, […]
RSF yamaganye Perezida Ndayishimiye kubera ‘ibitero’ akomeje kugaba ku munyamakuru wa RFI
Ishyirahamwe riharanira uburenganzira bw’abanyamakuru batagira umupaka RSF (Reporters Sans Frontières), ryamaganye Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi kubera ibyo ryise ibitero akomeje gushyira ku munyamakuru Esdras Ndikumana. Uyu munyamakuru ukorera Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) na Televiziyo ya France 24, asanzwe akomoka mu gihugu cy’u Burundi. Kuri ubu aba mu buhungiro i Nairobi mu gihugu cya Kenya. […]
Umuyobozi wa Kaminuza ya Victoria ukunze guhuzwa n’Abanyarwanda yatawe muri yombi n’abitwaje intwaro
Umuyobozi (Vice Chancelor) wa Kaminuza ya Victoria iri i Kampala muri Uganda, Dr Lawrence Muganga yatawe muri yombi kuri uyu wa 2 Nzeri, akurikiranweho ibyaha by’ubutasi no kuba muri Uganda bitemewe n’amategeko. Dr Muganga ni umwe mu bo ibinyamakuru bimwe byo muri Uganda byakunze gushinja ko akorana bya hafi n’Abanyarwanda baba muri Uganda (Abavandimwe). Amakuru […]
Le gouvernement va lancer une nouvelle phase de gestion des masques faciaux usagés
L’Autorité rwandaise de gestion de l’environnement (REMA) s’apprête à déployer de nouvelles méthodes de collecte, de transport, d’élimination et de gestion des masques faciaux usagés. Cette initiative à l’échelle nationale, qui sera déployée au début de l’année prochaine, intervient après un essai pilote réussi qui a été mené dans quatre secteurs de Kayenzi dans le […]
Uganda yajugunye ku mupaka Abanyarwanda batandatu banegekaye
Abayobozi bo ku ruhande rwa Uganda kuri uyu wa 1 Nzeri 2021 bajugunye ku Mupaka wa Kagitumba mu Karere ka Nyagatare, abagore babiri, abagabo bane b’Abanyarwanda, bigaragara ko bafite intege nke z’umubiri. Aba Banyarwanda bageze ku mupaka ahagana saa saba z’igicamunsi, bakavuga ko bari bamaze ukwezi bafungiwe ahantu hatandukanye harimo i Mbarara, bashinjwa kuba intasi […]
Umukunzi wa Jay Polly yavuze ko atari yemera iby’urupfu rwe
Umukunzi wa Jay Polly witwa Kessy Kayonga, avuga ko iby’urupfu rwe azabihamya ari uko ageze mu Rwanda kuko ngo kugeza ubu atarabyemera. Kessy Kayonga uba i Nairobi muri Kenya, yabwiye BBC ati: “Ni agahinda gakomeye, n’ubu sindabyemera kereka ningera mu Rwanda nkabyibonera.” Kayonga avuga ko bari bamaze imyaka ibiri bakundana kandi “twari dufitanye imishinga myinshi […]
AS Kigali yasinyishije umunya-Ghana wari Kapiteni wa Yanga Africans season ishize
Ikipe ya AS Kigali yamaze gusinyisha Lamine Moro, myugariro w’umunya-Ghana wari Kapiteni wa Young Africans yo muri Tanzania mu mwaka w’imikino ushize. Uyu musore yasinye amasezerano y’imyaka ibiri muri iyi kipe y’abanyamujyi. AS Kigali ibinyujije kuri Twitter yayo yamenyesheje abakunzi bayo ko ibafitiye itangazo riremereye, gusa amakuru twamenye ni uko ari Moro yararikiraga abakunzi bayo. […]
RDC: I Gbadolite aho Mobutu yavukiye hashinzwe urwibutso rwe

