M23 yerekanye abasirikare ba FARDC yafatiye mpiri mu mirwano
Umutwe wa M23 werekanye abasirikare ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo uvuga ko wafatiye mu mirwano iheruka gusakiranya impande zombi. BWIZA yamenye ko aba basirikare batatu bafatiwe mu mirwano yabereye ku musozi wa Tshanzu ufatwa nk’ibirindiro bikuru bya M23, mu gitondo cyo ku wa Gatanu Tariki ya 08 Mata. Uyu musozi wabereyeho imirwano ikomeye hagati […]
Uganda: Umugabo aravugwaho kwica intare n’amaboko ye, mbere y’uko iribwa n’abaturage
Umugabo wo mu karere ka Ganga ho mu Burasirazuba bwa Uganda, aravugwaho kwicisha intare y’ingabo amaboko ye mbere yo kubagwa n’abaturage bakayirya. Inkuru y’uyu mugabo udasanzwe ni imwe mu ziri kuvugwa cyane ku rubuga rwa Twitter. Amafoto yashyizwe kuri uru rubuga yerekana uyu mugabo afite ibikomere byinshi ku mubiri bivugwa ko yatewe n’iriya ntare ubwo […]
Perezida Paul Kagame agiye kugenderera ikindi gihugu cya Afurika
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ategerejwe muri Repubulika ya Congo-Brazzaville mu ruzinduko rw’iminsi itatu azagirira muri iki gihugu mu cyumweru gitaha. Ibiro bya Perezida Denis Sassou Nguesso yemeje aya makuru mu butumwa yanditse kuri Twitter. Perezida Kagame azasura Congo-Brazzaville kuva ku wa 11 Mata, mu ruzinduko rw’akazi ruzamara iminsi itatu. Uru ruzinduko ruzasiga Perezida Paul […]
MINISPORTS yashyizeho amabwiriza y’ibikorwa bya Siporo mu gihe cyo #Kwibuka28

Minisiteri ya Siporo yatangaje amabwiriza azagenderwaho n’abakora ibikorwa bya Siporo mu cyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994. Mu gihe mu Rwanda turi mu cyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, Minisiteri ya Siporo yamaze gutangaza amabwiriza agaragaza ibikorwa bya Siporo […]
Nkombo: Hari ababana na VIH batangiye kureka imiti kubera kubura inyunganiramirire bahabwaga na Leta

Bamwe mu bafite virusi itera Sida bo ku Kirwa cya Nkombo giherereye mu Karere ka Rusizi mu Murenge wa Nkombo bavuga ko bahangayikishijwe no kuba batagihabwa inyunganiramirire bahabwaga irimo nka sosoma, bakaba bavuga ko Leta, itabatabaye mu maguru mashya ubuzima bwabo bwaba buri mu kaga gakomeye. Aba baturage bavuga ko byahumiye kumirari bishingiye ku byiciro […]
Abarokokeye Jenoside ku biyaga bya Mugesera na Sake hari ibyo basabye Akarere ka Ngoma
Abarokokeye ku biyaga bya Mugesera na Sake mu karere ka Ngoma, basaba ko hashyirwa ibimenyetso bigaragaza amateka y’ibyahabereye, kugira ngo abahaburiye ubuzima bajye bahora bibukwa. Abahararokokeye mu buhamya bwabo, berekana inzira y’umusaraba Abatutsi bari baturiye ibyo biyaga banyuzemo bahigwa, ndetse bamwe bakabijugunywamo bagihumeka, mu gihe hari n’abirohagamo bahunga abicanyi kandi batazi koga. Aba kandi baramagana […]
Tanzania yijeje u Rwanda guta muri yombi abakekwaho Jenoside yakorewe Abatutsi bari ku butaka bwayo
Guverinoma ya Tanzania yasabye ko abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bari ku butaka bw’iki gihugu bose batabwa muri yombi, kugira ngo bashyikirizwe ubutabera. Ni ubusabe bwatanzwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Tanzania, Liberata Mula, ubwo ku wa Kane w’iki cyumweru yari yifatanyije n’Abanyarwanda baba muri Tanzania mu kwibuka ku nshuro ya […]
