Young Africans yihoreye kuri Simba ya Kagere, iyitwara Super Cup ya Tanzania

Ikipe ya Young Africans yegukanye igikombe kiruta ibindi muri Tanzania (Super Cup), nyuma yo gutsinda ibitego 1-0 Simba Sports Club ikinamo Umunyarwanda Meddie Kagere. Ni mu mukino w’ishiraniro aya makipe y’amakeba yari yahuriyemo kuri Stade yitiriwe Benjamin Mkapa i Dar es Salaam. Igitego cyo ku munota wa 11 w’umukino cya rutahizamu Fiston Mayele ni cyo […]

Col Théoneste Bagosora yapfuye

Col Théoneste Bagosora wari ufungiye mu gihugu cya Mali nyuma yo guhamwa n’ibyaha bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi, yapfuye kuri uyu wa Gatandatu ku myaka 79 y’amavuko. Inkuru y’urupfu rwa Col Bagosora rwemejwe n’umuhungu we, Achille Bagosora, abinyujije ku rubuga rwe rwa Facebook yanyujijeho ubutumwa bugufi amwifuriza kuruhukira mu mahoro. Col Bagosora wakunze gushyirwa […]

Nimumbwira ngo nicare no mu byondo nzabikora- Col Bagyenda

Uwahoze ayobora Urwego rw’Umutekano w’Imbere muri Uganda (ISO), Rtd Col Kaka Frank Bagyenda, avuga ko hari abantu bo muri Leta, bashaka kumuharabika, bamuhuza n’ubwicanyi buri mu gace ka Masaka gusa ngo ku bwa kamere ye, yiteguye gukora ibyo basaba n’iyo haba kwicara hasi mu byondo. Bagyenda uheruka kwirukanwa na Museveni ku kuyobora ISO, ku mugoroba […]

RED-Tabara yigambye kwica abasirikare b’u Burundi nyuma y’imirwano ikaze

Umutwe wa RED-Tabara urwanya ubutegetsi bw’u Burundi, wigambye kwica abasirikare batatu b’iki gihugu mu mirwano yasakiranyije impande zombi. Uyu mutwe mu itangazo ryasohowe na Nahimana Patrick usanzwe ari Umuvugizi wawo mu bya gisirikare, wavuze ko iyi mirwano wise ikomeye yabereye muri Komine Mugamba ho mu ntara ya Bururi mu majyepfo y’u Burundi. Uretse kwica abasirikare […]

Perezida Kagame yakurikiranye imyiyereko y’ingabo za Mozambique (Amafoto)

img_20210925_125448.jpg

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame uri mu ntara ya Cabo Delgado mu majyaruguru ya Mozambique, kuri uyu wa Gatandatu yakurikiranye imyiyereko y’ingabo z’iki gihugu zirwanira mu mazi. Ni imyiyereko yabereye mu nyanja y’Abahinde, mu mujyi wa Pemba. Perezida Kagame yakurikiranye iyi myiyereko Ingabo za Mozambique zerekaniyemo ubushobozi bwazo ari kumwe na mugenzi we Filipe Nyusi, […]

Genda uzure So aze ambwire niba yarapfuye yanduye SIDA-Umugore abwira umuturanyi i Kibera

Umugore w’imyaka 27, Emily Achieng, ari mu rukiko rwa Kibera muri Kenya, ku bwo gutuka mugenzi we baturanye, Selina Akinyi ngo ” ajye gutaburura Se, aze amubwire niba yaba yaravuye ku Isi, afite SIDA.” Achieng yahamwe no gutuka Akinyi n’igikorwa cyo kuba yahunganyije amahoro. Urukiko rwa Kibera wrategetse ko yishyura KSh 10,000 (Frw 90,000) cyangwa […]

