Minisitiri w’Ingabo wungirije wa Malawi, Umugaba Mukuru n’abandi, bari mu Rwanda

mal.jpg

Itsinda riyobowe na Minisitiri w’Ingabo wungirije wa Malawi, Jean Muonaowauza Sendeza ririmo Umugaba Mukuru w’ingabo z’iki gihugu, Gen Vincent Nundwe n’abandi…riri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda guhera ejo ku wa 10 Ukwakira 2021. Minisitiri Sendeza yatangaje ko baje mu Rwanda mu rwego rwo gushimangira imikoranire y’ibisirikare by’ibihugu byombi yatangiye mu 2018. Iri tsinda ryanagiranye ibiganiro […]

Dore amazina y’utubyiniriro y’abaperezida bo muri Afurika amwe adakunze kuvugirwa mu ruhame

edgard.jpg

Perezida nk’umwe mu bategetsi bakuru b’igihugu, akurikiranirwa hafi n’abaturage baba ab’igihugu cye cyangwa abandi bahatuye ndetse no hanze yacyo yaba akiyobora cyangwa yaravuyeho. Kubera akazi bakoze mbere yo kwicara muri iyo ntebe yo hejuru, uko bakora akazi kabo n’izindi mpamvu, bamwe mu bakuru b’ibihugu muri Afurika bagiye bahabwa utuzina tw’utubyiniriro, twaba utububaka cyangwa utubajora two […]

Mozambique: Undi muyobozi w’inyeshyamba yiciwe mu mirwano

Umuyobozi wa Polisi ya Mozambique, Bernardino Rafael yatangaje ko ingabo z’igihugu zifatanyije n’izindi nzego zishinzwe umutekano zishe umuyobozi w’umutwe witwaje intwaro wa RENAMO urwanya ubutegetsi, Mariano Nhongo. Nhongo yiciwe mu mirwano yahuje izi ngabo n’abarwanyi be, yabereye mu gace ka Mazamba, Akarere ka Chibabaya mu Ntara ya Sofala, mu masaa moya y’igitondo. Bernardino yabitangaje ati: […]

Perezida Kagame yakiriye mu biro bye Gen Teo Luzi uri mu Rwanda (Amafoto)

img_20211011_155646.jpg

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere Perezida wa Repububulika, Paul Kagame, yakiriye mu biro bye Lieutenant General Teo Luzi watangiye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu hano mu Rwanda. Gen Luzi uyobora Polisi y’u Butaliyani izwi nka ’Arma dei Carabinieri yari aherekejwe na Ambasaderi w’u Butaliyani mu Rwanda, Massimiliano Matsanti. Ibiro by’Umukuru w’igihugu byemeje ko aba […]

Urubanza rwari rutegerejwe na benshi ku iyicwa rya Thomas Sankara rwatangiye

Kuri uyu wa mbere, tariki 11 Ukwakira, urubanza ku iyicwa rya Thomas Sankara rwatangiriye i Ouagadougou. Urubanza rwari rutegerejwe cyane n’abaturage ba Burkina Faso, umuryango wa Capt. Sankara, abanyamategeko, imiryango itegamiye kuri Leta n’Abanyafurika benshi muri rusange. Abantu benshi bafite amatsiko yo kumenya uko byagenze ku itariki ya 15 Ukwakira 1987, umunsi Perezida w’ikirangirire wa […]

Bwa mbere mu Rwanda hatangajwe amazina y’abantu bahamwe no gusambanya abana

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda kuri uyu wa Mbere, bwatangaje ku mugaragaro urutonde rw’abantu 322 bahamwe n’ibyaha byo gusambanya abana no gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato abantu bakuru. Ni igikorwa cyahuriranye n’Umunsi mpuzamahanga w’umwana w’umukobwa wahujwe no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abana, wizihizwa kuri iyi tariki ya 10 Ukwakira. Abatangajwe kuri uru rutonde ruboneka ku […]

Ababyeyi bavuze impamvu itangaje yatumye bemerera umuhungu n’umukobwa wabo kuzajya baryamana

Umugabo utivuze amazina kuri Facebook gusa bigaragara ko ari uwo muri Afurika y’Iburengerazuba bitewe n’imyambarire, yatangiye avuga ko yamenye amakuru ko umuhungu we n’umukobwa yibyariye, baryamana mu ibanga gusa ngo ubu yarabemereye ngo bajye babikora, yewe babashyira no mu cyumba kimwe. Mu butumwa bwe, uyu mugabo yavuze ko we n’umugore we bafashe umwanzuro wo kumenyesha […]

