Akanyamuneza ku maso ya Col Doumbouya ubwo yari akurikiranye umukino Guinée yatsinzemo Malawi (Amafoto)

img_20220111_202055.jpg

Perezida w’inzibacyuho wa GuinĂ©e-Conakry, Col Mamady Doumbouya, yagaragaje akanyamuneza ubwo yari akurikiranye umukino Ikipe y’Igihugu cye (Syli National) yatsinzemo Malawi. Ejo ku wa Mbere tariki ya 10 Mutarama ni bwo Syli National yegukanye amanota atatu ya mbere mu gikombe cya Afurika cy’ibihugu kiri kubera muri CamĂ©roun, nyuma yo gutsinda Malawi igitego 1-0. Igitego cyo ku […]

Nyuma yo gushinjurwa na bamwe bamushinjaga, Urayeneza yasabye kugirwa umwere

Urayeneza GĂ©rard washinze kaminuza ya Gitwe yasabye urukiko rw’ubujurire kumugira umwere ku byaha byashigiweho akatirwa igifungo cya burundu n’urukiko rwisumbuye rwa Muhanga, nyuma y’aho bamwe mu batangabuhamya bamushinjaga bemeye ko bamubeshyeye. Urukiko rwisumbuye tariki ya 25 Werurwe 2021 rwahamije Urayeneza watawe muri yombi muri Kamena 2020 ibyaha bibiri: kuba icyitso ku cyaha cya jenoside yakorewe […]

RDC: Umupolisikazi mukuru yakatiwe igifungo cya burundu anirukanwa mu kazi

Umuryango Voix des Sans Voix pour les droits de l’homme (VSV) wishimiye icyemezo cyatanzwe ku wa mbere, itariki 10 Mutarama 2022 n’urukiko rwa gisirikare rwa Kinshasa / Matete mu rubanza rw’inshinjabyaha rwabereye muri gereza ya gisirikare ya Ndolo mu rubanza ku iyicwa ry’impirimbanyi ya demokarasi Rossy Mukendi. Mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizwe ahagaragara kuri uyu […]

Umubiligi wagejeje Simba SC muri 1/4 cya CAF Champions league ni we uhabwa amahirwe yo gusimbura Masudi muri Rayon Sports

Nyuma y’uko ikipe ya Rayon Sports itandukanye n’Umurundi Irambona Masudi Djuma, iyi kipe kuri ubu ikomeje ibiganiro n’abatoza batandukanye barimo Umubiligi Patrick Winand Aussems wigeze gutoza Simba yo muri Tanzania. Amakuru agera kuri BWIZA avuga ko Aussems w’imyaka 56 ari umwe mu batoza bari mu biganiro na Rayons Sports, gusa bakaba batari kumvikana ku mushahara […]

Ibyo Yolo The Queen yasubije uwamubajije umukunzi we byatangaje benshi

Abakoresha imbuga nkoranyambaga mu Rwanda biganjemo abakunda kubona umukobwa Yolo The Queen ufite ikimero n’miterere ireshya abagabo, yongeye kuvugisha benshi ubwo yavugaga ko umunsi azagaragaza umukunzi we abatabona bazabona n’abatumva bakumva. Yolo The Queen asanzwe ari mu bakobwa bakurura abagabo batari bake haba mu Rwanda cyangwa hanze yarwo, bitewe n’imitere ye idasanzwe hamwe n’ikimero cye […]

Uganda: Urukiko rwa gisirikare rwashyikirijwe 15 bashinjwa kwica abapolisi

Mu rukiko rwa gisirikare muri Uganda hashinjwe kandi rukomeza gufunga abantu 15 bakekwaho kuba baragize uruhare mu iyicwa ry’abapolisi no kubambura imbunda mu gace ka Greater Mubende umwaka ushize. Bakurikiranyweho ibyaha bine by’ubwicanyi, ibyaha bibiri by’ubujura bukabije n’icyaha kimwe cy’ubuhemu. Ubushinjacyaha buvuga ko bakoze ibyo byaha hagati y’itariki 7 Ukuboza na 16 Ukuboza umwaka ushize. […]

