Perezida Kagame yaba yakosoye Gen. Kainerugaba watangije irushanwa ry’ubwiza
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yaba yakosoye umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Lt Gen. Muhoozi Kainerugaba watangije irushanwa ry’ubwiza bw’abagore barwo na Uganda. Kuri uyu wa 12 Gashyantare 2022 ni bwo Gen. Kainerugaba yavuze ko urugamba yifuza ko u Rwanda na Uganda byakabaye bihanganiramo ari urw’ubwiza gusa, buri gihugu kikagira abagore bahatana, abatsinze […]
Umudepite arasaba ko igisirikare cya RDC cyubakwa, hafatiwe urugero ku cy’u Burusiya na Israël
Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), Steve Mbikayi Mabuluki, arasaba ko igisirikare cy’iki gihugu cyubakwa, harebewe ku miterere y’icy’u Burusiya n’icya Israël kugira ngo kigire igitinyiro imbere y’abaturanyi. Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Mbikayi wigeze kuba Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi yasabye ko abadepite bashyigikira igitekerezo cye cy’uko hagabanywa amafaranga […]
Cr7 ashobora kuva muri Manchester United
Rutahizamu Cristiano Ronaldo uzwi nka Cr7 ashobora kuva muri Manchester United, nyuma y’aho we n’iyi kipe bakomeje kubura umusaruro mwiza muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bwongereza, English Premier League. Cr7 ufite amasezerano y’imyaka ibiri muri Manchester United, azarangira mu mwaka 2023, ashobora gusohoka muri iyi kipe muri iyi mpeshyi iza mbere y’uko amasezerano ye […]
Kakwenza byavugwaga ko yahungiye mu Rwanda, yahishuye igihugu yanyuzemo mbere yo kujya i Burayi
Umwanditsi w’ibitabo w’Umugande uherutse guhunga igihugu, Kakwenza Rukirabashaija, yahishuye igihugu yabanje kunyuramo mbere yo kujya ku mugabane w’Uburayi. Umunyamategeko Eron Kiiza wunganira uyu mwanditsi ukunze kwibasira Perezida Yoweri Museveni n’umuhungu we, Lt Gen. Muhoozi Kainerugaba, yifashishije imbuga nkoranyambaga, tariki ya 9 Gashyantare 2022 ni bwo yatangaje ko umukiriya we yamaze guhunga igihugu. Me Kiiza wagaragarije […]
Uvira: Umusirikare mukuru wa FARDC yakatiwe igihano cy’urupfu azira umugore
Umusirikare mukuru wa FARDC ku wa Gatanu, itariki ya 11 Gashyantare yakatiwe urwo gupfa, n’urukiko rwa gisirikare rwa Minova, muri Uvira (Kivu y’Amajyepfo) aho icyaha cyakorewe. Ushinjwa, ufite ipeti rya kapiteni, yari akurikiranyweho icyaha cyo kwica umugore we. Uyu musirikare yarashe umugore we, mu nzu ye ku ya 28 Mutarama. Yarafashwe, ashyikirizwa urukiko rwa gisirikare. […]
Musanze: Abagana Ibitaro bya Ruhengeri bakomeje gutabarizwa
Abantu batandukanye barimo n’ abagize inteko nshingamategeko y’u Rwanda bakomeje gutabariza abaturage bivuriza ku Bitaro Bikuru bya Ruhengeri, biherereye mu karere ka Musanze mu ntara y’Amajyaruguru, bavuga ko inyubako bikoreramo itajyanye n’igihe kandi ikaba ishaje, bagasaba ko yavugururwa kandi ikongererwa ubushobozi. Abaturage bo mu Karere ka Musanze bakunze kugaragaza iki kibazo, kugeza n’ubwo bakigejeje ku […]
Perezida wa RDC, uwa Uganda, Congo na Togo baganiriye ku ifungurwa ry’umupaka wa Gatuna
Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), Félix Tshisekedi, Denis Sassou Nguesso wa Repubulika ya Congo na Faure Gnassingbé wa Togo bashimiye Uganda n’u Rwanda ifungurwa ry’umupaka wa Gatuna. Aba bakuru b’ibihugu hamwe na Perezida Yoweri Museveni wa Uganda bose bahuriye mu nama batumiwemo na Perezida Nguesso yabereye mu mujyi wa Oyo muri Repubulika […]
Mu Bufaransa: Urukiko rurafata icyemezo kuri dosiye ya Habyarimana, umugore we afite icyizere
Urukiko rusesa imanza rw’u Bufaransa rwitezweho gufata umwanzuro ndakuka kuri dosiye y’urupfu rw’uwari Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Juvénal Habyarimana, tariki ya 15 Gashyantare 2022. Ni nyuma yo kwiga ku bujurire bw’umuryango we ugizwe n’umugore, Agathe Kanziga uhagarariwe mu mategeko n’Umufaransa Me Philippe Meilhac bwatanzwe tariki ya 18 Mutarama 2022. Indege ya Falcon 50 yarimo […]
KNC yashimangiye ko atazasubira kuri sitade, na nyuma y’ibihano yafatiwe (VIDEO)
Umuyobozi Mukuru wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles (KNC) yashimangiye ko adateganya gusubira kuri sitade akurikirana imikino ya shampiyona, na nyuma y’ibihano aherutse gufatirwa na komite y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru, FERWAFA, ishinzwe imyitwarire. KNC yafatiwe ibihano byo kumara imikino 6 adakandagira ku sitade, ibiri isubitse n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda 150,000, azira gusebya Perezida wa Kiyovu Sports […]
Ingabo z’u Bufaransa zirigamba kwica ibyihebe 40 muri Burkina Faso
Abasirikare b’Abafaransa bo muri Operation Barkhane baciye muri Burkina Faso abajihadiste 40 bagize uruhare mu bitero biherutse kubera mu majyaruguru y’abaturanyi bo muri Benin bagahitana abantu 9 barimo n’uwahoze ari umusirikare w’u Bufaransa, nk’uko abakozi bakuru babitangaje ku wa Gatandatu. Nyuma y’ibi bitero bitatu bya bombe zakorewe mu rugo byanakomerekeje 12 mu itsinda ry’abashinzwe umutekano […]
Perezida Tshisekedi yabonanye na mugenzi we wa Uganda Yoweri Museveni
Kuri uyu wa Gatandatu, itariki ya 12 Gashyantare nimugoroba, Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo yahuye imbonankubone na mugenzi we wa Uganda, Yoweri Museveni ahitwa mu Mujyi wa Oyo. Iyi nama ije ibanziriza ihuza iy’ibihugu bine, itangira kuri iki Cyumweru muri uyu mujyi wo muri Congo Brazzaville. Nta tangazo ryatangarijwe abanyamakuru nyuma y’iki kiganiro kirenze isaha […]
Kinshasa: Abasirikare 5000 barinda Perezida mu myiyerekano itavugwaho rumwe

Abasirikare bagera ku 5000 bo mu mutwe w’ingabo GR (Garde Républicaine) ushinzwe kurinda Perezida wwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) n’abandi bayobozi bakuru bazindukiye mu myiyerekane itari kuvugwaho rumwe. Aba basirikare bagaragaye guhera mu masaa kumi n’ebyiri y’igitondo kuri uyu wa 12 Gashyantare 2022 mu mihanda y’umurwa mukuru, Kinshasa, bambaye impuzankano yabo yihariye, buri […]