Rwanda: Lisansi yazamutseho Frw 103 kuri litiro, mazutu izamukaho Frw 167

Guverinoma y’u Rwanda kuri iki cyumweru yatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri Peteroli byasize litiro ya lisansi izamutseho Frw 103 na ho mazutu izamukaho Frw 167. Mu bi biciro bishya byatangajwe n’Urwego Ngenzuramikorere (RURA): litiro ya lisansi yaguraga Frw 1,256 izajya igurishwa Frw 1,359, mu gihe iya mazutu yavuye kuri Frw 1,201 igera kuri Frw 1,368. […]
Urukiko rwagize umwere rwiyemezamirimo Uwemeye wari umaze imyaka ibiri afunzwe
Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwagize umwere rwiyemezamirimo Uwemeye Jean Baptiste nyiri kampani y’ubwubatsi yitwa ECOAT Ltd hamwe n’abandi bane bareganwaga, nyuma y’imyaka hafi ibiri bafungiwe muri gereza ya Nyarugenge, aho bari bakurikiranweho kunyereza amafaranga ya Leta miliyoni 239. Uwemeye yatawe muri yombi muri Mata 2020, akurikiranweho kugira uruhare mu inyerezwa ry’aya mafaranga binyuze mu isoko […]
Umwanzuro w’urukiko ku rubanza rwa Rusesabagina na bagenzi be ugiye kumenyekana
Urukiko rw’ubujurire byitezwe ko kuri uyu wa 4 Mata 2022 rusoma umwanzuro warwo ku rubanza rwa Paul Rusesabagina, Nsabimana Callixte wamenyekanye nka Major Sankara n’abandi 19 bahamijwe ibyaha by’iterabwoba n’urukiko rukuru. Tariki ya 20 Nzeri 2021 ni bwo urukiko rukuru rwahamije Rusesabagina bimwe mu byaha yaregwaga bifitanye isano n’ibitero umutwe witwaje intwaro wa MRCD-FLN wagabye […]
M23 yagaragaje ubushobozi bucye bw’ingabo muri Kivu y’Amajyaruguru ubuyobozi burasimburwa
Minisitiri w’ingabo wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Gilbert Kabanda, mu nama y’abaminisitiri yagaragaje ubushobozi bucye mu buyobozi bw’ingabo mu karere k’ibikorwa ka Kivu y’Amajyaruguru igihe cy’ibitero bya M23 ku birindiro bya FARDC, kubw’ibyo atangaza ko ubu buyobozi bw’ingabo busimbuwe. Yavuze ko ibishoboka byose byoherejwe, igice kimwe kugirango bifashe kurangiza ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro irimo […]
Ukraine yemeza ko yirukanye ingabo z’u Burusiya muri Kyiv yose, nyuma y’imirwano ikaze
Minisiteri y’ingabo ya Ukraine yemeje ko yamaze kwigarurira intara ya Kyiv yose iherereyemo umurwa mukuru wayitiriwe, nyuma y’imirwano ikaze imaze iminsi hagati yazo n’iz’u Burusiya. Minisitiri w’ingabo wungirije wa Ukraine, Hanna Malyar, yabitangarije kuri rubuga rwa Facebook kuri uyu wa 2 Mata 2022 nk’uko Al Jazeera ibivuga. Yagize ati: “Intara ya Kyiv yose yakuwe mu […]
Uwahoze ari umushinjacyaha mukuru w’Urukiko rwashyiriweho u Rwanda arifuza ko Putin afatwa
Carla Del Ponte wahoze ari Umushinjacyaha Mukuru w’Inkiko mpuzamahanga mpanabyaha zashyiriweho u Rwanda n’icyahoze ari Yougoslavia, yasabye ko hasohorwa impapuro mpuzamhanga zo guta muri yombi Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya. “Putin ni umunyabyaha by’intambara,” uyu ni Carla Del Ponte avugana n’ikinyamakuru Le Temps cyo mu Busuwisi mu kiganiro cyagiye ahagaragara kuri uyu wa Gatandatu. Muri […]
Barankitse yahishuye ko yahunze yambaye imyambaro y’umugore wa Ambasaderi w’u Bubiligi
Umurundikazi uri mu buhungiro, Marguerite Barankitse, washinze umuryango Maison Shalom ufasha abana b’imfubyi babayeho nabi akaba n’impirimbanyi y’uburenganzira bw’ikiremwamuntu, yasobanuye ko yahunze yambaye imyambaro yatijwe n’umugore w’uwari Ambasaderi w’u Bubiligi mu Burundi, Marc Gedopt. Barankitse Leta y’u Burundi ishinja kugira uruhare mu bitero byagabwe mu gihugu mu mwaka ushize, mu kiganiro yagiranye na VOA, yasobanuye […]
RDC: Abofisiye 2 ba FARDC bayoboraga regiments mu biciwe mu mirwano yabahuje na M23
Mu nama ya 47 y’akanama k’abaminisitiri yari iyobowe na Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo kuwa Gatanu, itariki ya 01 Mata 2022, minisitiri w’ingabo yagarutse ku mibare y’abaguye mu mirwano yahuje FARDC na M23 kuwa 27 na 28 Werurwe 2022 mu duce tubiri two muri Rutshuru, muri Kivu y’Amajyaruguru. Nk’uko byamenyeshejwe abari muri iyi […]
Umwana uvukanye Autisme ubu azajya ahita amenyekana kubera ikoranabuhanga rishya
Kuri uyu wa Gatandatu, itariki 02 Mata, ku Munsi Mpuzamahanga wahariwe kuzirikana kuri autisme, hamuritswe ikoranabuhanga (application) rizajya rikoreshwa muri telefone rigafasha kumenya niba umwana afite autisme nyuma yo kuvuka. Ni igikorwa cyateguwe hagamijwe kuganira ku ntambwe imaze guterwa mu gushaka ibisubizo byatuma imibereho y’abana bafite autisme irushaho kuba myiza. Indwara ya Autisme (ASD) ni […]
Gen. Kainerugaba yahamije ko nta musirikare wa RDF wifatanyije na M23 hafi ya Bunagana

Umugaba w’ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, yahamije ko nta musirikare n’umwe wa RDF wigeze yifatanya n’abarwanyi b’umutwe wa M23 hafi y’umujyi wa Bunagana kari muri Teritwari ya Rutshuru, Intara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC). Tariki ya 29 Werurwe 2022 ni bwo hamenyekanye inkuru y’uko abarwanyi […]
Perezida Zelensky yemeza ko NATO yahombye kubera ko itinjije Ukraine nk’umunyamuryango
Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky yemeza ko umuryango NATO w’ibihugu byo mu burengerazuba bw’Isi wahombye kubera ko utemeye kwinjiza iki gihugu nk’umunyamuryango mushya. Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Bret Baier wa Fox News tariki ya 1 Mata 2022, Perezida Zelensky wasabye NATO kwinjiza igihugu cye kuva mbere no mu gihe cy’ibitero u Burusiya bwatangiye kukigabaho muri […]
Abakozi ba Ambasade ya Uganda mu Rwanda bakomeje gusuzuma ingendo ku mipaka

Abakozi ba Ambasade ya Uganda mu Rwanda, bakomeje gusura imipaka ibi bihugu byombi bihuriyeho mu rwego rwo kugenzura uko abituye bakora ingendo. Aba bakozi bayobowe na Charge d’Affairs muri iyi Ambasade, Anne Katusiime bahereye ku mupaka wa Kagitumba/Mirama Hills tariki ya 1 Mata 2022, nyuma yo kugenzura bagirana ibiganiro n’abakozi bo ku mupaka ku ruhande […]