SADC yafashe icyemezo cyo kugumisha ingabo zayo muri Mozambique
Umuryango wa Afurika y’amajyepfo, SADC, wamaze gufata icyemezo cyo kugumisha ingabo zayo mu butumwa bw’amahoro mu ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique. Ni icyemezo cyafatiwe mu nama y’umutekano idasanzwe yahurije abakuru b’ibihugu bigize uyu muryango, i Pretoria muri Afurika y’Epfo kuri uyu wa 5 Ukwakira 2021. Iyi nama yateranye kugira ngo yemeze niba ubutumwa bw’izi […]
U Burundi bwakiriye impunzi 265 za mbere zaturutse muri Uganda

Leta y’u Burundi yakiriye impunzi za mbere z’Abarundi 265 zari zarahungiye muri Uganda mu 2015 ubwo igihugu cyari kirimo ibibazo by’umutekano muke waterwaga n’umwuka mubi wa politiki. Minisiteri y’ubutegetsi, umutekano n’iterambere ry’abaturage mu Burundi, yatangaje ko izi mpunzi (zirimo: abagabo, abagore n’abana) zakiriwe ku mupaka wa Kobero mu ntara ya Muyinga kuri uyu wa 4 […]
RDC: Ambasaderi w’u Rwanda yashimye iterambere ry’ibikorwaremezo mu mujyi yakuriyemo

Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Vincent Karega, yashimye politiki ya guverinoma y’intara ya Haut-Katanga mu rwego rw’ibikorwaremezo. Hari mu nama yateguwe ku wa mbere, itariki ya 04 Ukwakira 2021 i Lubumbashi, mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’imiturire. Kuri ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, iterambere mu bikorwaremezo […]
Dr Christopher Kayumba yongerewe iminsi 30 yo gufungwa by’agateganyo
Urukiko Rwisumbuye rwa Kicukiro kuri uyu wa Kabiri, itariki 05 Ukwakira rwavuze ko ikirego cy’uwahoze ari umukozi wa Dr Kayumba Christopher umushinja kumusambanya ku gahato gifite ishingiro, ikaba ari mpamvu ikomeye agomba gukomeza gukurikiranwa n’Ubushinjacyaha afunze rwemeza ko akomeza gufungwa iminsi 30 y’agateganyo. Dr Kayumba Christopher n’umwunganirzi we mu mategeko bafite iminsi itanu yo kujuririra […]
Bugarama: Abanyenganda batunzwe agatoki ko banyunyuza abahinzi b’umuceri
Abahinzi b’umuceri mu Karere ka Rusizi, batunze agatoki abanyenganda babagurira umuceri ku giciro gito ariko bo bakawugurisha ku giciro kiri hejuru cyane. Aba bahinzi babitangaje ubwo Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Gerardine Mukeshimana ari mu Bugarama mu Karere ka Rusizi. Abahinzi b’umuceri bavuga ko ” Abanyenganda bikubira inyungu bonyine na ho abahinzi bagataha amara masa.” Abahinzi bahereye […]
Perezida Filipe Nyusi yasabye ibyihebe bihanganye na RDF kuyamanika cyangwa bikicwa
Perezida wa Mozambique, Filipe Nyusi, yasabye ibyihebe bihanganye n’Ingabo z’u Rwanda mu ntara ya Cabo Delgado kuyamanika cyangwa bikicwa, ngo kuko ntaho bigifite ho guhungira. Perezida Nyusi yabivugiye mu muhango wo kuzirikana imyaka 29 y’amahoro ishize muri Mozambique harangiye intambara yashyamiranyije Guverinoma y’ishyaka rya FRELIMO n’inyeshyamba zo mu ishyaka rya UNAMO. Ni umuhango wabaye mu […]
Ibihugu bitageze ku 10 bifite ubushobozi bwo kurasa aho ari ho hose ku Isi
