Kinshasa: Abasirikare barinda Perezida bihanangirijwe, basabwa kwitwararika

Abasirikare bo mu mutwe wa GR (Garde RĂ©publicaine) w’abashinzwe kurinda Umukuru w’Igihugu n’abandi bayobozi bakuru muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) bihanangirijwe, basabwa kwitwararika. Ku wa 12 Gashyantare ubwo aba basirikare bari mu myiyerekano mu mihanda minini ya Kinshasa yiswe ko igamije kunanura iminsi, Komanda wa GR, Gen. Maj. Christian Tshiwewe yabamenyesheje amwe mu […]

Bugarama-Rusizi: Isoko rya kijyambere ryaruzuye, bategereza uburenganzira bwo kurikoreramo baraheba

barifuza_kuva_kuri_iki_kibuga_bavuga_ko_birirwa_bicirwamo_n_imvura_n_izuba_bakajya_mu_isoko_rigezweho_bujurijwe.jpg

Amezi 2 arashize abacuruzi n’abahahira mu isoko rya Bugarama mu Karere ka Rusizi bategereje uburenganzira bwo gukorera mu isoko rishya rya kijyambere bujurijwe, ryuzuye ritwaye arenga miliyari na miliyoni 700 z’amanyarwanda, bakibaza impamvu rikomeje gupfa ubusa na bo bakomeza gucururiza mu cyondo n’ivumbi mu kibuga cy’umupira cya Pera, bakavuga ko uretse n’Akarere gakomeje kuhahombera imisoro, […]

Les forces rwandaises et mozambicaines sécurisent davantage de cachettes terroristes

Les forces de sĂ©curitĂ© conjointes du Rwanda et du Mozambique ont sĂ©curisĂ© de nouvelles cachettes terroristes dans les zones gĂ©nĂ©rales de Pundanhar et Ă  Nhica do Ruvuma, toutes deux situĂ©es dans le district de Palma, selon les informations des Forces rwandaises de dĂ©fense (RDF). Il s’agit du dernier dĂ©veloppement d’une sĂ©rie d’opĂ©rations menĂ©es par les […]

RIB yaburiye abashobora kwitiranya St. Valentin n’umunsi wo gusambana

Umuvugizi w’ Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacya (RIB), Dr. Murangira B. Thierry, yasabye abantu kutitiranya umunsi wa St. Valentin n’uwahariwe gusambana kuko bishobora gutuma bagwa mu cyaha cyo gusambanya abana. Dr. Murangira mu kiganiro kuri televiziyo y’igihugu kuri uyu wa 14 Gashyantare 2022, yavuze ko hari abitiranya uyu munsi wahariwe abakundana, bakaba bawitiranya n’ibindi. Yagize ati ” […]

Me Evode ahamya ko dipolomasi y’akarere irimo uburyarya n’amacenga

Impuguke mu by’amategeko, Me Evode Uwizeyimana usanzwe ari na Senateri mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, ahamya ko dipolomasi y’ibihugu by’akarere ruherereyemo ikirimo uburyarya n’amacenga, ku buryo byagorana ko byashakira hamwe umuti w’ikibazo cy’umutekano muke giterwa n’imitwe yitwaje intwaro n’iy’iterabwoba. Me Evode yabivugiye mu kiganiro yagiriye kuri televiziyo y’igihugu, cyari cyerekeye iyi mitwe ihungabanya umutekano […]

Musanze: Umuturage yandikiye Meya ku kibazo kimaze imyaka irindwi abayobozi batagikemura

img_20220106_125700_227.jpg

Umuturage witwa Placidie Niyongira wo mu Mudugudu wa Rukereza, Akagari ka Kigombe mu Murenge wa Muhoza, Akarere ka Musanze yandikiye Meya, Ramuli janvier, amusaba ko akemura ikibazo cy’amasambu ye atatu avuga ko yagurishijwe muri cyamunara atabizi mu 2015, ariko abayobozi bose yakigejejeho bakaba bataragikemura n’ubu amaso akaba yaraheze mu kirere. Mu ibaruwa yo ku wa […]

Baziki wari umaze imyaka 8 muri Staff y’Amavubi yapfuye

Baziki Jean Pierre wari umaze imyaka umunani muri Staff Technique y’ikipe y’igihugu ‘Amavubi’, yitabye Imana kuri uyu wa Mbere azize uburwayi. Baziki ‘Peter’ yari asanzwe ari Kit Manager (ushinzwe ibikoresho) mu kipe y’igihugu. Inkuru y’urupfu rwe yanemejwe na FERWAFA, yihanganisha umuryango we. FERWAFA kuri Twitter yagize iti: “Tubabajwe no kubamenyesha inkuru y’incamugongo y’urupfu rw’uwahoze ari […]

Kenya: VP Ruto yiyemeje guca umuco w’akazu naba Perezida

Visi Perezida wa Repubulika ya Kenya, William Ruto wiyamamariza umwanya w’Umukuru w’Igihugu, yasezeranyije abaturage no niyegukana amatora, azaca umuco w’akazu. VP Ruto ubwo yiyamamarizaga mu Karere ka Baringo mu Ntara ya Rift Valley kuri uyu wa 13 Gashyantare 2022, yagaragaje ko guha akazi abo mu miryango ikomeye muri politiki byabaye umuco muri Kenya, rubanda rugufi […]

Kenya: Abaturage bateye hejuru bashinja umunyamakurukazi kuniha nka ’ambulance’ mu gihe cy’akabariro akabasakuriza