Perezida wa Algeria yasabye u Bufaransa kubaha igihugu cye

Perezida wa Algeria, Abdelmadjid Tebboune yasabye u Bufaransa kubanza guha igihugu cye icyubahiro cyose kugira ngo Ambasaderi wabo asubizwe i Paris. Iri ni ijambo rya mbere uyu Mukuru w’Igihugu atangaje ku Bufaransa nyuma y’aho iki gihugu cyo ku mugabane w’Uburayi gifatiye icyemezo cyo kugabanya visa cyahaga Abanya-Algeria, Perezida wacyo. Ni nyuma kandi y’aho Perezida w’u […]

Huye: Yafashwe yiyita Assistant Inspector of Police (AIP) ashaka kwambura umucuruzi

Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 10 Ukwakira ahagana saa yine Polisi ikorera mu Karere ka Huye yafashe uwitwa Agnes w’imyaka 36. Yafatanwe umupira wo kwambara wa Polisi y’u Rwanda (T-Shirt) n’ikirango cy’ipeti (Pips) ya ofisiye wo ku rwego rwa Assistant Inspector of Police (AIP). Umurerwa yafashwe nyuma yo kurara mu nzu zicumbikira […]

Lt Gen Teo LUZI uyobora Arma dei Carabinieri ari mu Rwanda

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza, kuri uyu wa Mbere yakiriye mu biro bye Lieutenant General Teo LUZI uyobora Polisi y’u Butaliyani izwi nka ‘Arma dei Carabinieri’. Gen LUZI yari aherekejwe na Ambasaderi w’u Butaliyani mu Rwanda, Massimiliano Matsanti. Lieutenant General Teo LUZI n’itsinda ayoboye bari mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi itatu […]

Libani: Inkongi y’umuriro yibasiye ububiko bw’ibikomoka kuri peteroli

Minisitiri w’ingufu muri Liban yavuze ko ‘inkongi y’umuriro yadutse mu kigega kibika lisansi mu kigo cya peteroli cya Zahrani cyo muri iki gihugu. Minisitiri w’ingufu, Walid Fayyad, yagize ati: “Umuriro wahagaritswe.” Ibiro Ntaramakuru by’iki gihugu byavuze ko inkongi y’umuriro ikabije yadutse muri kimwe mu bigega byo mu kigo cya peteroli cya Zahrani. “impamvu ntabwo iramenyekana,” […]

Ukwisegura: Gen Kazura nta rugendo aherutse kugirira muri Uganda

Ku wa Gatandatu tariki ya 09 Ukwakira BWIZA yanditse inkuru ivuga ko Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen Jean Bosco Kazura yari muri Uganda, aho yari yitabiriye ibirori by’isabukuru y’imyaka 59 ishize icyo gihugu kibonye ubwigenge. Turamenyesha abakunzi bacu ko Gen Kazura atigeze yitabira biriya birori, ko ahubwo umusirikare wa RDF wagaragaye mu mashusho ya […]

Uko FBI yafashe Abanyamerika bari bazi ko bagurisha amabanga ku gihugu cy’amahanga

Kuri iki Cyumweru, itariki 10 Ukwakira, Minisiteri y’ubutabera ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko umugabo n’umugore b’Abanyamerika batawe muri yombi muri Leta ya Virginia y’Uburengerazuba bazira kugurisha amakuru y’ibanga ku bwato bw’intambara ku gihugu cy’amahanga. Ku wa Gatandatu, Jonathan Toebbe w’imyaka 42 wakoraga nka injeniyeri mu bijyanye n’ingufu za kirimbuzi mu ngabo z’Amerika […]

Imana yandemeye kudashaka umugabo -Sheebah

Umuhanzi Sheebah Samali Karungi uzwi nka Queen Sheebah avuga ko asanga we atararemewe gushaka umugabo, ko ahubwo afite ibindi bintu bihambaye yaremewe gukora. Sheebah yavuze ko adateganya gushaka cyane ko we iyo yitegereJe ” Nsanga ataribyo naremewe.” Mu kiganiro na Spark TV ubwo yafunguraga ku mugaragaro ikigo cye kizajya cyita ku gufasha abana b’abakobwa. Avuga […]