Mu Mujyi wa Gbadolite, mu majyaruguru y’uburengerazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, hashinzwe ikibumbano cy’urwibutso rw’uwahoze ari Perezida w’iki gihugu, Malechar Mobutu Sese Seko, muri uyu mujyi wo mu Ntara ya Ubangi y’Amajyaruguru kuri ubu. Uru rwibutso rukoze mu cyuma cya bronze rwa Mobutu n’amataratara ye n’ingofero yakundaga kwambara, rwazamuwe ku Cyumweru gishize I […]
Jay Polly yari yanyoye Alcohol yifashishwa n’imfungwa ziyogoshesha_RCS
Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS), rwatangaje ko amakuru y’ibanze rufite ari ay’uko mbere y’uko Umuhanzi Tuyishime Joshua uzwi nka Jay Polly yitaba Imana yari yabanje kunywa Alcohol yifashishwa n’imfungwa ziyogoshesha ivanze n’amazi n’isukari. RCS yemeje aya makuru mu itangazo yasohoye mu kanya kashize. Uru rwego rwavuze ko Jay Polly wari ufungiye muri gereza ya […]
Afghanistan: Uwari umusirikare w’u Bwongereza yafashwe ashaka guhungisha abantu 400
Uwahoze ari umusirikare w’u Bwongereza yafashwe agerageza guhungisha Abanyafuganisitani 400, harimo abari abakozi be, abajyana mu kindi gihugu banyuze mu nzira y’ubutaka nyuma y’aho ananiwe kubabonera imyanya mu ndege zahungishaga abantu. Ben Slater, wahoze muri Royal Military Police, yari afite imiryango itegamiye kuri leta ayobora muri Afghanistan, mbere y’uko agerageza gusohora muri iki gihugu, ubu […]
Ruhukira mu mahoro mwami, Imana ikwakire mu bayo_Riderman yunamira Jay Polly
Umuhanzi Gatsinzi Emery uzwi mu muziki nyarwanda nka Riderman, ari mu Banyarwanda b’ingeri zitandukanye biganjemo ibyamamare bunamiye Tuyishime Joshua wamenyekanye nka Jay Polly witabye Imana. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane ni bwo hamenyekanye inkuru y’incamugongo y’uko Jay Polly wari ufite imyaka 33 y’amavuko yitabye Imana aguye mu bitaro bya Muhima. Jay Polly na […]
CAF yanze icyifuzo cya Leta y’u Rwanda cyo kwakira abafana ku mukino w’Amavubi na Harambee Stars
Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika, CAF, yanze ubusabe bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, bwo kwemera ko abafana bake bazajya muri sitade ubwo ikipe y’igihugu izwi nk’Amavubi izaba yakira iya Kenya izwi nka Harambee Stars mu majonjora yo gushaka itike y’irushanwa ry’igikombe cy’Isi rizabera muri Qatar mu 2022. FERWAFA mu itangazo isohoye mu kanya gashize […]
Sabiti bamwambuye umugore babyaranye batanu ku bwo kudatanga inkwano
Umugabo witwa Laban Sabiti wo mu cyaro cya Bishayu muri Kitojo mu Karere ka Rubanda muri Uganda yambuwe umugore bari bamaze kubyarana abana batanu kuko yananiwe kwishyura inkwano ya Ugx miliyoni esheshatu. Sabiti w’imyaka 29, asanzwe akora ubucuruzi buciriritse, mu bana yasigaranye harimo n’uw’amezi 13 kuko Sebukwe, Geoffrey Kakona, utuye muri Kanungu yahisemo kwisubiza umukobwa […]
Hari abanya-Uganda badashaka kuva muri Afghanistan
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane muri Uganda, Gen. Jeje Odongo yamenyesheje abagize inteko ishinga amategeko ko hari abanya-Uganda badashaka kuva muri Afghanistan n’ubwo hakunze kugaragara impungenge z’umutekano muke kuva Abatalibani bafata ubutegetsi tariki ya 15 Kanama 2021. Ni igisubizo Minisitiri Odongo yatanze ubwo abagize Inteko bamubazaga icyo guverinoma iri gukora ngo ifashe gutaha abanya-Uganda baheze muri […]
Kisoro: Umushoferi n’umurinzi w’uhagarariye Museveni mu karere bafashwe bagerageza kwiba
Umushoferi ndetse n’umurinzi w’uhagarariye Perezida Museveni (RDC) mu Karere ka Kisoro, Capt. Peter Mugisha, batawe muri yombi na polisi bashinjwa kugira uruhare mu bujura bwitwaje intwaro. Abatawe muri yombi ni umushoferi Mwesigye Ronald, n’umurinzi wa RDC witwa Gerard Loki. Aba batawe muri yombi kuwa Kabiri ninjoro mu gikorwa cya polisi ifatanyije n’igisirikare nk’uko tubikesha Chimpreports. […]
Dr Kayumba avuga ko Min. Bizimana bishobora kutazamworohera kuko ‘atavugwaho rumwe’
Umuyobozi w’Ishyaka Rwandese Platform for Democracy (RDP) akaba n’umushakashatsi, Dr Kayumba Christopher, avuga ko Dr Jean Damascene Bizimana uherutse kugirwa minisitiri ushinzwe ubumwe bw’abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu, afite akazi katoroshye cyane ko yabonye hari abantu abatamuvugaho rumwe. Mu nshingano z’iyi minisiteri byumvikana ko ikomeye ndetse na zo zitanoroshye, harimo kwimakaza ubumwe bw’Abanyarwanda, kubungabunga umurage w’amateka no […]
Ifoto y’urwibutso: Ambasaderi Joe na Jay Polly basa n’abagendeye rimwe

