Abdoulaye Wade yemeye kwakira iwe i Dakar Alpha Conde utaracanaga uwaka na Macky Sall

Mu gihe hashize ukwezi uwahoze ari Perezida wa Guinea Conakry, Alpha Conde ahiritswe n’igisirikare akaba agifungiye ahantu h’ibanga, Abdoulaye Wade wahoze ari Perezida wa Senegal aravuga ko yiteguye kumwakira iwe mu rugo kandi yizeye ko perezida Macky Sall atazabigiraho ikibazo nubwo bizwi ko atacanaga uwaka na Conde. Iki cyifuzo cyanyujijwe mu itangazo ry’ishyaka riharanira demokarasi […]
RUSIZI: Un homme arrêté pour vandalisme de câbles à fibre optique
Le lundi 4 octobre, la Police nationale du Rwanda (RNP) a arrĂŞtĂ© un homme dans le district de Rusizi identifiĂ© comme Ă©tant Emmanuel Habimana, 23 ans, pour avoir prĂ©tendument vandalisĂ© des câbles d’Internet Ă fibre optique. Habimana a Ă©tĂ© arrĂŞtĂ© dans le village de Karambo, cellule de Cyangugu, secteur de Kamembe avec deux câbles d’Internet […]
MINISANTE yategetse ko abakora mu mavuriro yigenga bahabwa umushahara uhoraho
Minisiteri y’ Ubuzima, MINISANTE, yategetse amavuriro yigenga guhagarika ibyo kugabana inyungu hagati y’umukozi n’ivuriro hashingiwe ku mafaranga yinjiye, ahubwo hagasyirwaho umushahara uhoraho. MINISANTE yavuze ko impamvu y’iki cyemezo ari uko uburyo bwakoreshwaga hahembwa abakozi, bwagiye bugira ingaruka ku mitangire ya serivisi. Ivuga ko amavuriro yarebaga inyungu cyane ndetse abantu bagahabwa serivisi zihenze. Iyi minisiteri yategetse […]
Rusesabagina ntarabona inyandiko imukatira- Umuryango we
Umuryango wa Paul Rusesabagina uvuga ko atarashyikirizwa kopi y’inyandiko y’urukiko yo gukatirwa kwe, nyuma y’iminsi 15 ishize urubanza rusomwe. Rusesabagina w’imyaka 67, ku itariki ya 20 Nzeri 2021 yakatiwe gufungwa imyaka 25 ahamwe n’ibyaha by’iterabwoba, mu rubanza yafatwagamo nk’uregwa w’ibanze mu bandi 20. Umunyamategeko we yabwiye BBC ko “ubundi bagombye gusoma urubanza n’iyo kopi ihari”, […]
Umunyarwandakazi avuga ko DPC wa Mubende yashimuse uruhinja rwe rw’ukwezi kumwe

Umunyarwandakazi witwa Julienne Kayirere, atangaza ko Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Mubende (DPC), muri Uganda, yashimuse umwana we w’uruhinja rw’ukwezi kumwe, Joana Imanirakiza, rwari rucyonka, ubu imyaka itatu ikaba ishize atararubonaho. Julienne Kayirere, avuga ko DPC yamushimutiye umwana mu 2018 nyuma yo kumufungira muri kasho ya Polisi i Mubende amaze gufatirwa ahitwa Kasambya muri […]
Min. Biruta mu ruzinduko rw’akazi muri Finland

