Col Théoneste Bagosora wari ufungiye mu gihugu cya Mali nyuma yo guhamwa n’ibyaha bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi, yapfuye kuri uyu wa Gatandatu ku myaka 79 y’amavuko.
Inkuru y’urupfu rwa Col Bagosora rwemejwe n’umuhungu we, Achille Bagosora, abinyujije ku rubuga rwe rwa Facebook yanyujijeho ubutumwa bugufi amwifuriza kuruhukira mu mahoro.
Col Bagosora wakunze gushyirwa ku isonga mu gucura umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yari afungiye i Bamako muri Mali kuva muri 2012.
Ni nyuma yo guhabwa igifungo cy’imyaka 35 nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu ntangiriro z’uyu mwaka yari yasabye gufungurwa by’agateganyo, kuza aza kubyangirwa kuko yabuze igihugu cyari kumwakira.
Bagosora yavukiye mu yahoze ari Komini Giciye muri Perefegitura ya Gisenyi mu 1941, yinjira mu gisirikare arangije amashuri yisumbuye mu Iseminari Nto ya Nyundo mu 1962, asohoka ari Sous-Lieutenant mu 1964.
Yakoze mu mitwe myinshi y’ingabo, aza gukora muri Minisiteri y’Ingabo, aba Umuyobozi w’Ikigo cya Gisirikare cya Kanombe na Bataillon LAA n’ibindi.

4 Responses
Col Théoneste Bagosora yapfuye
Yatsembye abatutsi muri 1994 agira ngo we ntiruzamugeraho.Yishe abasore,inkumi,impija,abasaza na bacecuru.
Col Théoneste Bagosora yapfuye
Yatsembye abatutsi muri 1994 agira ngo we ntiruzamugeraho.Yishe abasore,inkumi,impija,abasaza na bacecuru.
Col Théoneste Bagosora yapfuye
Gupfa k’umuntu si ikibazo kuko n’ubundi urupfu ni yo nzira ya twese.ikibazo ni inkuru mbi cg nziza dusiga ku isi zo zidapfa. Mana uzaduhe iherezo ryiza aho nibuze udashobora kubura igihugu cyakwakira cg cyagufasha ukeneye ubufasha.