Burundi: Abasirikare 7 barimo Ofisiye bamaze gupfira ku ikosi rya gikomando mu cyumweru kimwe

Sangiza iyi nkuru

Abasirikare barindwi b’u Burundi ni bo bamaze gupfa mu gihe kirenzeho gato icyumweru, ubwo bari mu myitozo ya gisirikare ibategurira kuba abakomando.

Iyi myitozo yari imaze igihe ibera mu murwa mukuru w’Intara ya Gitega, yatangiye tariki ya 26 Ukuboza umwaka ushize.

Amakuru ava mu gisirikare cy’u Burundi avuga ko bariya basirikare bapfuye ahanini kubera inkoni bakubiswe n’ababahaga iriya myitozo [Ba instructeurs mu Gifaransa].

Bivugwa ko mu bapfuye harimo n’umu-Ofisiye wari umaze iminsi avuye kwiga mu gihugu cy’u Burusiya.

Umwe mu basirikare bo muri kiriya kigo gitorezwamo abakomando yabwiye ibitangazamakuru by’i Burundi ati: “Twababajwe cyane n’ibintu birimo kubera muri Centre d’Instruction Commando i Gitega, aho mu cyumweru kimwe gusa hamaze kubura ubuzima abasirikare barindwi kubera amahiri bakubiswe.”

Uyu yunzemo ko “Ikigaragara ni uko abarimo gutanga iriya myitozo nta buhanga ndetse n’uburambe na buto bafite, bakora uko babyumva.”

Kuri ubu amakuru avuga ko Umuyobozi w’Ibiro Bikuru bya Gisirikare uyobora Urwego rwa G3 mu biro bikuru bya gisirikare mu Burundi n’abashinzwe urwego rw’ubuvuzi mu Gisirikare bwasabwe gukurikiranira hafi kiriya kibazo amazi atararenga inkombe.

Ikindi ni uko nyuma y’urupfu rwa bariya basirikare hashize icyumweru kirenga iriya myitozo ya gikomando ihagaritswe kugira babanze bige neza icyo kibazo, binajyanye no kuba hari abandi basirikare barembeye kwa muganga kubera inkoni bakubiswe.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Burundi: Abasirikare 7 barimo Ofisiye bamaze gupfira ku ikosi rya gikomando mu cyumweru kimwe
    Kwivyuburundi bibarajishinga

  2. Burundi: Abasirikare 7 barimo Ofisiye bamaze gupfira ku ikosi rya gikomando mu cyumweru kimwe
    Kwivyuburundi bibarajishinga

  3. Burundi: Abasirikare 7 barimo Ofisiye bamaze gupfira ku ikosi rya gikomando mu cyumweru kimwe
    Ariko se koko, urunva abasirikare ba CNDD/FDD bakaba ari nimborera kure bakora ibintu bizima koko?
    Abo bantu nta myitozo bakoze, icyabo nukwica no gutoteza gusa.
    Nta gsiirikare cyabo rwose

  4. Burundi: Abasirikare 7 barimo Ofisiye bamaze gupfira ku ikosi rya gikomando mu cyumweru kimwe
    Ariko se koko, urunva abasirikare ba CNDD/FDD bakaba ari nimborera kure bakora ibintu bizima koko?
    Abo bantu nta myitozo bakoze, icyabo nukwica no gutoteza gusa.
    Nta gsiirikare cyabo rwose

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *