Burundi: Minisitiri w’Intebe Bunyoni yahaye impano idasanzwe Perezida Ndayishimiye
Minisitiri w’Intebe w’u Burundi, Alain Guillaume Bunyoni, yageneye impano Perezida wa kiriya gihugu, Gen Evariste Ndayishimiye. Ni nyuma yo gusoza amasengesho y’iminsi ine yari yarateguwe n’Umukuru w’igihugu mu rwego rwo gushima Imana, akaba yari afite insanganyamatsiko igira iti: “Warakoze Mana.” Ni amasengesho yaberaga mu ntara ya Bujumbura Bunyoni avukamo, yitabirwa n’abategetsi batandukanye muri Guverinoma y’u […]
Abarimo Marshall Mampa wari uherutse gufungurwa na Samusure bafashwe
Polisi y’u Rwanda yafashe abantu 102 mu Murenge wa Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge barenze ku mabwiriza yo kwirinda Koronavirusi, barimo umuraperi Mugabo Jean Paul uzwi nka Marshall Mampa na Kalisa Erneste uzwi nka Samusure. Bafashwe mu ijoro ryakeye saa munani bari mu kabari kitwa Bahauss gaherereye ahitwa Cosmos i Nyamirambo. Mu bandi bazwi bafashwe […]
Guinée: Bwa mbere Alpha Condé yahawe uruhushya rwo gusohoka mu gihugu kuva ahiritswe ku butegetsi
Agatsiko k’abasirikare bahiritse Alpha CondĂ© ku butegetsi bwa GuinĂ©e Conakry, kamwemereye gusohoka igihugu ku nshuro ya mbere kuva kamuhiritse. Itangazo ryasomewe kuri Televiziyo y’Igihugu ejo ku wa Gatanu rivuga ko CondĂ© yemerewe kujya hanze y’igihugu mu rwego rwo gukurikirana ubuzima bwe. Agatsiko kamuhiritse ku butegetsi muri Nzeri umwaka ushize kavuze ko atagomba kurenza ukwezi kumwe […]
Padiri Thomas Nahimana yangiwe gukorera imyigaragambyo i Paris
Leta y’u Bufaransa ku wa Gatanu tariki ya 31 Ukuboza 2021, yangiye Padiri Nahimana Thomas gukora imyigaragambyo yagombaga gukorera i Paris mu murwa mukuru wa kiriya gihugu. Uyu mupadiri uvuga ko arwanya Leta y’u Rwanda yari yateguye imyigaragambyo yo kwamagana icyemezo cya Leta y’igihugu cya Niger cyo kwirukana Abanyarwanda umunani bari bamaze igihe gito baba […]
Perezida wayoboye u Burundi iminsi 6 yapfuye
François NGEZE wigeze kuyobora u Burundi mu gihe cy’iminsi itandatu, yitabye Imana ahitanwe n’indwara ya kanseri yari amaranye igihe. Urupfu rw’uyu mukambwe w’imyaka 68 rwabaye ku wa Kane w’iki cyumweru nk’uko ibitangazamakuru by’i Burundi byabitangaje. Ngeze yahoze ari Minisitiri w’umutekano mu Burundi mu gihe cy’ubutegetsi bwa nyakwigendera Pierre Buyoya. Hagati y’itariki ya 21 n’iya 27 […]
Nyanza: Umuryango umaze iminsi wifungiranye mu nzu ntacyo ukoza ku munwa
Amakuru yizewe agera kuri BWIZA avuga ko mu Mudugudu wa Kankima, Akagari ka Cyotamakara, Umurenge wa Ntyazo mu Karere ka Nyanza, hari umuryango umaze iminsi wifungiranye mu nzu, utarya kuko ngo usanga ubuzima bwararangiye. Isoko y’amakuru ya BWIZA ivuga ko uyu muryango ” Mu rugo rwa Ntegamaherezo Innocent w’imyaka 55 n’umugore witwa Shyirambere Domithile w’imyaka […]
IRMCT yasabye Niger kutirukana ba Banyarwanda yaherukaga gusaba kuva ku butaka bwayo
Urugereko rwashinzwe kurangiza imanza zasizwe n’inkiko mpuzamahanga (IRMCT), rwasabye leta ya Niger kuba ihagaritse icyemezo cyo kwirukana Abanyarwanda umunani yari yakiriye barekuwe n’urwo rwego. Bikubiye mu mwanzuro urwo rwego rwafashe kuri uyu wa gatanu. Ku wa 27 Ukuboza mu mwaka ushize Leta ya Niger ni bwo yari yahaye bariya Banyarwanda barimo abagizwe abere ku byaha […]
Minisitiri Munyangaju yasobanuye impamvu shampiyona yahagaritswe n’igihe ishobora gusubukurirwa
Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa Munyangaju, yasobanuye ko ibikorwa bya siporo birimo na shampiyona y’icyiciro cya mbere byahagaritswe mu rwego rwo guha umwanya abatarikingiza byuzuye kugira ngo babikore. Minisitiri wa Siporo yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Televiziyo y’Igihugu kuri uyu wa Gatanu tariki ya 31 Ukuboza 2021. Ni nyuma y’uko ku wa Kane tariki ya […]