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Vincent Biruta, kuri uyu wa Kabiri yatangiye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri mu gihugu cya Finland aho kuri uyu wa Gatatu agirana ikiganiro na mugenzi we, Pekka Haavisto, bakaganira ku ngingo zitandukanye. Biteganyijwe ko abaminisitiri bombi baganira ku mubano wa Finland n’u Rwanda, ku bibazo byo mu karere n’ubutwererane mpuzamahanga. Baranashimangira […]
Perezida Ndayishimiye yongeye guha akazi umuyobozi yirukanye amuziza kumubeshya
Perezida wa Repubulika y’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yongeye guha akazi Albert Maniratunga yaherukaga kwirukana ku mwanya w’umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe kugenzura ubuziranenge bw’ibinyabiziga, OTRACO, amuziza kumubeshya. Nk’uko bigaragara mu itangazo ryaraye risohotse ku rubuga rw’ibiro by’Umukuru w’u Burundi, Maniratunga yagizwe Umuyobozi Mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubwikorezi. Tariki ya 29 Kamena 2021, Perezida Ndayishimiye yasuye aho […]
Davido yakomoje kuri Perezida Kagame mu bintu atazibagirwa byamubayeho

Umuhanzi wo muri Nigeria, David Adeleke, uzwi nka Davido, yahishuye ibihe byiza yagize nk’icyamamare, akomoza ku mukuru w’igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame, ndetse ashaka no kugaragaza ko arusha umuherwe Bill Gates agaciro. Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru cyo mu Bufaransa kibanda ku nkuru z’imideri, L’Officiel, uyu muhanzi uheruka kuza mu Rwanda mu 2018, yavuze ku bucuti […]
Umukuru mu itorero rya Pentekote yasambanyije abahungu yigisha 19
Umwe mu bakuru b’itorero rya Pentekote, akaba n’umwarimu, Natomah Otabel wo mu Karere ka Salaga muri Ghana, yasambanyije ku ngufu abahungu yigisha 19 ndetse ngo asenga cyane. Uwo mwarimu wo mu gace ka Savannah nk’uko Nyaaba Veronica, wigisha hamwe na Natomah ku ishuri ryisumbuye rya Kulpi, abivuga, ni umwe mu banyedini bakomeye. Nyaaba ati ” […]
Abakinnyi 25 ba GuinĂ©e-Bissau bajyanwe kwa muganga ikitaraganya nyuma yo gugufatwa n’impiswi
Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu gihugu cya GuinĂ©e-Bissau (FFGB), ryatangaje ko abakinnyi 25 b’ikipe ya kiriya gihugu n’abatoza barembeye mu bitaro, nyuma yo kuhajyanwa igitaraganya bahitwa banaruka. Aba bakinnyi bagize iki kibazo nyuma yo gufata ifunguro rya nimugoroba ku munsi w’ejo. Ikipe ya GuinĂ©e-Bissau iri i Rabat muri Maroc aho igomba guhurira n’ikipe ya kiriya gihugu, […]
Igiciro cy’umuceri kigiye kuba kimwe
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, MINAGRI, kuri uyu wa 5 Ukwakira 2021 yatangaje ko yafashe icyemezo cy’uko igiciro cy’umuceri utonoye kigiye kuba kimwe mu gihugu hose. Ni nyuma y’igihe abahinzi benshi mu gihugu bamaze batakamba, bavuga ko inganda zitunganya umuceri ziwubagurira ku giciro gito (kitageze kuri 300 Frw), bikabashyira mu bihombo ugereranyije n’imbaraga baba barakoresheje bawuhinga. Hari […]
CAR yahakanye gukorana n’abakomando ba Wagner Group
Repubulika ya CentrAfrika (CAR) yahakanye gukorana n’ikigo cyigenga w’abakomando bo mu Burusiya cyitwa Wagner Group mu rugamba rwo kurwanya ibikorwa by’iterabwoba by’imitwe yitwaje intwaro irwanya ubutegetsi bwayo. Minisitiri w’Intebe wa CAR, Henri-Marie Dondra yatangarije igitangazamakuru Le Journal du Dimanche ko nta bakomando b’iki kigo bari mu gihugu nk’uko bimaze igihe kirekire bikekwa, bikanemezwa na bamwe. […]
Imwe mu ngagi zamamaye nyuma yo kwifotoza selfie yarapfuye
Ingagi izwi cyane yo mu misozi yitwa Ndakasi, yamamaye ubwo yagaragaraga ku ifoto ya selfie yafashwe n’uwari uyishinzwe yarapfuye ku itariki 26 Nzeri 2021 ifite imyaka 14, izize indwara. Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 5 Ukwakira, nibwo aya makuru yatangajwe na Parike ya Virunga ibinyujije mu itangazo rigenewe abanyamakuru. itangazo ryagize riti “N’akababaro gakomeye […]
Uruganda rwa Tesla rwategetswe kwishyura hafi miliyoni 137$ uwahoze arukorera kubera ivangura
Urukiko rwo muri California kuwa Mbere rwategetse uruganda rw’imodoka rwa Tesla kwishyura hafi miliyoni 137$ y’indishyi z’akababaro uwahoze ari umukozi warwo, kubera gufunga amaso ku ivangura rishingiye ku ruhu yakorerwaga muri uru ruganda. Owen Diaz yahawe akazi binyuze mu kigo gishinzwe gushaka abakozi, yakoraga akazi ko kuzamura imizigo hagati ya Kamena 2015 na Nyakanga 2016 […]
Dufite abagabo benshi b’ibigwari-RWAMREC
Umuryango uharanira guteza imbere ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu iterambere ry’Abanyarwanda, RWAMREC, uvuga ko mu Rwanda hakiri abagabo benshi wise ibigwari, bihunga inshingano zo kurera abana, bigakuramo akabyo karenge. Umuyobozi Nshingwabikorwa wa RWAMREC, Rutayisire Fidele ati ” Umugabo ufata inshingano zo kubyara,ntasezerane n’umugore we yarangiza agata abana,abo bagabo tubita abagabo […]
Umugabo wari ufite ubwenge nk’ubw’umwana wishe abantu 3 muri 94 yatewe urw’ingusho
Umugabo wo muri Leta ya Missouri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, impirimbanyi zasabiraga imbabazi zivuga ko yishe abantu batatu mu 1994 kubera ikibazo yavukanye cy’ubwenge, yishwe atewe urw’ingusho. Kuri uyu wa Kabiri, itariki 05 Ukwakira nibwo uyu mugabo witwa Ernest Johnson yatewe urw’ingusho nyuma y’uko Urukiko rw’Ikirenga rwa Amerika rwanze gusubika iki gihano mu […]
Uganda yageze mu Rwanda mbere yo gucakirana n’Amavubi (Amafoto)

