Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame kuri uyu wa 14 Gashyantare, ari mu mujyi wa Doha muri Qatar mu ruzinduko rw’akazi.
Ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Doha, Perezida Kagame yakiriwe b’umuyobozi ushinzwe kwakira abashyitsi muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Qatar, Ambasaderi wa Qatar mu Rwanda na Ambasaderi w’u Rwanda muri Qatar.
Ibiro ntaramakuru bya Qatar, QNA byemeje aya makuru, bigira biti: “Perezida wa Repubulika y’u Rwanda yageze i Doha uyu munsi mu ruzinduko rw’akazi. Perezida akihagera, yakiriwe n’umuyobozi w’ishami rya ‘protocol’ muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ambasaderi wa Leta ya Qatar mu Rwanda na Ambasaderi w’u Rwanda muri Qatar.”
Perezida Kagame yaherukaga muri Qatar mu Kwakira 2021, aho yakiriwe n’Umuyobozi w’Ikirenga (Emir) w’iki gihugu, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, bagirana ikiganiro kirebana n’ubufatanye bw’ibihugu byombi.




4 Responses
Perezida Kagame ari muri Qatar
Umusaza natubanire Ni umubyeyi w’abanyarwanda
Perezida Kagame ari muri Qatar
Umusaza natubanire Ni umubyeyi w’abanyarwanda
Perezida Kagame ari muri Qatar
Umusaza natubanire Ni umubyeyi w’abanyarwanda
Perezida Kagame ari muri Qatar
Umusaza natubanire Ni umubyeyi w’abanyarwanda