U Rwanda rurateganya kwigisha amasomo ya kaminuza mu magereza

Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda, umutwe w’abadepite tariki ya 8 Ukwakira 2021 yemeje umushinga w’itegeko rivuguruye rigenga urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa, aho nta gihindutse amasomo kuva ku rwego rw’amashuri abanza kugeza ku rwa kaminuza n’ay’imyuga n’ubumenyi ngiro yajya atangirwa mu magereza. Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Itegekonshinga n’andi mategeko muri Minisiteri y’Ubutabera, Ambasaderi Solina Nyirahabimana asobanura […]

Amata yatangiye kunywa umugabo agasiba undi

Ikibazo cy’ibura ry’amata gikomeje gukomera hirya no hino mu gihugu aho ibi biri gutuma n’ibiciro byiyongera ku bwinshi nk’uko bamwe mu baturage babitangaza. Iki kibazo cy’ibura ry’amata mu Rwanda kimaze iminsi kivugwa kubera ko kimaze gukomera hari n’abayakoreshaga nk’umuti ariko batakiyabona,si ibi gusa kandi aba baturage bavuga ko kandi aho bajyaga bayagura basanga ibiciro byariyongereye. […]

Musanze: Ukekwaho gufata ku ngufu umukobwa w’imyaka 10 yatawe muri yombi

Umusore BWIZA yamenye ko yitwa Wellars, ukekwaho gufata ku ngufu umukobwa w’imyaka 10, yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano z’abaturagenyuma y’umunsi umwe, iki kibazo kibayeho. Isoko y’amakuru ya BWIZA iri mu Mudugudu wa Rukereza, Akagari ka Kigombe mu Murenge wa Muhoza, mu Karere ka Musanze, ivuga ko uyu musore yakuwe ahitwa mu Mugara, mu Kagari ka […]

UAE yahaye Tshisekedi impano y’imodoka z’intambara 30

Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, UAE, zahaye Perezida FĂ©lix Tshisekedi uyoboye Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) impano y’imodoka z’intambara 30 zizayifasha mu rugamba ikomeje rwo kurwanya ibikorwa by’iterabwoba. Igikomangoma cy’umwami wa UAE gisanzwe ari umugaba w’ikirenga wungirije w’ingabo z’iki gihugu, Mohamed Ben Zayed Al-Nahyane ni cyo cyabitangaje nyuma y’ikiganiro cyari kimaze kugirana na Perezida Tshisekedi […]

U Bufaransa bwegukanye UEFA Nations League butsinze Espagne ku mukino wa nyuma

Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa ‘Les Bleus’, yegukanye igikombe cy’irushanwa rya UEFA Nations League nyuma yo gutsinda ku mukino wa nyuma Espagne ibitego 2-1. Ibitego bya Karim Benzema (ku munota wa 66) n’icyo ku munota wa 80 w’umukino cya Kylian MbappĂ©, byari bihagije kugira ngo u Bufaransa bwegukane UEFA Nations League ya mbere mu mateka yabwo. […]

Natangiye kuremba ubwo Pasiteri Bugingo yankozagaho ibiganza-Umurwayi

Umunyarwenya Kaberenge Madenge (Hassan Ssenyonjo) kuri ubu urembejwe na kanseri, avuga ko yatangiye kugira uburibwe bwinshi cyane ubwo Pasiteri Aloysius Bugingo, yamurambikagaho ibiganza amusengera. Pasiteri Bugingo wanashinze itorero rye ryitwa House of Prayer Ministries, atungwa agatoki na Kaberenge ko ubwo yamuvugiragaho amagambo yirukana ikibi, ari bwo ahubwo yumvise atangiye kuremba. Aganira n’imwe muri televiziyo zo […]

U Burundi butava ku izima, igitutu cy’inteko ya EU, isibizwa ry’abanyeshuri batsinzwe icya Leta; inkuru nyamukuru z’icyumweru

Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 4 Ukwakira 2021 cyaranzwe n’inkuru nyamukuru zitandukanye, ziganjemo izerekeye: politiki, umutekano, ubutabera n’uburezi. Harimo ko: U Burundi bwanze kuva ku izima ku busabe bwahaye u Rwanda Umuvugizi wa Minisiteri y’Umutekano mu Burundi, Ines Sonia Niyubahwe mu kiganiro abavugizi b’inzego nkuru za Leta bagiranye n’itangazamakuru ku wa 8 Ukwakira, yatangaje ko […]