L’affaire d’Egide Igabe transfĂ©rĂ©e au parquet

Le Bureau d’enquĂȘte du Rwanda (RIB) a confirmĂ© avoir soumis Ă  l’AutoritĂ© nationale des poursuites publiques le cas d’Egide Igabe qui a Ă©tĂ© arrĂȘtĂ© pour falsification de documents universitaires. Selon le porte-parole de RIB, Thierry B. Murangira, le dossier d’Igabe, arrĂȘtĂ© le 5 janvier, a Ă©tĂ© soumis au parquet, lundi le 10 janvier. « Igabe […]

Minisitiri Biruta yifurije Ambasaderi Vrooman guhirwa mu kindi gihugu

vroom1.jpg

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta yifurije Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), Peter Vrooman urumazemo hafi imyaka ine amahirwe muri iyi nshingano arakomereza muri Mozambique. Ni ubutumwa yamuhaye kuri uyu wa 11 Mutarama 2022 ubwo yamwakiriraga mu biro bye. Muri iki gikorwa, bombi banaganiriye ku bufatanye bw’ibi bihugu mu […]

Meddie Kagere yagejeje Simba ku mukino wa nyuma wa Mapinduzi Cup

Ikipe ya Simba Sports Club ibifashijwemo n’abarimo Umunyarwanda Meddie Kagere, yaraye igeze ku mukino wa nyuma wa Mapinduzi Cup nyuma yo gutsinda Namungo FC ibitego 2-0. Kagere ni we wafunguriye iyi kipe ku munota wa 14 w’umukino, ku mupira umunya-SĂ©nĂ©gal Pape Ousmane Sakho yinjiranye mu rubuga rw’amahina ateye ishoti rikurwamo n’umunyezamu Jonathan Nahimana; hanyuma Kagere […]

Ya mbeba y’intwari yavumbuye ibisasu 100 byari bitabye mu butaka yapfuye

Ikigo Hero Rats cyita ku buzima bw’imbeba zikagirira umumaro ikiremwamuntu, cyatangaje ko imbeba y’icyamamare ‘Magawa’ yavumbuye ibisasu birenga 100 byari bitabye mu butaka bizwi nka ‘mine’, yapfuye. Kibinyujije ku rubuga rwa Facebook, iki kigo cyagize kiti: “N’umutima uremereye, dutangaje inkuru y’akababaro y’urupfu rwa HeroCAT Magawa yaruhukiye mu mahoro mu mpera z’icyumweru gishize.” Iki kigo gisobanura […]

Mali yamaganiye kure ECOWAS, yihimura ku bihugu biyigize

Ubutegetsi bw’inzibacyuho bwa Repubulika ya Mali bwamaganiye kure ibihano biremereye umuryango wa Afurika y’Uburengerazuba, ECOWAS, uherutse gufatira iki gihugu, unihimura ku bihugu biwugize. Tariki ya 9 Mutarama 2022 ni bwo abakuru b’ibihugu bigize ECOWAS bateraniye muri Ghana, baganira ku butegetsi bwa Mali buyobowe na Col. Assimi GoĂŻta bwari buherutse gusaba ko bwakwemererwa bukayobora kugeza mu […]

Zimbabwe: Perezida Mnangangwa yirukanye uwari minisitiri w’umutekano

Perezida wa Zimbabwe, Emmerson Mnangagwa, kuri uyu wa Mbere yirukanye ku mirimo ye, minisitiri w’umutekano, Owen Ncube, kubera imyitwarire idahwitse nk’uko ibiro bye byabitangaje. Nta bisobanuro birambuye byatanzwe nk’uko iyi nkuru dukesha Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, ivuga. Owen Ncube wari washyizwe kuri uyu mwanya mu 2018, yagaragaraga nk’umuntu wa hafi wa Perezida Mnangagwa. Mu 2019, […]

Imbere ya Lt. Gen Mubarakh Muganga, APR FC yabimburiye izindi kipe mu gusubukura imyitozo

