Umuyobozi w’Ishyaka Rwandese Platform for Democracy (RDP) akaba n’umushakashatsi, Dr Kayumba Christopher, avuga ko Dr Jean Damascene Bizimana uherutse kugirwa minisitiri ushinzwe ubumwe bw’abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu, afite akazi katoroshye cyane ko yabonye hari abantu abatamuvugaho rumwe. Mu nshingano z’iyi minisiteri byumvikana ko ikomeye ndetse na zo zitanoroshye, harimo kwimakaza ubumwe bw’Abanyarwanda, kubungabunga umurage w’amateka no gutoza uburere mboneragihugu. Dr Kayumba avuga ko iyi minisiteri yashyizweho ikenewe kuko nta gihugu gishobora gutera imbere abagituye batunze ubumwe. Kayumba mu kiganiro yagiranye n’Ijwi ry’Amerika yavuze ko ” Bishobora kuzaba ihurizo rikomeye kuko hakimara gutangazwa uzayiyobora hahise hacicikana amakuru cyane ku mbuga nkoranyambaga atamuvugaho rumwe.” Ku bwa Kayumba, uyu musesenguzi, “Kunga abantu bisaba kuba bakwiyumvamo.” Mu bushakashatsi avuga ko bamaze iminsi bakora, umusesenguzi Kayumba yemeza ko bigaragara ku mbuga nkoranyambaga ko ubuhezanguni mu Banyarwanda burushaho kwiyongera umunsi ku wundi. Avuga ko hari ibibazo yita iby’ingutu abumbira mu byiciro bigera muri bitatu asanga minisiteri y’ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu igomba guhangana na byo. Avuga ko bishingiye ku mateka n’ubutabera kuri bose. Dr Jean Damascene Bizimana mu butumwa bugufi kuri telfoni ntacyo yatangaje kuri iyi ngingo kuko ” Nzabaha ikiganironintangira inshingano nshya.” Iyi minisiteri y’ubumwe bw’abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu ishyizweho mu gihe ubushakashatsi buheruka bwa komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge bugaragaza ko abanyarwanda biyunze ku kigero cya 94.7%. Hari abashidikanyije kuri iyi mibare bagakeka ko yaba imwe mu mpamvu yatumye Perezida Kagame ashyiraho minisiteri ibishinzwe. Dr Bizimana wahawe kuyikurira yari amaze imyaka ibarirwa muri itandatu akuriye komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside CNLG .Mbere gato yahoze mu nteko ishinga amategeko umutwe wa sena. Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

6 Responses
Dr Kayumba avuga ko Min. Bizimana bishobora kutazamworohera kuko ‘atavugwaho rumwe’
Ibyo Kayumba avuga ni ukuli.Ikigo National Unity and Reconciliation of Rwanda (NURC),kivuga ko tugeze ku kigero cya 95% cy’Ubumwe.Niba bimeze gutyo,Ministry y’Ubumwe yaba ije gukora iki kandi twariyumze kuli 95%??Igisubizo kiroroshye.Ni rya Tekinika tumenyereye.Mwibuke ko mbere ya le 01/10/1990 intambara itangira,Leta yariho yaririmbaga Amahoro,Ubumwe n’Amajyambere.Nyamara nta byari bihari.Nabwo byali Itekinika.Ndahamya ko n’iyi Ministry itazageza abanyarwanda ku bumwe nyakuli,kubera ko ababishinzwe badakemura ibibazo nyakuli bituma abantu biyunga.Nyamara birazwi.Bishingiye ahanini ku “ukwikubira kwa bamwe”.Ahanini bitewe n’aho waturutse (Mu bigo bya Leta,Banks,Army,Police,etc…).

Nonese Dr kayumba yibazako habaho umuntu abantu biyumvamo Bose ntibishoboka?ubwo busesenguzi kayumba yabikoze ryari? mwarikubaza Dr haboneka icabivuho?Dr Bizimana azabishobora ninabyo yakora

Kayumba se ni umuntu ufite ubushbozi bwo gukora isesengura ku nshigano nk’izi ? Not all . Ntabwo faculties zose zikora. He is not steady,my dear. Mureke kuyobya rubanda;
Uriya abakora icyo bita intellectual menstrubation.
Ndabasbye iyi comments muyigeze ku basomyi bagenzi banjye
RA