Ibihugu birindwi byonyine nibyo kugeza ubu bifite ubushobozi bwo kurasa ahantu aho ari ho hose ku Isi byifashishije ibisasu bya missiles byakoze byambukiranya imigabane (intercontinental ballistic missiles), birimo ibifite ubushobozi bwo kugera mu birometero 16,000. U Burusiya Bimwe mu bisasu bya ICBMs bitunzwe n’iki gihugu R-36M2 Voevoda / SS-18 Satan 11 000 km-16,000km RSM-56 Bulava […]
Abasirikare byibuze 14 ba Burkina Faso biciwe mu gitero ku birindiro byabo
Byibuze abasirikare 14 ba Burkina Faso kuri uyu wa Mbere biciwe mu gitero nk’uko byemezwa n’amakuru ava mu nzego z’umutekano. Ni abasirikare babarizwa ahitwa Yirgou, muri Komini ya Barsalogho batewe n’abantu bitwaje intwaro. Mu gitondo cyo kuwa Mbere ahagana saa kumi n’imwe, nibwo abantu bitwaje intwaro bagabye igitero kuri izi ngabo za Burkina Faso, aho […]
Abapadiri bo mu Bufaransa bahohoteye ku gitsina abana ibihumbi 216 kuva mu 1950-Raporo
Abana bagera ku 216,000 bakorewe ihohoterwa n’abapadiri ba Kiliziya Gatolika mu Bufaransa kuva mu 1950, nk’uko byavuzwe n’ukuriye komisiyo yakoze iperereza ku byaha nk’ibi muri Kiliziya. Jean-Marc Sauvé yabivugiye mu gusohora raporo ndende ku ihohotera rishingiye ku gitsina muri Kiliziya yo mu Bufaransa. Yavuze ko uwo mubare washoboraga kugera ku 330,000 iyo ibyaha nk’ibi byakozwe […]
Rwamagana: Bakeka ko kubyarana n’abagabo bakuze bituma abangavu bahishira ababateye inda
Abaturage bo mu karere ka Rwamagana bavuga ko abakobwa baterwa inda n’abagabo bakuze bakabatera ubwoba abandi bagatinya kuvuga abateye indaya batinya igisebo cyo kubyarana n’abababyaye. Bavungiye Francine utuye murenge wa Muyumbu avuga ko abana banga kuvuga ababateye inda, agakeka ko hari abangavu batinya kubavuga batinya guseba kubera imyaka yabo iba itandukanye n’ababateye inda barimo n’abagabo […]
Ntacyo twageraho dukomeje gucungira imibereho ku burobyi gusa_ Abaturage ba Nkombo

Bamwe mu baturage b’umurenge wa Nkombo mu karere ka Rusizi bavuga ko bahanganye n’ikibazo cy’ubukungu bugenda buhungabana kuko abenshi muri bo bacungiraga ku burobyi bwo mu kivu ubu butagitanga umusaruro nka kera, ubutaka busharira n’ubworozi budatera imbere kubera kubura ubwatsi bw’amatungo n’indwara zikunda kuyazahaza, ubushobozi buke bw’amafaranga butuma nta n’ibikorwa by’ubucuruzi bihagaragara bituma n’abahakora ibikorwa […]
Nguyu umujyi utuyemo umuntu umwe rukumbi

Monowi ni umujyi uherereye muri Leta ya Nebraska muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), ukaba utuwe n’umuntu umwe rukumbi; umukecuru w’imyaka 87 y’amavuko witwa Elsie Eiler. Uyu mujyi ufite ubuso bwa hegitari 54 (metero kare 540,000) wabaruwe mu mijyi igize Nebraska mu ibarura ryabaye mu 2010, ituyemo uyu mukecuru wenyine. Ariko iyi Monowi yigeze […]
Kagere ari mu mwiherero w’Amavubi, yitezweho gusubiramo ibyo yakoreye Uganda mu myaka 10 ishize
Rutahizamu Meddie Kagere ukinira ikipe ya Simba Sports Club yo mu gihugu cya Tanzania, yamaze kugera mu mwiherero w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ ikomeje kwitegura Imisambi ya Uganda. Kagere uheruka gufasha Simba gutsinda Dodoma Jijii muri shampiyona yageze mu mwiherero w’Amavubi ku mugoroba w’ejo. Aya Mavubi y’u Rwanda akomeje kwitegura Imisambi ya Uganda mu mikino ibiri yo […]
Zimbabwe yiteguye kohereza abarimu yasabwe n’u Rwanda