Bamwe mu bagore bo mu gace ka Kilimani muri Kenya bateye hejuru bamagana umugore w’ikimenyabose kuri televiziyo witwa Betty Kyallo, bavuga ko uyu munyamakurukazi, abasakuriza mu gihe ari gutera akabariro n’umugabo we, boshye imbangukiragutabara (ambulance). Aba bagore mu itangazo bashyize hanze, bavuga ko Kyallo mu ijoro abasakuriza mu gihe ibyishimo byo mu buriri byamurenze, nyamara […]

Uwahoze ari umwe mu bagize akanama kayobora Sudani yatawe muri yombi

Umunyapolitike wo muri Sudani wari umwe mu bagize guverinoma ihuriweho n’abasivili n’abasirikare yasheshwe yatawe muri yombi. Abavandimwe bavuga ko Mohamed al-Faki Suleiman yafatiwe hafi y’urugo rwe mu murwa mukuru Khartoum kuri iki Cyumweru, itariki 13 Gashyantare. Ibi bikurikira ifatwa ry’abandi banyapolitiki babiri mu cyumweru gishize nk’uko iyi nkuru dukesha BBC ivuga. Bari bagize itsinda ryagerageje […]

Gasabo: Umugabo araregwa gucura umugambi wo kwica umwana yibyariye

Ubushinjacyaha ku rwego Rwisumbuye rwa Gasabo bwaregeye urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo umugabo washatse kwica umwana we ngo batazamenya ko ari we wamubyaye, afungwa by’agateganyo mu cyumweru gishize. Ukekwaho icyaha cy’ubwicanyi yashatse gukorera umwana we, ngo yabyaye uyu mwana akiri umusore atangira kumwihakana kuva yasamwa amaze kuvuka abwira nyina ngo bamwice arabyanga, umwana arakura ashaka kumenya […]

Biden vows to use swift response if Russia invades Ukraine

US President Joe Biden and Ukraine’s President Volodymyr Zelenskyy have reiterated to pursue diplomacy to ease tensions, as the US national security adviser warned that Moscow was looking to find a “pretext” for the attack. “President Biden made clear that the United States would respond swiftly and decisively, together with its allies and partners, to […]

RDF, FADM pull to pieces terror hideouts in Cabo Delgado

The Joint Rwanda and Mozambique security Forces have captured new terrorist hideouts in Nhica do Ruvuma and Pundanhar general areas west of Palma District. The terrorists fled the new positions towards Muidube District inside the SAMIM designated sectors of responsibility. In most recent operations against the insurgents, 17 civilians were rescued from insurgents on-the-run. Among […]

Perezida Kagame ari muri Qatar

kagame_na_emir.jpg

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame kuri uyu wa 14 Gashyantare, ari mu mujyi wa Doha muri Qatar mu ruzinduko rw’akazi. Ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Doha, Perezida Kagame yakiriwe b’umuyobozi ushinzwe kwakira abashyitsi muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Qatar, Ambasaderi wa Qatar mu Rwanda na Ambasaderi w’u Rwanda muri Qatar. Ibiro ntaramakuru bya […]

RDF yemeza ko ibyihebe baherutse kwirukana byahungiye muri SAMIM

rdf-2.jpg

Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) cyemeje ko ibyihebe giherutse kwirukana mu birindiro bya Nhica do Ruvuma na Pundanhar, cyifatanyije n’icya Mozambique (FADM), byahungiye mu matware y’ingabo ziri mu butumwa bw’umuryango w’akarere ka Afurika y’amajyepfo buzwi nka SAMIM. Tariki ya 8 Gashyantare 2022, RDF yavuze ko imaze iminsi ibiri yirukana ibi byihebe muri utu duce duherereye mu […]

RDC: Umusirikare w’ipeti rya colonel yafunzwe azira iyicwa ry’abantu 5 kuri bariyeri

Umubare w’ubwicanyi bwakorewe abantu bukozwe n’umusirikare mukuru w’ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) bwabereye mu gace ka Luna, muri Teritwari ya Irumu (Ituri) wazamutse hejuru, ku cyumweru, itariki ya 13 Gashyantare 2022, aho bavuye kuri 3 kugeza kuri 5 bapfuye. Nk’uko byatangajwe na Kapiteni Antony Mualushayi, umuvugizi w’igisirikare mu bikorwa bya Sokola 1 […]

IGP Munyuza yagiriye inama abapolsi bo mu mutwe ushinzwe gutabara aho rukomeye

Kuri iki cyumweru, itariki ya 13 Gashyantare, Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda ,IGP Dan Munyuza, yasuye Umutwe wihariye wa Polisi y’u Rwanda utabara aho rukomeye, Special Intervention Force (SIF). Aba bapolisi yabasabye gukomeza gukora inshingano zabo kinyamwuga baganisha ku ituze n’umutekano birambye ku baturarwanda n’ibyabo. IGP Munyuza muri uru ruzinduko yakiriwe n’Umuyobozi w’uyu mutwe […]

Nyamvumba yaroroherejwe, dosiye y’umusizi Bahati irabyutswa, Perezida Nyusi mu Rwanda; inkuru z’icyumweru

Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 7 Gashyantare 2022 cyaranzwe n’inkuru nyamukuru zitandukanye, zerekeye ubutabera, umutekano na politiki. Harimo ko: Niger yirukanye Abanyarwanda 8 yohererejwe na UN Guverinoma ya Niger tariki ya 7 yafashe icyemezo cyo kwirukana Abanyarwanda 8 yari yarohererejwe n’urwego mpuzamahanga mpanabyaha rw’Umuryango w’Abibumbye, IRMCT. IRMCT yari yarohereje aba Banyarwanda ibakuye ku rukiko rwa […]