Rwamagana: Barasabwa gutanga amakuru kugira ngo imibiri y’Abatutsi bishwe iboneke, ishyingurwe mu cyubahiro
Mu muhango wo gutangira icyumweru cy’icyunamo n’iminsi ijana yo kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, wabereye mu kagari ka Ruhunda ku rwego rw’akarere ka Rwamagana, abaturage batuye ahahoze ari muri komini ya Muhazi basabwe gutanga amakuru kugira ngo imibiri y’abishwe iboneke, ishyingurwe mu cyubahiro. Mu rwibutso rwa jenoside yakorewe abatutsi ruri i Ruhunda rushyinguyemo […]
Tariki 9 Mata 1994: Ingabo z’Abafaransa zatereranye Abatutsi
Tariki ya 09 Mata mu 1994, Leta y’abicanyi yakomeje umugambi wayo mubisha wo gutsemba Abatutsi hirya no hino mu gihugu. Iyi nyandiko iragaragaza hamwe mu hantu hashoboye kumenyekana hiciwe Abatutsi tariki ya 9 mata 1994. 1. Ingabo z’Abafaransa baje mu cyo bise « Opération Amaryllis » zateraranye Abatutsi mu maboko y’abicanyi Tariki ya 9 Mata, […]
Will Smith yakumiriwe imyaka 10 muri Oscars kubera urushyi yateye Chris Rock
Will Smith yahagaritswe imyaka 10 atitabira ibirori byo gutanga ibihembo bya Oscars, nyuma y’ibyumweru bitageze kuri bibiri uyu mukinnyi wa filimi w’Umunyamerika akubitiye urushyi umunyarwenya Chris Rock kuri stage. Kuri uyu wa Gatanu, itariki 08 Mata, nyuma y’inama y’ubuyobozi bwa Academy ya Motion Picture Arts and Sciences itanga ibihembo bya Oscars, hatangajwe ko Smith atazanemererwa […]
Guinea: Alpha Conde wahiritswe yasubiye mu gihugu nyuma y’amezi muri UAE
Alpha Conde wahoze ari Perezida wa Guinea mbere yo guhirikwa ku butegetsi n’abasirikare mu mwaka ushize, kuri uyu wa Gatanu ushize yasubiye mu gihugu cye nyuma y’amezi atatu ari muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, aho yari yaragiye kwivuriza. Conde yabaye perezida wa mbere wa Guinea watowe binyuze mu nzira ya demokarasi mu 2010. Ariko, ku […]
Masisi: Haravugwa ifatwa ry’Abanyarwanda 2 bashinjwa guhungabanya umutekano
Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 8 Mata 2022, abashinzwe umutekano hafi ya Mweso, muri Gurupoma ya Bashali Mokoto, Teritwari ya Masisi, muri Kivu y’Amajyaruguru, bataye muri yombi abantu babiri bivugwa ko ari Abanyarwanda bakekwaho kugira uruhare mu guhungabanya umutekano. Nk’uko byatangajwe na Komanda wa Komisariya ya Polisi y’igihugu cya Congo (PNC) muri Mweso avugana […]
Perezida Putin yasimbuje Umugaba w’Ingabo z’u Burusiya ziri mu ntambara muri Ukraine
Umutegetsi wo mu burengerazuba bw’isi yemeje ko Perezida Vladimir Putin yahinduye ubuyobozi bw’Ingabo ziri mu ntambara muri Ukraine, ashyiraho umu-Jenerali ufite ubunararibonye bw’igihe kirekire yakuye mu bikorwa byo ku rugamba muri Syria. Uyu mutegetsi yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko Gen Aleksandr Dvornikov w’imyaka 60 ari we wagizwe Umugaba w’Ingabo z’u Burusiya ziri muri Ukraine. […]
#Kwibuka28: Perezida Ali Bongo yafashe mu mugongo Abanyarwanda
Perezida Ali Bongo Ondimba wa Gabon, yafashe mu mugongo Abanyarwanda yifatanya na bo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Perezida Bongo mu butumwa yanyujije kuri Twitter ye, yavuze ko bikwiye ko Jenoside yakorewe Abatutsi ihora yibukwa mu rwego rwo kwirinda ko amahano nk’ayabaye mu myaka 28 ishize yakongera kubaho. Ati: “Imyaka […]