Lt Gen Mubarakh Muganga yakurikiranye iyi myitozo

Kuri uyu wambere tariki ya 10 Mutarama 2022, ikipe y’igihugu y’ingabo z’igihugu APR FC, yabimburiye izindi mu gusubukura imyitozo nyuma yaho amakipe ndetse n’imikino hano mu Rwanda byongeye gusubukurwa. Iyi myitozo nkuko bisanzwe ikaba yabereye i Shyorongi, ndetse ikurikirwa n’umuyobozi wa APR FC, Lt. Gen Mubarakh Muganga, ndetse iyobogwa n’umutoza mukuru w’iyi kipe Adil Erradi […]

Koreya ya Ruguru yagerageje ikindi gisasu mu gihe kitageze ku cyumweru

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri mu gitondo, Koreya ya Ruguru yarashe ikindi gisasu cyo mu bwoko bwa misile ya ballistique, nk’uko byatangajwe n’u Buyapani na Koreya y’Epfo baivuga ko ari icya kabiri mu gihe kitageze ku cyumweru, Pyongyang igerageje igerageje ikindi cyo mu bwoko bwa hypersonic (gifite umuvuduko ukubye uw’ijwi). Mu magambo ye […]

Burundi: Abasirikare 7 barimo Ofisiye bamaze gupfira ku ikosi rya gikomando mu cyumweru kimwe

Abasirikare barindwi b’u Burundi ni bo bamaze gupfa mu gihe kirenzeho gato icyumweru, ubwo bari mu myitozo ya gisirikare ibategurira kuba abakomando. Iyi myitozo yari imaze igihe ibera mu murwa mukuru w’Intara ya Gitega, yatangiye tariki ya 26 Ukuboza umwaka ushize. Amakuru ava mu gisirikare cy’u Burundi avuga ko bariya basirikare bapfuye ahanini kubera inkoni […]

Cyuma Hassan avuga ko afungiwe mu mwobo, nabi kurusha abahekuye igihugu

Umunyamakuru Niyonsenga DieudonnĂ© wiyita Cyuma Hassan avuga ko muri gereza ya Nyarugenge afungiwe mu mwobo, nabi kurusha abantu bahekuye igihugu, bagize uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi. Cyuma yabitangaje ubwo yajuririraga igifungo cy’imyaka 7n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni eshanu yakatiwe n’urukiko rukuru, nyuma yo kumuhamya ibyaha bine: gukoresha inyandiko mpimbano, kwiyitirira umwuga, kubangamira ishyirwa mu bikorwa […]

Umuyobozi wa Polisi ya Mozambique yasabye iy’u Rwanda kuzabahugurira abapolisi

Mu gitondo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 10 Mutarama, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’Igihugu cya Mozambique, Commander General Bernardino Rafael yasuye Polisi y’u Rwanda. Ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda uyu mushyitsi n’intumwa ayoboye bakiriwe n’umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza, aho yatanze icyifuzo cy’uko Polisi y’u Rwanda yajya ibahugurira […]

Dr Iyamuremye wo muri RBC yaburiye abantu babura ibitotsi

Umukozi ushinzwe ubuvuzi bw’indwara zo mu mutwe mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC), Dr.Jean Damascene Iyamuremye, avuga ko hari zimwe mu mpinduka abantu bagaragaza batabona ubufasha bikaba byaba intandaro y’uburwayi bukomeye bwo mu mutwe, zirimo no kubura ibitotsi n’ubwo bamwe babisuzugura babifata nk’ibisanzwe. Uyu muganga avuga ko abantu badakwiriye gufata ukubura ibitotsi nk’ikintu gisanzwe kuko […]

Umuntu wa mbere ku Isi yashyizwemo umutima w’ingurube

Umunyamerika, David Bennett w’imyaka 57, yabaye umuntu wa mbere ku Isi utewemo umutima w’ingurube yakujijwe mu ikoranabuhanga (genetically-modified). Bennett ameze neza nyuma y’iminsi itatu ishize akoreweho uko kubagwa kw’igerageza kwamaze amasaha arindwi mu mujyi wa Baltimore muri leta ya Maryland, nkuko abaganga babivuga. Uko guterwamo urundi rugingo byafatwaga nk’icyizere cya nyuma cyo kurokora ubuzima bwa […]