Tariki ya 20 Nyakanga 2021 ni bwo humvikanye inkuru y’incamugongo y’uko uwabaye Minisitiri w’Umuco na Siporo w’u Rwanda kuva mu 2004 kugeza mu 2011 no kuva muri Nyakanga 2014 kugeza muri Gashyantare 2015, Ambasaderi Joseph Habineza (Joe) yapfuye, azize uburwayi. Ambasaderi Joe uzwiho kwicisha bugufi no gusabana n’abo mu ngeri zose, yaguye mu bitaro by’i […]
Umukuru w’Igihugu yambereye umubyeyi, Imana imuhe kuramba_Umuhanzi Tetero wasubijwe
Umuhanzi w’Umurundikazi, Tetero Laurette yagaragaje ko anezererewe cyane Perezida w’igihugu cye, Evariste Ndayishimiye wamusezeranyije ko abashinzwe ‘protocole’ bazamufasha bagahura bombi, amusabira kuramba. Muri Gashyantare 2021 Tetero wagiranaga ikiganiro na Jimbere Magazine, yatangaje ko yifuza guhura na Perezida Ndayishimiye, akamuha yambi, byaba ngombwa akaba yanamusura mu rugo iwabo, bakamutekera. Uyu mukobwa usanzwe ari n’umushoramari ubwo we […]
Imirenge yari imaze ukwezi kurenga muri Guma mu Rugo yakuwemo

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) kuri uyu wa 2 Nzeri 2021 yakuye muri Guma mu Rugo imirenge 10 yo mu turere tune tw’igihugu yari iyimazemo ukwezi kurenga. Iyi mirenge ni Byimana mu Karere ka Ruhango, Tumba na Gishamvu mu Karere ka Huye, Rukara, Murundi, Nyamirama na Mwiri mu Karere ka Kayonza, Muhura, Kageyo na Remera mu […]
Ibitaramo imbonankubone bigiye gusubukurwa, amasaha yo gutaha yigijwe inyuma

Ibitaramo nka za concerts, amaserukiramuco n’amamurikagurisha bigiye kongera gusubukurwa biba imbonankubone mu gihugu nyuma y’umwaka hafi n’igice urenga bihagaritswe kubera icyorezo cya Covid-19. Ibi ni ibikubiye mu myanzuro y’inama y’abaminisitiri yayobowe na Perezida Kagame kuri uyu wa gatatu, itariki 01 Nzeri, yongeye gusuzuma ingamba zo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19. Nk’uko bigaragara mu itangazo ryavuye […]
Cristiano Ronaldo yakuyeho agahigo gakomeye yari yararahiriye kuzaca (Amafoto)

Cristiano Ronaldo yaraye yanditse amateka yo kuba umukinnyi wa mbere ku Isi watsindiye ikipe y’igihugu cye ibitego byinshi mu mateka y’umupira w’amaguru, nyuma yo gufasha Portugal gutsinda Repubulika ya Ireland mu mukino w’ijonjora ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi. Cristiano yatsinze ibitego bibiri by’umutwe mu minota ya nyuma y’umukino byamufashije kwesa uriya muhigo, nyuma y’uko yari […]
RDC: Imodoka z’abasivili 16 zatwitswe bamwe barapfa abandi baburirwa irengero
Inyeshyamba za ADF kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 01 Nzeri 2021 zatwitse imodoka 16 z’abasivili mu gico zari zateze ku muhanda numero 4 uhuza Luna na Komanda, mu gace ka Ofaye, muri Sheferi ya Walese-vonkutu, muri Teritwari ya Irumu, mu Ntara ya Ituri, aho bivugwa ko abantu bane bapfuye abandi bakaburirwa irengero. Aya makuru […]
Ibintu byose bireba Madamu Habyarimana ni dosiye ya politiki yo mu rwego rwo hejuru-Avoka Meilhac
Uwunganira mu mategeko, Agathe Kanziga Habyarimana witwa Philippe Meilhac, avuga ko kuba urukiko rw’ubujurire rw’ i Paris rwaranze ubusabe bw’umukiliya we bwo guhagarika gukurikiranwa birimo rwangendanyi ko ibyo akurikiranyweho ari ibintu byo mu rwego rwa politiki ruri hejuru. Kuwa Mbere nibwo urukiko rwanze ubu busabe. Avoka Philippe Meilhac avuga uko yakiriye iki cyemezo yavuze ngo […]
Umuhanzi Jay Polly yapfuye
Umuhanzi Tuyishime Joshua wamamaye nka Jay Polly mu njyana ya ‘Rap’ yapfuye azize uburwayi. TV1 dukesha aya makuru ivuga ko uyu muraperi yaguye mu bitaro bya Muhima biherereye mu Karere ka Nyarugenge, mu Mujyi wa Kigali. Uyu muhanzi apfuye yari amaze amezi agera kuri ane atawe muri yombi azira gukoresha ibiyobyabwenge. Ari muri gereza ya […]