Rayon Sports yatijwe na Raja Casablanca umukinnyi ukina hagati mu kibuga

Ikipe ya Rayon Sports yemeje ko yamaze gusinyisha umukinnyi ukina hagati mu kibuga witwa Lahssaine Ayoub wakiniraga ikipe ya Raja Casablanca. Uyu musore w’imyaka 21 y’amavuko yasinyiye Rayon Sports nk’intizanyo, binyuze mu masezerano y’ubufatanye iyi kipe ifitanye n’iriya kipe ikunzwe kurusha izindi muri Maroc. Rayon Sports yemeje ko Ayoub yamaze gusinyisha yazamukiye mu ngimbi z’ikipe […]

The story of Mburanumwe who pockets 10 thousands a month while protecting millions

Jean Baptiste Mburanumwe, 34, is a private security guard of the famous Ineza shop at Kabaya trading centre located in Kigombe Cell, Muhoza Sector in Musanze District. The owner of the shop claims the shop worth four millions and this is where Mburanumwe reaches at work from6:00 pm after eating to 5:00am. Sitting in front […]

Perezida Kagame yemeje ko hari abasirikare ba RDF biciwe muri Mozambique

Perezida Paul Kagame akanaba Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yemeje ko hari abasirikare bake ba RDF baguye ku rugamba Ingabo zayo ziriho rwo guhashya ibyihebe mu ntara ya Cabo Delgado mu majyaruguru ya Mozambique. Perezida Kagame yabigarutseho ku wa Gatanu tariki ya 24 Nzeri, ubwo yasuraga Ingabo n’ababopisi b’u Rwanda bakabakaba 1,000 boherejwe kugarura amahoro […]

Umutoza w’imwe mu makipe yo mu Rwanda yahagaritswe azira ubutinganyi

img_20210925_083933.jpg

Ikipe ya United Stars ikina muri shampoyona y’icyiciro cya kabiri hano mu Rwanda, yahagaritse by’agateganyo Mushimiyimana Eric wari umutoza wayo mukuru kubera gukekwaho ubutinganyi. Iyi kipe yo mu Kabagari mu karere ka Ruhango mu ibaruwa yandikiye uriya mutoza ejo hashize, yamumenyesheje ko yamuhagaritse ishingiye ku mpungenge yagejejweho n’abakinnyi. Iti: “Mu izina rya Komite Nyobozi ya […]

Hamenyekanye uko amafoto y’ubwambure bwa Kantengwa n’abagabo baryamanye ari kujya hanze

screenshot_3-1.jpg

Hamenyekanye uko amafoto y’Umunyamideli wo muri Uganda ufite inkomoko mu Rwanda, Kantengwa Judith Heard, yongeye kuboneka ku mbuga nkoranyambaga cyane Twitter na Instagram ndetse n’abagabo bivugwa ko bagiye baryamana. Uyu munyamideli avuga ko hari aba-hacker biniriye ububiko bwe bw’amafoto, bayakwirakwiza bakoresheje konti ya Twitter avuga ko atari we uyigenzura. Ikinyamakuru Blizz gitangaza ko amafoto yo […]

Museveni yagenewe ubutumwa bwihariye na Perezida Uhuru Kenyatta

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, yakiriye ubutumwa bwihariye yagenewe na mugenzi we wa Kenya, Uhuru Kenyatta. Ni ubutumwa Museveni yashyikirijwe ku wa Gatanu i Nakasero na Amb. Monica Juma usanzwe ari umunyamabanga wa Leta ya Kenya muri Minisiteri y’Ingabo, wari uherekejwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda, Gen Jeje Odongo. Izindi ntumwa za Kenya […]

Musanze: Barashinja Classic Lodge Hotel kubatwarira ubutaka ntibahe ingurane

Abagize umuryango wa Gafurege Paul wo mu Murenge wa Muko mu Karere ka Musanze, barasaba kurenganurwa nyuma y’imyaka itatu ubutaka bwabo butwawe na Classic Lodge Hotel ikabushyiramo umuhanda, ariko ikaba itarabahaye ingurane yabwo. Ni ubutaka buherereye mu mudugudu wa Nyiramuko, akagari ka Cyivugiza ho mu murenge wa Muko. Mpunga Jean Damascène uhagarariye uriya muryango, avuga […]