Ikipe y’Igihugu ya Uganda ‘The Cranes’, yamaze kugera i Kigali aho yitabiriye umukino w’ijonjora ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022 cyo muri Qatar uzayihuza n’Amavubi y’u Rwanda. Uyu mukino wa Gatatu wo mu itsinda E uzabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo saa kumi n’ebyiri z’umugoroba w’ejo ku wa Kane tariki ya 07 Ukwakira, […]
Ikirego cy’umunyeshuri ushinja Dr Kayumba kugerageza kumusambanya ku ngufu cyateshejwe agaciro
Umucamanza mu rukiko rw’ibanze rwa Kicukiro yatesheje agaciro ikirego cya Fiona Muthoni Ntarindwa wari umunyeshuri wa Dr Kayumba Christopher muri Kaminuza y’u Rwanda, umushinja kugerageza kumusambanya ku ngufu mu mwaka w’2017. Iki kirego cyamenyekaniye bwa mbere mu ruhererekane rw’ubutumwa ku rubuga rwa Twitter muri Werurwe 2021 gitanzwe n’uwavuze ko ari inshuti ya Muthoni. Urwego rw’igihugu […]
APR FC yitegura gusezerera ES du Sahel yahagamwe na Etincelles
Ikipe ya APR FC yitegura guhurira na Etoile Sportive du Sahel yo muri Tunisia mu ijonjora rya kabiri rya CAF Champions league, yananiwe gutsinda Etincelles bagwa miswi 0-0. Ni mu mukino wa gicuti wabereye i Shyorongi ejo ku wa Kabiri, gusa APR FC yawukinnye idafite abarimo Omborenga Fitina, Manishimwe Djabel, Jacques Tuyisenge na Mugunga Yves […]