Guverinoma ya Zimbabwe yatangaje ko yishimiye kuba Perezida w’u Rwanda yarayisabye abarimu, ivuga ko yiteguye kubohereza kandi yatangiye imyiteguro ku bufatanye bw’ibihugu byombi. Mu ijambo yavugiye mu Nama y’ishoramari n’ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi iherutse kubera I Kigali mu cyumweru gishize, Perezida Paul Kagame yavuze ko u Rwanda rwiteguye abarimu bashoboka baturuka muri Zimbabwe bakaza kwigisha […]
Burundi: Uwakekwagaho uruhare mu gitero cya grenade yishwe mu buryo budasobanutse
Umuntu wakekwagaho kugaba igitero cya grenade yatewe mu ntangiriro z’icyumweru gishize mu gace ka Kizingwe-Bihara, muri Zone Kanyosha, muri Komini ya Muha mu majyepfo ya Bujumbura, yiciwe muri kasho yari afungiwemo y’urwego rw’igihugu rw’iperereza, aho bivugwa ko umuyobozi mukuru muri uru rwego ari we watanze amabwiriza. Nk’uko abatangabuhamya bavuga, uyu muntu wishwe witwa Rémy yabanje […]
Indege nini yaheze munsi y’ikiraro
Indege nini yari iy’ikigo cy’ubwikorezi bwo mu kirere cya Air India mu Buhinde yaheze munsi y’ikiraro mu murwa mukuru w’igihugu, New Delhi. BBC dukesha aya makuru ivuga ko iyi ndege yaheze muri iki kiraro ubwo yari itwariwe mu muhanda n’abayiguze nk’igikoresho kitagikora. Amashusho yashyizwe hanze n’umunyamakuru witwa Ashoke Raj, agaragaza imodoka ziri ku muhanda uri […]
Iherezo ry’ubutumwa bw’ingabo za SADC muri Cabo Delgado riregereje
Umuryango w’ibihugu bya Afurika y’Amajyepfo, SADC, uvuga ko ubutumwa bw’amahoro bw’ingabo zayo ziri mu ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique buzwi nka SAMIM buzarangira tariki ya 15 Ukwakira 2021. Izi ngabo zatangiye kugera muri Mozambique tariki ya 21 Nyakanga 2021, nyuma y’icyemezo cyafatiwe mu nama y’umutekano yari yahuje abakuru b’ibihugu bigize uyu muryango. Mu muhango […]
Facebook yahombye $ miliyari 7 mu gihe cy’amasaha atandatu serivisi zayo zahagaze
Sosiyete ya Facebook yahombye abarirwa muri $ miliayari 7, nyuma y’amasaha atanu imbuga nkoranyamba zayo zirimo urwa Facebook, WhatsApp, Instagram na Messenger zamaze zidakora. Urubuga DownDetector rwatangaje ko izi mbuga nkoranyambaga zahagaze ku Isi yose ku isaha ya saa kumi n’imwe n’iminota 44 z’i Kigali. Hashtag ya #Facebookdown n’imwe mu zavugwagaho cyane ku rubuga rwa […]
Undi meya wo muri Afurika y’Epfo yazize impanuka mu byumweru bitageze kuri bitatu
Abaturage ba Africa y’Epfo bagaragaje akababaro nyuma y’uko umuyobozi, Neo Shalk wari mayor w’agacek ka Naledi, apfiriye mu mpanuka, akaba uwa kabiri upfuye mu byumweru bitageze kuri bitatu. Ku cyumweru yaguye mumpanuka y’imodoka hanze y’umujyi wa Vryburg mu ntara ya North West. Ikinyamakuru Sunday Times cyaho kivuga ko yari mu rugendo n’umugore we batashye bavuye […]
Umurenge wo mu Karere ka Muhanga umaze imyaka 15 utagira ibiro
Umurenge wa Shyogwe wo mu Karere ka Muhanga kuva mu 2006 hajyaho urwego rw’Umurenge nta nyubako yitwa ibiro byawo irabaho. Uyu murenge ubu urakorera mu nyubako z’akagari ka Ruli, bikavugwa ko ubu wamaze kubona ikibanza kizubakwamo inzu uzakoreramo. Uretse ibibazo by’Umurenge wa Shyogwe, iya Nyamabuye Nyarusange nayo ikorera mu nyubako zishaje. Hari abaturage bo mu […]